Colonel Protogène Ruvugayimikore, wari uzwi ku mazina y’amahimbano nka Ruhinda, Gatokarakura na Zolo, yapfuye mu ijoro tariki ya 2 Ukuboza 2023 aguye mu bitaro mu mujyi wa Goma nyuma yo guturikanwa n’igisasu cyari mu cyumba cye.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko rwamaze guta muri yombi Nkurunziza Ismael w’imyaka 37 umaze iminsi ashakishwa akekwaho gucukura umwobo mu rugo rwe ndetse agashaka kuwutamo umumotari mu Murenge wa Bushenge mu Karere ka Nyamasheke.
Nyuma y’uko Inama y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) yemeje ko Ingabo z’uyu muryango zitazongererwa igihe cyo gukorera muri Kivu ya Ruguru muri Congo(DRC), abasirikare b’abanya-Kenya babimburiye abandi mu gutangira gutaha iwabo kuri iki Cyumweru tariki 03 Ukuboza 2023.
Abagabo batanu batuye mu Murenge wa Cyanzarwe, mu Karere ka Rubavu batawe muri yombi n’inzego z’umutekano nyuma yo kwica umukecuru bamuteye amabuye bamushinja kuroga.
Nkurunziza Ismael utuye mu Murenge wa Bushenge mu Karere ka Nyamasheke arashakishwa nyuma yo gukekwaho gushaka guta umumotari mu cyobo yacukuye mu nzu.
Abantu 12 batawe muri yombi nyuma y’uko ibendera ry’Igihugu ryari ku biro by’Akagari ka Munyana mu Murenge wa Mugunga mu Karere ka Gakenke riburiwe irengero.
Umunyeshuri w’umukobwa w’imyaka 19 y’amavuko, ari mu maboko y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) guhera tariki 01 Ukuboza 2023, aho arimo akorwaho iperereza nyuma y’uko hari umurambo w’umwana wabonetse aho bajugunya imyanda muri Kaminuza y’u Rwanda (UR), Ishami rya Huye. Uwo murambo wabonywe n’abakora isuku mu macumbi (...)
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwataye muri yombi abantu bane bo mu Itorero rya ADEPR bakurikiranyweho guhimba inyandiko bagamije kweguza Umuyobozi Mukuru w’iri torero.
Imodoka ya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Busogo (CAVM), yakoze impanuka ihitana batatu, barimo babiri bari muri iyo modoka n’umuturage yagonze ari ku igare.
Nyuma yo gusoza amasomo ku basirikare 512 batojwe n’ingabo z’u Rwanda, mu muhango wabereye kuri Sitade ya Camp Kassaï, Perezida wa Santarafurika Faustin-Archange Touadéra yashimiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame n’ingabo z’u Rwanda.
Uwitwa Jean Bosco Misigaro w’i Nyeranzi mu Murenge wa Gishubi mu Karere ka Gisagara, kuri ubu ari gushakishwa n’inzego z’ubuyobozi ngo ahanwe, nyuma yo gukubita umugore we akamugira intere, akanatwika inzu babagamo.
Umukobwa w’imyaka 20 ari mu maboko ya Polisi Sitasiyo ya Rutare mu Karere ka Gicumbi, aho akekwaho gutwika umusore w’imyaka 30 bahoze bakundana, akoresheje lisansi, nyuma y’uko asanze yarongoye undi mugore w’imyaka 25 y’amavuko.
Abantu 37 bapfuye baguye mu mubyigano wabereye kuri Sitade yo muri Congo-Brazzaville, ahari harimo gukorerwa igikorwa cyo gushaka abinjira mu ngabo z’igihugu. Ubuyobozi bwa Congo-Brazzaville bwatangaje ko umubare w’abakomerekeye muri icyo gikorwa utahise umenyekana.
Imodoka yo mu bwoko bwa Mitsubishi Fuso, yavaga i Musanze yerekeza kuri Mukungwa, yagwiriye inzu isenyuka igice kimwe, iyo modoka na yo irangirika.
