CP Munyambo yatangiye imirimo mishya muri Sudani y’Epfo

Nyuma y’uko agizwe umuyobozi wa Polisi(D2) mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri Sudani y’Epfo (UNMISS), Commissioner of Police(CP) Bruce Munyambo, yatangiye imirimo mishya yo kuyobora Polisi ya Loni muri iki gihugu

Ibi byabaye kuri uyu wa mbere tariki ya 29 Gashyantare. Yasimbuye kuri uwo mwanya Assistant Inspector General of Police Frederick Yiga wo mu gihugu cya Uganda nyuma yo kurangiza manda ye.

Assistant Inspector General of Police Frederick Yiga ibumoso n'umusimbuye CP Munyambo
Assistant Inspector General of Police Frederick Yiga ibumoso n’umusimbuye CP Munyambo

Mu muhango w’ihererekanyabubasha, Yiga yashimiye abapolisi bose bari mu butumwa bamufashije mu gihe cya manda ye akomeza yifuriza ishya n’ihirwe ry’umusimbuye mu mirimo yashinzwe. CP Munyambo yavuze ko azakora ibishoboka byose kugira ngo abapolisi bari mu butumwa bakomeze buzuze neza inshingano zabo.

Yagize ati:”Mu bunararibonye mfite mu byerekeranye n’ubutumwa bw’umuryango w’Abibumbye, ndahamya ntashidikanya ko nzatanga umusanzu wanjye nkongera indangagaciro nziza z’ubu butumwa.

Ndasaba abapolisi bose gufatanya bagakorera hamwe twese tugaharanira kuzuza neza inshingano zacu.

Aganira na bagenzi be barangije manda yabo
Aganira na bagenzi be barangije manda yabo

CP Munyambo yashyizweho n’Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye nyuma y’aho atanzwe ho umukandida na Leta y’u Rwanda.

CP Munyambo agiye muri iki gihugu asangayo abapolisi b’u Rwanda basanzwe mu butumwa bw’amahoro barimo ukuriye ibikorwa bya Polisi ya UNMISS, Commissioner of Police(CP) Emmanuel Butera na Assistant Commissioner of Police (ACP) Rogers Rutikanga ukuriye itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda (FPU).

Mu minsi iri imbere polisi y’u Rwanda izohereza irindi tsinda ry’abapolisi 70 muri ubu butumwa n’abandi 26 bazakora mu bijyanye n’ubujyanama (IPOs) bakazaba bujuje umubare w’abapolisi b’u Rwanda 30 bari muri Sudani y’Epfo bazakora mu bijyanye n’ubujyanama (IPOs).

C P Munyambo ugiye gutangira imirimo yo kuyobora abapolisi ba Loni
C P Munyambo ugiye gutangira imirimo yo kuyobora abapolisi ba Loni

Abapolisi bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo baturuka mu bihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda aho bafite inshingano zikomeye zijyanye no kugarura amahoro no kubungabunga umutekano.

Ubutumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo burimo ibice bitatu; abasirikare, abapolisi n’abakora nk’abasivili.

By’umwihariko abapolisi bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo bose hamwe ni 561 u Rwanda rukaba ari rwo rufitemo umubare munini.
Mbere y’uko ahabwa inshingano muri Sudani y’Epfo, CP Munyambo yari asanzwe afite ubunararibonye mu kazi ka gipolisi haba mu gihugu cyacu ndetse no hanze.

Ifoto y'urwibutso
Ifoto y’urwibutso

Yakoze imirimo myinshi itandukanye muri Polisi y’u Rwanda. Yabaye umuyobozi w’ishami rishinzwe ibikorwa bya polisi no gucunga umutekano w’abaturage,Yabaye kandi umuyobozi w’Ishuri rya polisi y’u Rwanda rya Gishali (PTS) ndetse anayobora ishami rishinzwe ibikoresho muri Polisi y’u Rwanda n’ibindi.

Afite kandi ubunararibonye mu bikorwa by’ubutumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye aho yakoze nk’umujyanama mu butumwa mu gihugu cya Liberia ndetse anayobora itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda (RWFPU) mu gihugu cya Haiti (MINUSTAH).

Kugeza ubu, Polisi y’u Rwanda ifite abapolisi bagera kuri 900 bari mu butumwa butandatu bwo kubungabunga amahoro mu bihugu bitandukanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kazi njema Afande

juma yanditse ku itariki ya: 1-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka