Perezida Paul Kagame yemeza ko ubuzima bwiza bw’abaturage na bwo ari ingenzi mu kugena niba abaturage runaka bateye imbere.
Minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente, avuga ko mu bushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2016, bugaragaza ko umubare w’abana bagwingira wagabanutse ku kigereranyo cya 13%.
Abagabo bo mu Karere ka Rubavu bamaze gusobanukirwa akamaro ko kuboneza urubyaro ku buryo ngo atari ikibazo kuri bo ahubwo byungura imiryango yabo.
Abantu benshi bakunze kwinubira uburyo imibu ibabangamira kuko iyo umubu urumye umuntu hari ubwo abyumva nk’aho bamuteye urushinge. Igikunze kubangamira abantu ariko, n’uko mu masaha y’ijoro kenshi umubu uduhirira mu gutwi k’umuntu uryamye, yanawirukana nyuma y’akanya gato ukagaruka ku gutwi.
Abayobozi b’Umuryango Global Health Corps uharanira kubaka abayobozi bafite ubushobozi buhamye mu rwego rw’ubuzima, baritegura kwerekeza mu Bwongereza kwakira igihembo bagenewe.
Hari abagabo bo mu Karere ka Rusizi bafite imyumvire itangaje, bakeka ko umugabo wifungishije akonwa nk’ihene bikamuviramo kutongera gutera akabariro.
Ngendahayo Jonatha w’imyaka 15 amaze imyaka ine avuye mu ishuri kubera insimburangingo y’ukuguru yifashishaga yangiritse kand iwabo nta bushobozi bafite bwo kumugurira indi.
Amikoro make aracyatuma hari ababyeyi bo mu Karere ka Nyamasheke badashobora kugaburirira abana babo indyo yuzuye bigatuma bahora barwaragurika.
Abasenateri bari mu Komisiyo y’iterambere ry’ubukungu n’imari ntibemeranywa n’Akarere ka Nyagatare ko abaturage 72% aribo bagerwaho n’amazi meza.
Abaturage bo mu Mirenge inyuranye igize Akarere ka Gicumbi bavuga ko amavunja abarembeje ariko ubuyobozi bwo bukemeza ko nta mavunja agaragara muri aka karere.
Banki y’Isi yateye u Rwanda inkunga ingana na miliyari 46Frw azifashishwa mu bikorwa byo kurwanya indwara yo kugwingira mu bana bari munsi y’imyaka itanu.
Bamwe mu baturiye umupaka w’u Rwanda na Congo mu Karere ka Rubavu bavuga ko bagira ikibazo cyo kubona udukingirizo mu ijoro kuko abaducuruza bahita baduhenda.
Abahanga bavuga ko gutanga amaraso ari ugutanga ubuzima, ari yo mpamvu uyatanga agomba kuba na we afite ubuzima buzira umuze.
Urubyiruko rufite ubumuga bunyuranye cyane cyane abafite ubwo kutabona n’ubwo kutumva bagira ikibazo cyo kutamenya amakuru y’ahari akazi bityo ntibajye kugahatanira.
Mu bikorwa byaranze urwego rw’ubuzima muri 2017, habayeho inama mpuzamahanga zavugaga ku ndwara zitandura zitandukanye, n’uko hakongerwa ingufu mu kuzikumira no kuzivura.
Musenyeri Servilien Nzakamwita, umushumba wa Diyosezi ya Byumba yemeza kuba inda z’imburagihe zikomeje kwiyongera mu bangavu ziterwa no kuba abana basigaye baregerejwe udukingirizo.
Umuryango mpuzamahanga utanga ubufasha butandukanye (OXFAM) watangije umushinga wo kurwanya ndetse no gushyigikira abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina uzatwara miliyari 1.3Frw.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze ku bufatanye na Polisi y’Igihugu ihakorera batangiye guta muri yombi abanywa itabi rya Shisha banabambura ibyo bayinywesha.
Minisiteri y’ubuzima (MINISANTE) yafashe icyemezo cyo guca burundu ikoreshwa ndetse n’itumizwa ry’impombo zifashishwa mu kunywa itabi rizwi nka SHISHA ku butaka bw’u Rwanda.
Mu Rwanda hatangijwe ikoranabuhanga ryiswe ‘PRIMS’ rizagabanya iminsi yo kubona ibyangombwa ku bacuruza imiti bityo ntizongere kubura aho igomba kuba iri.
Miss Queen Kalimpinya avuga ko benshi mu bana bafite ubumenyi bucagase ku buzima bw’imyororokere ngo hakaba hakenewe kongerwa ingufu mu bukangurambaga.
Abafite ubumuga basabye ko Leta yaborohereza bakabasha kubona insimburangingo n’inyunganirangingo bifashishije ubwisungane mu kwivuza ngo kuko zihenze cyane ku buryo batashobora kuzigurira ku giti cyabo.
Kuwa Gatanu tariki 1 Ukuboza 2017, Kanakuze Anastasie, ufite imyaka 30, akaba avuka mu Karere ka Huye, Umurenge wa Mbazi, yabyaye abana b’abakobwa babiri bafatanye ku gice cyo ku nda.
Abaturage bo mu tugari twa Hangabashi na Gahungeri mu murenge wa Gitambi muri Rusizi bari mu byishimo byo kuba batazongera kuvoma amazi mabi yo mu bishanga.
Mu rwego rwo gukangurira abantu kureka kunywa itabi, umujyi wa Kigali wagaragaje ko mu gihe kiri imbere ahagenewe kunywera itabi ku nyubako n’ahandi mu bigo, hazakurwaho.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi JMV yafashe icyemezo cyo gufunga ibagiro rivamo inyama zikoreshwa mu mujyi wa Musanze n’ahandi nyuma yo gusanga ririmo umwanda.
Abahanga mu mirire bahamya ko kurya inyama ari ngombwa ku mubiri w’umutu ariko ngo kuzirya kenshi nanone si byiza ku mubiri w’umuntu.
Abaturage bo mu Mudugudu wa Ruramba mu Murenge wa Rugarika bavuga ko babonye amazi meza nyuma y’imyaka isaga 47 bavoma Nyabarongo.
Minisiteri y’Ubuzima na Imbuto Foundation batangije uburyo byo guha ubutumwa bugufi (SMS) kuri terefone urubyiruko ku buzima bw’imyororokere burufasha kwirinda inda zitateganyijwe.
Urubyiruko ni imwe mu nkingi ya mwamba y’ejo hazaza heza h’igihugu, aho rubarirwa ku kigero gisaga 60% y’abagituye.