Batunguwe no kubwirwa ko uwagombaga kubigisha akekwaho ubutekamutwe

Urubyiruko rutandukanye mu Karere ka Karongi, rwabyutse rusubizwa amafaranga rwatanze rwiyandikisha ku muntu wagombaga kurwigisha imyuga kuko afunze akekwaho ubutekamutwe.

Uru rubyiruko rugizwe n’abasore n’inkumi 55, rwari rwiyandikishije mu ishuri ryitwa Rwanda True Hope Organisation buri wese atanga amafaranga ibihumbi bitanu rubwirwa ko rugiye kwigishwa imyuga itandukanye irimo ubudozi, kogosha no gutwara imodoka.

Aba ni bamwe muri urwo rubyiruko bazindukiye kuri Polisi ngo basubizwe amafaranga yabo.
Aba ni bamwe muri urwo rubyiruko bazindukiye kuri Polisi ngo basubizwe amafaranga yabo.

Kuri uyu wa kabiri tariki 16 Gashyantare 2016, ubwo abiyandikishije bagombaga gutangira amasomo, bageze aho bagombaga kwigira babwirwa ko nyir’ishuri yatawe muri yombi ndetse bahabwa gahunda yo gusubizwa amafaranga yabo kuri uyu wa gatatu.

Marc Nzabananimana, umwe mu bari biyandikishije twasanze kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rubengera ahafungiwe nyir’ishuri ari naho abiyandikishije basubirijwe amafaranga yabo, yagize ati “Baje batubwira ngo dutange ibihumbi 5 ubundi hari umushinga uzatwigisha ku buntu.”

Muganza Espoir, wari ugiye gutangiza iri shuri, avuga ko Akarere ka Karongi kari kamwemereye, agatungurwa no kumubwira ko yakoze ibyo batumvikanyeho, gusa akavuga ko icyangombwa cye cyari cyararangije igihe.

Ati “Naraje njya kwa Gitifu ndamusobanurira, na bo bati ‘turumva ari byiza, genda utangire tuzaza kugusura turebe’, ariko ejo mbabwiye ko natangiye ndi kuzana imashini abana bazakoresha, Gitifu ambwira ko nakoze amakosa yo gutangira nta rwandiko bampaye.”

Mu kiganiro na Muhire Emmanuel, Umuyobozi w’Akarere ka Karongi w’Agateganyo, yagize ati “Bageze ku karere badusaba gutangiza ishuri ariko badafite icyangombwa, mbereka inzira bagomba gucamo bakakibona cyane ko akarere kadatanga urwo ruhushya, nongeye kubabona bamaze kwakira amafaranga y’abaturage, ni yo mpamvu batawe muri yombi.”

SP Hitayezu Emmanuel, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, aganira na Kigali Today, yasabye urubyiruko kwitondera abarushukisha serivisi zitandukanye mu gihe cyose zitacishijwe mu nzego z’ibanze.

Muganza Espoir aracyekwaho icyaha cyo kwiyitirira umurimo adakora gihanishwa ingingo ya 616 n’icy’ubwambuzi bushukana gihanwa n’ingingo ya 318 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko uyumuntu ndumva arengana! Ndumva kandi n’ibyomwamwanditseho mwakabije kubiremereza. Kuko ntakwiye kuzira ko afite umugambi mwiza wo kwigisha abana b’abanyarwanda, ahubwo n’iyo procedures zaba zitaragenze neza yagirwa inama aho kwitwa umutekamutwe nta gihamya igaragara.

Justice and Equity yanditse ku itariki ya: 18-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka