• Ibendera ry

    U Burayi bugiye gufasha Mozambique kurwanya iterabwoba

    Umuryango w’ Ubumwe bw’u Burayi (EU) wavuze ko wiyemeje gufasha Mozambique kurwanya iterabwoba rigaragara muri iki Gihugu. Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wemeye kuzatanga imfashanyo nshya ku gisirikare cy’igihugu, nyuma y’igitero cy’iterabwoba cyabaye mu cyumweru gishize.



  • Perezida w

    Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga muri Mozambique yasuye Ingabo z’u Rwanda

    Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga rwa Mozambique, n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi muri Mozambique (IGP) Bernardino Rafael basuye ingabo z’u Rwanda ziri kubungabunga amahoro muri icyo gihugu.



  • IGP Munyuza yasuye amwe mu mashami ya Polisi yo muri Singapore

    Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza n’Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Col (rtd) Jeannot Ruhunga, bari mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ine mu gihugu cya Singapore. Ku wa Gatatu tariki ya 24 Kanama 2022, basuye Ubuyobozi bw’ikigo cya Polisi gitangirwamo amahugurwa, banasura (...)



  • Inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri muri Mozambique zafashije abarenga 400 gusubira mu byabo

    Inzego z’umutekano z’u Rwanda zifatanyije n’inzego zNibanze zirimo ubuyobozi bw’umujyi wa Mocímboa da Praia mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, bafashije abaturage 437 bakomoka muri uwo mujyi gusubira mu byabo.



  • Croatia: Impanuka yahitanye 12 abandi 32 barakomereka

    Abantu 12 ni bo baguye mu mpanuka y’imodoka ya bisi yataye umuhanda ikagwa muri ruhurura kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Kanama 2022. Abarokotse iyo mpanuka bose uko ari 32, bose bakomeretse, 19 muri bo bakaba bakomeretse ku buryo bukomeye cyane.



  • IGP Dan Munyuza yagiriye uruzinduko muri Eswatini

    Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, yagiriye uruzinduko muri Eswatini aho yitabiriye umuhango ngarukamwaka wo kwizihiza umunsi wahariwe Polisi yo mu bwami bwa Eswatini. Ni umuhango wabereye mu ishuri rya Matsapha Police college riherereye mu mujyi wa Manzini.



  • U Bushinwa bukomeje kwitoreza hafi ya Taiwan

    Uruzinduko rwa Nancy Pelosi muri Taiwan rwatumye intambara irushaho gututumba

    Nyuma y’uruzinduko rw’Umukuru w’Inteko Ishinga Amategeko ya Leta zunze Ubumwe za Amerika (USA) mu kirwa cya Taiwan, Leta y’u Bushinwa yabaye igifatiye ibihano by’ubukungu inategura kukigabaho ibitero.



  • RDC: Batanu baguye mu myigaragambyo yo kwamagana MONUSCO, abandi 50 barakomereka

    Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yatangaje ko abantu batanu(5) ari bo bari bamaze kumenyekana ku wa Kabiri tariki 26 Nyakanga 2022 baguye mu myigaragambyo yo kwamagana Ingabo za MONUSCO ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye mu Burasirazuba bw’icyo gihugu, mu gihe abandi benshi (...)



  • Tanzania: Abana batanu bo mu muryango umwe bapfuye mu buryo bw’amayobera

    Abana batanu bo mu muryango umwe i Arusha muri Tanzania, bapfuye muri uku kwezi kumwe kwa Nyakanga 2022, bazira indwara itaramenyekana, ariko bo babaga bavuga ko bababara mu nda ndetse inda zabo zikabyimba.



  • Padiri John Mark Cheitnum (ibumoso) na Padiri Denatus Cleopas (iburyo) bashimuswe n

    Nigeria: Abantu bitwaje intwaro bashimuse Abapadiri babiri

    Abapadiri babiri bo muri Kiliziya Gatolika mu gihugu cya Nigeria bashimuswe n’abagizi ba nabi bitwaje intwaro batahise bamenyekana. Umukuru w’ishyirahamwe ry’Amadini ya Gikirisitu muri Nigeria, Pasiteri John Joseph Hayab, yatangaje ko abashimuswe ari Padiri Donatus Cleopas na Padiri John Mark Cheitnum ubwo bari mu gace (...)



  • Indege yashwanyaguritse

    Bangladesh: Abantu 8 baguye mu mpanuka y’indege yari itwaye intwaro

    Abantu 8 baguye mu mpanuka y’indege yabereye mu Bugereki yari itwaye intwaro izijyanye muri Bangladesh. Televiziyo y’Igihugu cy’u Bugereki yatangaje ko iyi ndege yakoze impanuka igashya igakongoka n’abantu bari bayirimo bose bagahiramo.



  • CGP Marizamunda yitabiriye ibirori byateguwe n’Imfungwa n’Abagororwa muri Eswatini

    Komiseri Mukuru wa RCS, CGP Juvenal Marizamunda yagiriye uruzinduko rw’akazi mu Bwami bwa Eswatini ku butumire bwa mugenzi we ushinzwe Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa (HMCS), CG Phindle Dlamini.



  • Abigaragambya bahanganye n

    Sri Lanka : Abigaragambya bigabije ibiro bya Minisitiri w’Intebe

    Ku wa Gatatu tariki 13 Nyakanga 2022, muri Sri Lanka hashyizweho ibihe bidasanzwe (État d’urgence), mu gihe abigaragambya bari bakiri imbere y’ibiro bya Minisitiri w’Intebe, inzego z’umutekano zigerageza kubasubiza inyuma zifashishije ibyuka biryana mu maso, ariko biranga biba iby’ubusa n’ubundi birangira babyinjiyemo.



  • Robert E Crimo III

    Amerika: Polisi yataye muri yombi umugabo ukekwaho kwica abantu batandatu

    Polisi ya Amerika yataye muri yombi umugabo witwa Robert E Crimo III ucyekwaho kurasa abantu 6 bagahita bapfa naho 24 bagakomereka ubwo bari mu birori byo kwizihiza umunsi w’ubwigenge hafi y’i Chicago.



  • Kaminuza Hirwa Nshuti Bruce yigagamo

    Polisi ikomeje iperereza ku rupfu rw’umwana wa Bazivamo

    Polisi yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Arkansas, ikomeje iperereza ku rupfu rw’umwana wa Bazivamo Christophe witwa Hirwa Nshuti Bruce witabye Imana mu ijoro ryo ku wa 28 Kamena 2022.



  • Imirwano irakomeje hagati ya M23 na FARDC

    Umuryango w’abaganga batagira umupaka (MSF) ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo utangaza ko umaze kwakira imiryango 635 bahunga intambara ikomeje guca ibintu muri teritwari ya Rutshuru.



  • U Rwanda rwiteguye gutanga ingabo zizifashishwa mu kugarura amahoro muri Congo

    U Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu gushyiraho ingabo ziswe ‘East African Regional Force’ zizoherezwa muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, mu rwego rwo kugarura amahoro nyuma y’intambara zatewe n’imitwe yitwaje intwaro cyane cyane mu Burasirazuba bw’icyo gihugu, nk’uko byatangajwe na Guverinoma y’u Rwanda.



  • Abaturage bamaze iminsi bigaragambya bamagana ubutegetsi bwa Gisirikare, bagasaba ko bayoborwa n

    Sudani: 30% by’abaturage bugarijwe n’inzara

    Imiryango mpuzamahanga itandukanye ikorera mu gihugu cya Sudani, ivuga ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa gishobora kwiyongera ku buryo butigeze bubaho, bikaba byatuma habaho izindi ntambara n’abaturage bahunga, ibyo bikaba byakemurwa n’uko Sudani yahabwa inkunga y’ibiribwa.



  • DR Congo yashyizeho amasaha mashya yo gufunga imipaka

    Ubuyobozi bw’abinjira n’abasohoka ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bashyizeho amasaha mashya yo gufunga umupaka, nyuma y’uko umusirikare wa FARDC ufite ipeti rya Lieutenant arasiwe mu Rwanda amaze gukomeretsa abapolisi babiri bari kuvurirwa mu bitaro bya Gisenyi.



  • Ingabo zo mu bihugu bya EAC ziri mu myitozo

    Ingabo, abapolisi n’abasivili baturutse mu bihugu 6 ari byo u Rwanda, u Burundi, Kenya, Sudani y’Epfo, Tanzaniya na Uganda, byo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), tariki 3 Kamena 2022 batangiye imyitozo ya 12 yiswe ‘Ushirikiano Imara 2022’, iyi myitozo ikaba irimo kubera i Jinja muri Uganda.



  •  Vladimir Putin na Macky Sall bagiranye ibiganiro bigamije koroshya urujya n

    Afurika irasaba u Burusiya kurekura ibiribwa n’ifumbire

    Mu gihe u Burusiya buvuga ko buzakomeza intambara burwanamo na Ukraine, Perezida w’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Macky Sall, yagiye gusaba Putin kurekura ibiribwa n’ifumbire, kugira ngo uyu mugabane udakomeza kuhazaharira.



  • Abakora ibikorwa by

    Brésil: Imyuzure n’inkangu byahitanye abantu 79 naho 56 baburirwa irengero

    Imvura nyinshi yabaye intandaro y’urupfu rw’abagera kuri 79 mu Mujyaruguru y’igihugu cya Brésil. Ni imvura yatangiye kugwa ku wa Kabiri tariki 24 Gicurasi 2022, nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’icyo gihugu.



  • Abarwanyi ba M23 biravugwa ko birukanye ingabo za FARDC muri aka gace

    Imirwano hagati ya M23 n’ingabo za FARDC yakomereje muri Kibumba

    Intambara ikomeje guhuza abarwanyi ba M23 n’ingabo za FARDC, mu rukerera tariki 24 Gicurasi yabereye muri groupement ya Buhumba, abasirikare ba FARDC bata ibirindiro byabo barahunga.



  • Igihugu cya Libya kimaze igihe kivugwamo ibibazo by

    Libya: Guverinoma yashyizweho n’Inteko Ishinga Amategeko yahunze umurwa mukuru

    Guverinoma ya Libya iyobowe na Fathi Bachagha, yashyizweho n’Inteko Ishinga Amategeko ishyigikiwe kandi na maréchal Haftar yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 17 Gicurasi 2022 yahunze Tripoli, nyuma y’amasaha make yari imaze yinjiye muri uyu murwa mukuru.



  • Bamwe basiga ubuzima mu mpanuka zo mu nyanja bagerageza kwerekeza i Burayi kuko batekereza ko bahabona ubuzima bwiza

    Maroc: Abimukira barenga 40 baburiwe irengero mu mpanuka y’ubwato

    Abimukira hafi 44 baburiwe irengero nyuma y’uko ubwato barimo burohamye mu mazi ku nkengero z’amazi muri Sahara y’Iburengerazuba.



  • Sudani y’Epfo: Ingabo z’u Rwanda zifanyije n’abaturage mu muganda

    Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS) zifatanyije n’abaturage batuye muri Lokiliri Payam mu muganda.



  • Amerika: Umucungagereza yatorokesheje imfungwa bikekwa ko bafitanye umubano wihariye

    Imfungwa yo muri Amerika yitwa Casey White yatorotse gereza hamwe n’umucungagereza ucyekwaho kuyifasha biravugwa ko bari bafitanye umubano wihariye. Polisi yo muri Leta ya Alabama yavuze ko ibyo byemejwe n’izindi mfungwa zari zifunganywe na Casey White, ucyekwaho ubwicanyi.



  • CICR yemeye gufasha abasirikare ba FARDC bafashwe na M23

    Ubuyobozi bw’umutwe w’inyeshyamba za M23 buherutse kugaragaza abasirikare batatu buvuga ko bafatiwe mu mirwano iheruka yabahuje n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC).



  • U Rwanda rurahakana ibivugwa na DR Congo kuri aba bantu

    U Rwanda rwamaganye abarushinja gufasha M23 yubuye imirwano muri Congo

    Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, yahakanye ibirego by’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru buyobowe n’igisirikare cya RDC butangaza ko bwafatiye abasirikare ba RDF babiri mu mirwano yashyamiranyije ingabo za FARDC n’abarwayi ba M23 (...)



  • Ibyo u Rwanda rukora muri Mozambique bishingira ku mateka ya Jenoside rwanyuzemo - Perezida Kagame

    Perezida Kagame, ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 24 Werurwe 2022, ubwo yari yitabiriye inama ya gahunda ya Aqaba kuri Afurika y’Iburasirazuba yayobowe n’umwami Abdullah II wa Jordanie. Aho yibanze ku mbogamizi z’umutekano mu gushakira hamwe ibisubizo bishya.



Izindi nkuru: