Abanya-Jordan 14 bapfiriye mu mutambagiro wa Kisilamu wa Hajj muri Arabie Saoudite kubera ubushyuhe bwinshi.
Polisi yafatiye litiro 2,000 z’inzoga itemewe yitwa Nzoga Ejo, mu rugo rwa Ndagijimana Callixte w’imyaka 42 wo mu Kagari ka Bukinanyana, Umurenge wa Cyuve, Akarere ka Musanze, aratoroka, hafatwa umugore we witwa Mukeshimana Béâtrice bafatanyaga kwenga izo nzoga.
Umuturage witwa Sindikubwabo Jean Marie Vianney, afungiye kuri RIB Sitasiyo ya Rwempasha mu Karere ka Nyagatare akekwaho kwica imisambi 10. Bikekwa ko yayicaga akoresheje imiti y’uburozi yashyiraga mu binyampeke harimo ibigori n’umuceri, iyo misambi yabirya igapfa.
Mu ma saa moya zo mu gitondo cyo kuri uyu wa 16 Kamena 2024, inzu ibikwamo ibicuruzwa, mu nzu z’ubucuruzi ziherereye ahitwa mu Kizungu rwagati mu mujyi i Huye, hafi y’isoko, yahiriyemo iby’agaciro ka miliyoni 70, nk’uko bivugwa na nyir’ibyo bicuruzwa witwa Viateur Akimana.
Umusore w’imyaka 36 wo mu Kagari ka Mpenge Umurenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze, afungiye kuri Polisi Sitasiyo ya Muhoza, aho akekwaho gusambanya umukobwa w’imyaka 15.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 13 Kamena 2024, mu kigo cya Gisirikare cya Gako giherereye mu Bugesera hatangijwe ku mugaragaro imyitozo ya Gisirikare yiswe ‘Ushikiriano Imara 2024’.
Umusore witwa Dufitumugisha Desiré, bamusanze hafi y’igisimu cyahoze gicukurwamo amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa gasegereti yamaze gushiramo umwuka.
Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa muri Mozambique, zishe ibyihebe 70 mu byari byagabye igitero ku birindiro byazo ndetse no mu midugudu ibarizwa mu gice zigenzura.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye, tariki 10 Kamena 2024, yahaye impanuro abapolisi 240 bitegura kujya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo.
Indege ya gisirikare ya Malawi yari irimo Visi Perezida wa Malawi, Saulos Chilima hamwe n’abandi bantu icyenda, yaburiwe irengero, nyuma y’uko yari imaze guhaguruka i Lilongwe mu murwa mukuru w’icyo gihugu, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 10 Kamena 2024.
Umupilote w’icyogajuru Apollo 8, Bill Anders, wafashe amafoto yamamaye cyane ari mu isanzure, yitabye Imana ku myaka 90 y’amavuko aguye mu mpanuka y’indege.
Mu Karere ka Nyarugenge, mu Murenge wa Nyarugenge, Akagari ka Kiyovu, mu Mudugudu wa Nyarurembo, mu Mujyi wa Kigali tariki ya 4 Kamena 2024 Polisi ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano, bafatanye umucuruzi amacupa 4,792 y’amavuta yo kwisiga yangiza uruhu.
Kuri uyu wa Kane tariki 06 Kamena 2024, Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha RIB rweretse itangazamakuru abantu batanu bafatiwe mu bikorwa by’ubujura bwa telefoni, runasubiza ba nyirazo izigera ku 193 yagaruje zari zaribwe.
Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yitabiriye inama ya 19 y’Abagaba b’Ingabo ku mugabane w’Afurika ndetse n’Abakuru b’Inzego zishinzwe Umutekano igamije kurebera hamwe ibibazo bibangamiye umutekano muri Afurika.
Umugore w’imyaka 24 wo mu Karere ka Rulindo, mu Murenge wa Shyorongi, tariki ya 1 Kamena 2024 yafashwe na Polisi afite Toni 2,5 z’insinga z’amashanyarazi.
Ibicuruzwa bibarirwa mu gaciro ka Miliyoni zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda utabariyemo inyubako ubwayo, ni byo byangijwe n’inkongi y’umuriro iheruka kwibasira ububiko bw’ibicuruzwa bwa Magerwa, buherereye ku mupaka wa Cyanika mu Karere ka Burera.
Ku wa kabiri tariki 28 Gicurasi 2024, mu Karere ka Nyagatare, Ingabo z’u Rwanda zibarizwa muri Diviziyo ya 2 n’iya 5 zakiriye intumwa ziturutse mu ngabo za Uganda (UPDF) ziyobowe na Brig Gen Paul MUHANGUZI, umuyobozi wa Diviziyo ya 2 aho bari mu nama y’iminsi itatu yiga ku bibazo by’mutekano byambukiranya umupaka.
Inzego z’Umutekano mu Karere ka Ngororero, zataye muri yombi, umusore witwa Umazekabiri Froduard w’imyaka 25, ukurikiranyweho kwica mushiki we ndetse akagerageza no kwica umugore w’umuvandimwe we ariko we Imana igakinga ukuboko.
Inkongi y’umuriro yibasiye Ububiko bw’Ibicuruzwa bwa Magerwa, buherereye mu Murenge Cyanika mu Karere ka Burera, ibicuruzwa byarimo birashya birakongoka.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Felix Namuhoranye n’itsinda ayoboye, basuye icyicaro gikuru cya Polisi ya Abu Dhabi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu tariki tariki ya 23 Gicurasi 2024.
Ubuyobozi bw’Ibitaro bikuru bya Ruhengeri, buvuga ko mu bantu umunani biheruka kwakira nyuma yo gukomeretswa n’Imbogo zatorotse Pariki y’Igihugu y’Ibirunga mu cyumweru gishize, barindwi muri bo bagiye basezererwa mu bihe bitandukanye basubira iwabo mu ngo, mu gihe undi umwe ari we ukirimo kuvurirwa muri ibi bitaro.
Umugabo w’imyaka 32 y’amavuko wacururizaga mu Murenge wa Muhoza wo mu Karere ka Musanze, yafatanywe inzoga zo mu bwoko bwa ‘Liqueur’ butandukanye yacuruzaga mu buryo bwa magendu, zifite agaciro k’asaga miliyoni imwe (1Frw).
Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), nyuma y’uko havuzwe igitero cyagabwe ku Biro bya Perezida wa Repubulika (Palais de la Nation) no ku rugo rw’Umunyapolitiki Vital Kamerhe, babiri mu bari bashinzwe umutekano we bakahasiga ubuzima, iperereza ryahise ritangizwa. Ariko se ryaba rimaze kugera ku ki?
Kuri uyu wa Gatatu, tariki 22 Gicurasi 2024, Itsinda ry’Ingabo za Mali riyobowe na Col Cheick Mamadou Cherif Tounkara, riri mu ruzinduko mu Rwanda, ryasuye Minisiteri y’Ingabo n’Icyicaro gikuru cya RDF.
Mu kiganiro yatanze hifashishijwe ikoranabuhanga mu nama ya Global Security Forum yabereye i Doha muri Qatar, tariki 21 Gicurasi 2024, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagaragaje ko uburyo bwiza bwo gukemura ibibazo by’umutekano ari uguhera mu mizi yabyo.
Ku itariki 05 na 06 Gicurasi 2024, mu Murenge wa Mugunga mu Karere ka Gakenke humvikanye inkuru y’umusozi witse usenya inzu z’abaturage, umuntu umwe ajyanwa mu bitaro bya Gatonde nyuma yo guhungabana.
Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei, yatangaje iminsi itanu y’icyunamo cyo kunamira Perezida Ebrahim Raisi na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Hossein Amir-Abdollahian, bahitanywe n’impanuka ya kajugujugu ku Cyumweru tariki 19 Gicurasi 2024.
Indege ya Kajugujugu yari itwaye abantu barimo Perezida wa Iran, Ebrahim Raisi, yakoze impanuka, abari bayirimo bose barapfa nk’uko byatangajwe kuri Televiziyo y’Igihugu ya Iran mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki 20 Gicurasi 2024.
Umuvugizi w’Igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo(FARDC), Gen Maj Sylvain Ekenge, yasobanuye ko abagabye igitero ku bayobozi b’icyo gihugu ku Cyumweru tariki 19 Gicurasi 2024, ari itsinda ry’abarwanyi babarirwa muri 50 bafite ubwenegihugu butandukanye.
Igihugu cya Tunisia cyatangaje ko abantu 23 baburiwe irengero nyuma yo guhaguruka bari mu bwato berekeza i Burayi.