Musanze: Habonetse umuganga uvurira abarwayi mu nzu imeze nk’uburoko

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwabohoye abarwayi b’indwara zitandukanye bari baragizwe imbohe n’abavuzi gakondo babavurishaga ibyatsi n’imitongero.

Abarwayi bazaga kwivuriza muri Eden Business ni aho babaga
Abarwayi bazaga kwivuriza muri Eden Business ni aho babaga

Abo barwayi babonetse ubwo ubuyohozi bw’Akarere ka Musanze bwakoraga igenzura mu mavuriro harebwa atujuje ibyangombwa bitangwa na Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), tariki ya 14 Kamena 2017.

Ahazwi nko muri “Eden Business” hakuriwe n’uwitwa Dr Rekeraho Emmanuel wahoze akuriye Ishyirahamwe ry’abavuzi gakondo mu Rwanda (AGA – RWANDA), niho ubwo buyobozi bwasanze abo barwayi baryamye.

Mu gikari cya “Eden Busines” iherereye mu Mujyi wa Musanze, niho abayobozi basanze abo barwayi.

Kugira ngo bahagere byabasabye kumanukira ku rwego bateye ku rukuta kuko nta bundi buryo bwari bwarashyizweho bwo kuhagera kuko abo barwayi bahavurirwaga mu buryo bw’ibanga.

Ubusanzwe hari hari umuryango uturuka hanze ujyayo ariko bari barawufunze kugira ngo hatazagira umuntu n’umwe umenya ibikorerwa inyuma. Bivuze ko n’abarwayi banyuraga kuri urwo rwego bajya kwivuza.

Kugera aho abarwayi bavurirwaga byasabaga kunyura ku rwego kuko nta wundi muryango uhagera
Kugera aho abarwayi bavurirwaga byasabaga kunyura ku rwego kuko nta wundi muryango uhagera

Umunyamakuru wa Kigali Today wari uri kumwe n’abo bayobozi yabonye abarwayi batandatu bigaragara ko barembye baryamye mu kumba gato katagira idirishya, karimo imifariso ishashe hasi yegeranye, ahantu bigaragara ko hari umwanda.

Witegereje uko hameze wakwibaza uko babagaho kuko nta hantu ho kogera hahari n’ubwiherero buhari burimo isuku nke.

Abo barwayi kimwe n’abandi bari bari hanze, bajijishaga bavuga ko ari abakozi ba “Eden Busines”, bari baraturutse hirya no hino mu gihugu.

Nsabimana Jean Claude, umwe muri abo barwayi akomoka mu Karere ka Ngororero. Avuga ko yari yaje kwivuza umutwe nyuma yo kumva bamamaza iryo vuriro kuri radiyo.

Agira ati “Navuye i Ngororero nza kwivuriza muri EDEN Business kuko numvaga ku maradiyo bavuga ko ari ivuriro rikomeye.”

Akomeza avuga ko yari ahamaze ibyumweru bibiri. Uwo mutwe yari arwaye ngo ntiwakiraga, akeka ko ari uwo bamuroze nuko ahitamo kujya kuwivuza muri iryo vuriro.

Abajyaga kwivuriza muri Eden Business baturukaga hirya no hino mu gihugu
Abajyaga kwivuriza muri Eden Business baturukaga hirya no hino mu gihugu

Nyuma yo kubona ibyo byose, ubuyobozi bwakoraga igenzura bwahise butumizaho imbangukiragutabara (Ambulances) zijyana abo barwayi mu bitaro bikuru bya Ruhengeri kugira ngo bitabweho n’abaganga b’inzobere maze “Eden Business” ihita ifungwa.

Mujawamariya Marie Claire, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe imibereho myiza y’abaturage avuga ko bibabaje kuba abantu bashobora kuvurirwa ahantu nk’aho.

Agira ati “Birababaje kuba hari Abanyarwanda bari babayeho mu buzima nk’ubu nyamara indwara bivuza zishobora kuvurirwa mu bigo nderabuzima n’ibitaro bibegereye.”

Hitabajwe Ambulances kugira ngo zijyane abo barwayi kwa muganga
Hitabajwe Ambulances kugira ngo zijyane abo barwayi kwa muganga

Ntihazwi amafaranga abarwayi bajyaga kwivuriza muri “Eden Busines” batangaga kuko ntawemeye gutanga amakuru kuri byo.