Abarwanyi ba M23 bakomeje gusatira umujyi wa Sake nyuma yo gufata agace ka Karenga kari ku birometero 8 uvuye mu mujyi wa Sake uri mu Burengerazuba bw’umujyi wa Goma ufatwa nk’umujyi mukuru y’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ibikoresho bibarirwa mu gaciro k’asaga Miliyoni 65 n’ibihumbi 300 y’u Rwanda ni byo bimaze kumenyekana ko byangijwe n’inkongi y’umuriro yibasiye inzu y’igorofa ry’ubucuruzi iri muri Gare ya Musanze.
Mu Murenge wa Muhima mu Kagari k’Ubumwe, Umudugudu w’Isangano mu Mujyi wa Kigali, hafi y’ahakorera RSSB, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Ugushyingo 2023, umukingo wagwiriye abasore bane, batatu muri bo bahasiga ubuzima, undi umwe ararokoka.
Inyubako ikorerwamo ubucuruzi iherereye muri Gare ya Musanze, yafashwe n’inkongi, hahiramo ibintu bitandukanye.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ugushyingo 2023 habaye impanuka yahitanye abantu batatu ndetse n’inka zigera kuri 18 zihasiga ubuzima.
Abaturage batuye muri Teritwari ya Nyiragongo n’umujyi wa Goma bakoze imyigaragambyo yo kwamagana abarwanyi ba Wazalendo kubera ibikorwa by’ubwicanyi n’ihohoterwa barimo gukorera abaturage, abagize imiryango ya sosiyete sivile bakaba basaba Leta kubakiza ababahungabanyiriza umutekano.
Mu Murenge wa Gisozi mu Kagari ka Musezero, Umudugudu wa Gasharu, habereye impanuka y’imodoka yarenze umuhanda, igonga inzu irayisenya.
Umugabo witwa Bavakure Gerard yagwiriwe n’ikirombe ubwo yarimo asana inzira zikiganamo, bimuviramo gupfa. Iki kirombe cya Kampani yitwa COMIKAGI, giherereye mu Mudugudu wa Nyamugari, Akagari ka Gikingo mu Murenge wa Ruli, Akarere ka Gakenke.
Umwe mu barinda Pariki y’Igihugu y’Ibirunga witwa Ntegerejimana Christophe w’imyaka 37, yarashe mugenzi we witwa Irakoze Kevin w’imyaka 32, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ugushyingo 2023.
Perezida Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ugushyingo 2023 yayoboye Inama Nkuru ya Gisirikare.
Ku Cyumweru tariki 12 Ugushyingo 2023 ahitwa Beretwari mu Murenge wa Gisozi mu Mujyi wa Kigali, habereye impanuka y’imodoka ya Coaster ikomerekeramo abantu batanu.
Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) kivuga ko kibabajwe n’urupfu rw’umwe mu basirikare bacyo wiciwe i Goma muri iki cyumweru, kandi ko cyatangije iperereza ngo hamenyekane uburyo yapfuye.
Abantu batandatu bagwiriwe n’ikirombe i Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza, bose bakurwamo bapfuye.
Mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Ngarama mu Kagari ka Ngarama, mu Mudugudu wa Kabeho, kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Ugushyingo 2023, habereye impanuka y’imodoka ya Coaster yagonze moto n’abatwara abagenzi ku magare, abantu babiri bahita bapfa abandi batanu barakomereka.
Umugaba mukuru w’ingabo za Burkina Faso, Brig Gen Célestin SIMPORE n’intumwa ayoboye, yakiriwe na Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda, Juvenal Marizamunda n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Gen Mubarakh Muganga.
Abahagarariye ibihugu bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bwongereza muri Uganda, batanze umuburo ku baturage babo bazitabira iserukiramuco rya Nyege Nyege, kwigengesera kubera kwikanga ibitero by’iterabwoba bishobora kwibasira Umujyi wa Kampala.