Abadepite bamaze icyumweru mu Karere ka Kamonyi bagaragaje ko hari ikibazo cy’isuku nke n’icy’imirire mibi, biterwa n’uko abayobozi bategera abaturage.
Ubwiherero bwa ECOSAN bwubatse mu Karere ka Kamonyi ntiburakoreshwa, kuko abaturage bataramenya kubyaza umusaruro w’ifumbire iwuvamo.
Abagore bo mu Burasirazuba barishimira iterambere bagezeho, bakanengwa imirire mibi n’umwanda bikigaragara kuri bamwe mu bana bari munsi y’imyaka itanu.
Abajyanama b’ubuzima mu Karere ka Kayonza baravuga ko gutanga amakuru ku nzego bakorana bitakiborohera bitewe n’uko batagihabwa amafaranga y’itumanaho ku gihe.
Koreya y’Epfo, kuri uyu wa 29 Ukuboza 2015 yashyikirije Ikigega cya Loni gishinzwe kwita ku muryango (UNFPA) inkunga ya miliyoni 335 FRW azifashishwa mu kuboneza urubyaro mu Nkambi ya Mahama.
Bamwe mu bagore bo mu Mudugudu wa Gatebe ya mbere barifuza ko gahunda yo kuboneza urubyaro yasubizwa abajyanama b’ubuzima.
Bamwe mu batuye akarere ka Karongi ntibasobanukiwe n’agakingirizo ka kigore, bigatuma bavuga ko batizera imikoreshereze yako bitewe n’uko umugore eteye.
Intara y’Uburasirazuba yatangije ukwezi k’ubukangurambaga mu kurwanya imirire mibi ubu iri ku kigero cya 34%, nk’uko byagaragaje n’ubushakashatsi butandukanye bwakozwe.
Mu Karere ka Karongi hakomeje kugaragara ikibazo cy’ubwiherero buke ku nyubako z’abaturage n’iza Leta zikorerwamo, n’izubufite bukaba butujuje ubuziranenge.
Ubushakashatsi buherutse gushyirwa ahagaragara, bugaragaza ko 38% by’abana bari munsi y’imyaka itanu mu ntara y’Uburasirazuba bafite ibibazo by’imirire mibi.
Bamwe mu bakobwa biga mu mashuri yisumbuye mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko batakijya mu mihango ngo bibatere ipfunwe.
Abashinzwe isuku mu karere ka Ngororero barasaba abaturage kugira isuku ahantu hose nk’uko bayigaragaza iyo uri ku muharuro w’ingo zabo.
Ihuriro ry’Abagide mu Rwanda ryatangije gahunda bise "Kura usobanutse" izafasha abana kumenya ibijyanye n’imyororokere ikabarinda gukumira inda zitateganyijwe.
Nubwo hari abavuga ko umushogoro ari imboga z’abashonji, abashinzwe imirire bemeza ko ukungahaye ku ntungamubiri nk’isombe.
Abaturage bo mu Karere ka Bugesera bavuga ko amatsinda y’isuku, yatumye indwara ziterwa n’umwanda zabibasiraga zigabanuka ku buryo batagisiragira mu mavuriro.
Raporo igaragaza iko isuku ihagaze mu Murenge wa Masoro mu Karere ka Rulindo igaragaza ko mu ngo 5007 ziwugize izibarirwa mu 3700 ari zo gusa zifite ubwiherero.
Abagabo bo mu Karere ka Gatsibo, barasabwa kudatererana abo bashakanye mu kuboneza urubyaro bitabira gahunda yo kwifungisha ku bagabo.
Mu Karere ka Gicumbi barashishikarizwa guhinga akarima k’imboga kugira ngo kabafashe guhangana n’imirire mibi mu bana bari munsi y’imyaka itanu.
Gahunda y’igikoni cy’umudugudu yazanye iminduka mu mikurire y’abana,, aho abasaga 1200 barangwagaho imirire mibi mu 2014, hasigaye gusa 157 muri 2015 .
Bamwe mu babyeyi batangaza ko ubukangurambaga bwo kwita ku mwana mu gihe cy’iminsi 1000 bwatumye bamenya akamaro ko konsa.
Ubuyobozi bUmurenge wa Mukura mu karere ka Huye bwiyemeje gutangira gukangurira abaturage kugirrira amenyo yabo isuku kandi bakanabasaba kubigira umuco.
Bamwe mu bagabo bo mu Karere ka Muhanga baravuga ko bagiye kurushaho gufasha abagore babo ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.
Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango, buratangaza ko muri 2017, 100% by’abaturage b’aka karere bazaba bakoresha amazi.
Iyi miryango 792 yahawe ibikoresho biyungurura amazi tariki ya 08/09/2015, ababihawe bavuze ko bagiye kubifata neza kuko amazi banywaga atayungururwaga.
Bamwe mu bajyanama b’ubuzima bo mu karere ka Gatsibo, bavuga agahimbazamusyi bagenerwa kadahagije ugereranyije n’ibyo baba bigomwe mu kazi kabo.
Abafatanyabikorwa b’akarere ka Gicumbi bagiye gukora ubukangurambaga mu baturage barwanya imirire mibi n’ubugwingire mu bana bari munsi y’imyaka itanu.
Inzego zitandukanye z’abaturage n’abayobozi mu Karere ka Muhanga ziravuga ko ikibazo cy’ibura ry’amazi mu karere ka Muhanga ryatumye isuku iba nkeya mu bice byose.
Abayobozi b’ibanze basabwe gukangurira ababyeyi kwita ku isuku y’abana babo, abenshi usanga ku mubiri n’imyambaro yabo ifite umwanda ukabije.
Abagize inteko ishinga amategeko barakangurira ibigo bitandukanye byo muri Huye bihuriraho abantu benshi gushyira isuku mu mihigo kandi bagaharanira kuyesa.
Ikigo mbonezamirire ku Bitaro bya Kabgayi kigaragaza ko umurenge wa Kibangu mu Karere ka Muhanga abana 72 bafite ikibazo cy’Imirire.