Gusa ariko hari amakuru avuga ko ayo umurwayi azanye yose bayakiraga. Ikindi ngo iyo umurwayi yakiraga akabura ayo kwishyura, bamufatiraga bakamokoresha indi mirimo agataha ari uko akoze imirimo ihwanye n’amafaranga yari kuzishyura.

Muri “Eden Busines” bahasanze kandi ibidomoro byuzuye ibinyobwa bitaga ko ari imiti kandi ari inzoga maze biramenwa. Hamenwe ibidomoro 30 kandi ikidomoro kimwe kiba kirimo litiro 250.

Muri iyi minsi ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buhagurukiye igikorwa cyo kugenzura amavuriro atujuje ibisabwa na MINISANTE.

Eden Business yahise ifungwa kuko itujuje ibyangombwa
Eden Business yahise ifungwa kuko itujuje ibyangombwa

Nyuma y’iminsi itatu icyo gikorwa gitangiye hamaze gufungirwa imiryango y’amavuriro atandatu arimo Eden Business, Zirumuze, Ibanga ry’ibimera, Imbaraga z’ibimera, Better Side na Hora Group.

Muri ayo mavuriro hakuwemo ibintu bitandukanye bitangaje byakoreshwaga mu kuvura abantu ku buryo hari n’aho basanze impu z’inyamaswa zo mu ishyamba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 18 )

nukuri tuge dushira mugaciro haribyokozwe byiza kandi hari nabavuwe barakira arko hari nabandi bagenda biyongeraho bakatubeshya twibuke ko ntabintu bitagira pirate ahubwo bakagenzuye abantu babipirata arko hari imiti yazaga ngo ni gubwa neza /ijambo/nibindi ngewe nibazaga uko imiti isindisha abantu bikanyobera saw murAKOZE MUKOMEZE MUBIKURIKIRANE KAND mwibuke ko mwagize uburangare hakiri kare

hacineza steven yanditse ku itariki ya: 19-06-2017  →  Musubize

Nagpagawa lang ako ng gate harang sa hagdan.

Mai Thurston yanditse ku itariki ya: 20-06-2017  →  Musubize

Twabemeraga ko Muri professional ariko noneho mwatubeshye pe! uyu munyamakuru yabaye corrupted pe, aho Eden business center ikorera turahazi, abo mwita abarwayi ni abakozi turabazi, ntanumurwayi ujya uharwarira. ubuse itangazamakuru riragana he? ni mumanegeka rwose. please mwikosore!

Alias yanditse ku itariki ya: 18-06-2017  →  Musubize

Mana we!Ndaba uwande ko amibes(inzoka)zenda kunyica kdi nazengurutse amavuriro ya kijyambere bikananirana kdi bandangiye ko ariya b afunze ariyo azamvura!Leta nishishoze kuko ariya mavuriro afitiye akamaro a baturage

Amani yanditse ku itariki ya: 17-06-2017  →  Musubize

Ariko abantu kuki mukunda byacitse koko kuki mubabazwa nuko umuntu ateyimbere utabonako biriya aruguharabika Rekeraho koko ninde wavugute ko Inzu nkiriya yabura icyumba kiza cyabarwayi uretseko ntanemerako afire ibitaro iwe haruwagizati iyo mpamyabumenyi ntayo afite yayigira atayigira bigutwayiki koko niba umuzi nkuko ubivuga wibwirako umuntu agomba guhora ari uko warumuzi kera adashobora guhindura ubuzima uwavuzeko NGO abeshyabantu kumaradiyo na TV kwigishabantu kwitezimbere urumva izo nyigisho arimbi koko atarizo gushyigikirwa? Twirinde rero gukunda byacitse namashyari nshuti murebe urwo rwego bavugako abarwayi bamanukaho koko uretse nabarwayi abazima bo barumanukaho bakarushobora nibangahe ? narumiwe!!!!!

Felix yanditse ku itariki ya: 17-06-2017  →  Musubize

umva ngewe ndagushyigikiye kuko nange ndabona ruriya rwego ntamuntu urwaye warumanuka pe biratangaje cyane!!!

alphonse yanditse ku itariki ya: 17-06-2017  →  Musubize

Ntabwo muramenya escrots bagezweho wowe ivugire ufite uwe waharembeye niwe ubizi batweretse ibimenyetso abanyamakuru bigiriyeyo none ngo ni amashyari mujijuke muve muri ibyo!!

jean claude yanditse ku itariki ya: 18-06-2017  →  Musubize

ntabwo mu muzi mbere yuko atuburira abantu ibyo by’ inkware yabanje ibihumyo akabwira abaturage ko ibyo bihumyo azabibagurira ndumwe mu babiguze byeze tubimujyaniye adutera utwatsi ngo birimo amazi ubundi ngo birabyibushye ubundi ngo birumutse ntabwo baburaga impamvu! nigisambo kabuhariwe!!!!

alias yanditse ku itariki ya: 16-06-2017  →  Musubize

mukuri bariya bajyanye muri ambullance kwa muganga nabakozi ba eden business center bari bikingiranye babonye ubuyobozi ntabwo ari abarwayi bari barwariye muri eden ibyo nuguharabika mujye mushishoza

innocent yanditse ku itariki ya: 16-06-2017  →  Musubize

ariko rero ntibyumvikana ukuntu umuntu aba igisambo kungufu akayogoza abanyarwanda yiyita Docteur kdi bizwi agakomeza akiba tuuu akanagura V8 kuko yibye abantu munkware bigashiriraho ko leta yacu ikemura ibibazo icyarekeraho nacyo yakizeho koko?ntakwiye kuba mubantu kuko numuhemu ni umutekamitwe ndetse numunyamanyanga ukaze nuwamwita igisambo cyingufu ntago yaba abeshye kuko yambuye benshi bagurishije udusambu NGO inkware nako inzira njyabukire iraha abeshya kuri television sha nge antera umutwe nokumwumva byonyine bingwa nabi none NGO aranavura koko!nakumiro irwanda

gasasira yanditse ku itariki ya: 16-06-2017  →  Musubize

Rekeraho muramusebeje pe. Ntago inzu nk’iriya yabura umuryango wo kwinjiriramo. Ikindi nta nzoga zengerwa muri Eden Business Center. Mureke gusebanya rwose. Ese ko muvuga ngo nta muryango uhari wo kwinjirayo ubwo umurwayi yaba arembye agashobora kumanukira kuri ruriya rwego koko? Mujye mushyira mu gaciro

Fidele yanditse ku itariki ya: 16-06-2017  →  Musubize

abantunkabarwose bahagurukirwe kuko ntakizabashakira ubuzima bwa muntu "amagara araseseka ntayorwa" abivuza bavemubujiji bajyeberekeza kwa muganga ahabugenewe bitabankabyabindi ngo "ibyabapfu biribwa n’abapfumu."

ndahiro theos yanditse ku itariki ya: 16-06-2017  →  Musubize

Iki gikorwa cyo kugenzura amavuriro gakondo ni cyiza, cyane ko abakora uwo mwuga banayobya abaturage bavuga ko bavura indwara zose. Ibyo bigatuma abagana aya mavuriro biyongera kandi ari ukubabeshya gusa.
Turasaba ubuyobozi bw’akarere ka Musanze ndetse n’ahandi gukora igenzura ku nganda zivuga ko zikora ibinyobwa bitandukanye (Gubwaneza, Romathim, Kambuca, Ijambo,n’ibindi...).
Ibi binyobwa bimaze kuba byinshi i Musanze kandi bishobora kuba nta Buziranenge bifite bikaba byangiriza ubuzima bw’abaturage.
Abayobozi b’i Musanze mukomereze ahooo.!!!

CYUZUZO yanditse ku itariki ya: 16-06-2017  →  Musubize

Hanagenzurwe neza biriya bonyobya bashyize ku isoko ngo bivura indwara zinyuranye.Njye simbishira amakenga.

john yanditse ku itariki ya: 16-06-2017  →  Musubize

ariko uyu muntu wiyita Docteur iyi mpamya bumenyi ntayo afite pe
yewe na ayisumbuye ntiyayarangije turamuzi neza,
Reba azanye ibyi nkware ariye abaturage abamafranga barahombye, none Reba nibindi akora

leta nitabare rwose igere aho afite amashami hose kandi anakorweho ubugenzuzi bwimitse.

ikibabaje nukuntu akoresha television na radio byigihugu yamamaza ibikorwa bye byoreka abanyarwanda.

umuhoza Ange liliane yanditse ku itariki ya: 16-06-2017  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka