Musanze: Habonetse umuganga uvurira abarwayi mu nzu imeze nk’uburoko

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwabohoye abarwayi b’indwara zitandukanye bari baragizwe imbohe n’abavuzi gakondo babavurishaga ibyatsi n’imitongero.

Abarwayi bazaga kwivuriza muri Eden Business ni aho babaga
Abarwayi bazaga kwivuriza muri Eden Business ni aho babaga

Abo barwayi babonetse ubwo ubuyohozi bw’Akarere ka Musanze bwakoraga igenzura mu mavuriro harebwa atujuje ibyangombwa bitangwa na Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), tariki ya 14 Kamena 2017.

Ahazwi nko muri “Eden Business” hakuriwe n’uwitwa Dr Rekeraho Emmanuel wahoze akuriye Ishyirahamwe ry’abavuzi gakondo mu Rwanda (AGA – RWANDA), niho ubwo buyobozi bwasanze abo barwayi baryamye.

Mu gikari cya “Eden Busines” iherereye mu Mujyi wa Musanze, niho abayobozi basanze abo barwayi.

Kugira ngo bahagere byabasabye kumanukira ku rwego bateye ku rukuta kuko nta bundi buryo bwari bwarashyizweho bwo kuhagera kuko abo barwayi bahavurirwaga mu buryo bw’ibanga.

Ubusanzwe hari hari umuryango uturuka hanze ujyayo ariko bari barawufunze kugira ngo hatazagira umuntu n’umwe umenya ibikorerwa inyuma. Bivuze ko n’abarwayi banyuraga kuri urwo rwego bajya kwivuza.

Kugera aho abarwayi bavurirwaga byasabaga kunyura ku rwego kuko nta wundi muryango uhagera
Kugera aho abarwayi bavurirwaga byasabaga kunyura ku rwego kuko nta wundi muryango uhagera

Umunyamakuru wa Kigali Today wari uri kumwe n’abo bayobozi yabonye abarwayi batandatu bigaragara ko barembye baryamye mu kumba gato katagira idirishya, karimo imifariso ishashe hasi yegeranye, ahantu bigaragara ko hari umwanda.

Witegereje uko hameze wakwibaza uko babagaho kuko nta hantu ho kogera hahari n’ubwiherero buhari burimo isuku nke.

Abo barwayi kimwe n’abandi bari bari hanze, bajijishaga bavuga ko ari abakozi ba “Eden Busines”, bari baraturutse hirya no hino mu gihugu.

Nsabimana Jean Claude, umwe muri abo barwayi akomoka mu Karere ka Ngororero. Avuga ko yari yaje kwivuza umutwe nyuma yo kumva bamamaza iryo vuriro kuri radiyo.

Agira ati “Navuye i Ngororero nza kwivuriza muri EDEN Business kuko numvaga ku maradiyo bavuga ko ari ivuriro rikomeye.”

Akomeza avuga ko yari ahamaze ibyumweru bibiri. Uwo mutwe yari arwaye ngo ntiwakiraga, akeka ko ari uwo bamuroze nuko ahitamo kujya kuwivuza muri iryo vuriro.

Abajyaga kwivuriza muri Eden Business baturukaga hirya no hino mu gihugu
Abajyaga kwivuriza muri Eden Business baturukaga hirya no hino mu gihugu

Nyuma yo kubona ibyo byose, ubuyobozi bwakoraga igenzura bwahise butumizaho imbangukiragutabara (Ambulances) zijyana abo barwayi mu bitaro bikuru bya Ruhengeri kugira ngo bitabweho n’abaganga b’inzobere maze “Eden Business” ihita ifungwa.

Mujawamariya Marie Claire, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe imibereho myiza y’abaturage avuga ko bibabaje kuba abantu bashobora kuvurirwa ahantu nk’aho.

Agira ati “Birababaje kuba hari Abanyarwanda bari babayeho mu buzima nk’ubu nyamara indwara bivuza zishobora kuvurirwa mu bigo nderabuzima n’ibitaro bibegereye.”

Hitabajwe Ambulances kugira ngo zijyane abo barwayi kwa muganga
Hitabajwe Ambulances kugira ngo zijyane abo barwayi kwa muganga

Ntihazwi amafaranga abarwayi bajyaga kwivuriza muri “Eden Busines” batangaga kuko ntawemeye gutanga amakuru kuri byo.

Gusa ariko hari amakuru avuga ko ayo umurwayi azanye yose bayakiraga. Ikindi ngo iyo umurwayi yakiraga akabura ayo kwishyura, bamufatiraga bakamokoresha indi mirimo agataha ari uko akoze imirimo ihwanye n’amafaranga yari kuzishyura.

Muri “Eden Busines” bahasanze kandi ibidomoro byuzuye ibinyobwa bitaga ko ari imiti kandi ari inzoga maze biramenwa. Hamenwe ibidomoro 30 kandi ikidomoro kimwe kiba kirimo litiro 250.

Muri iyi minsi ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buhagurukiye igikorwa cyo kugenzura amavuriro atujuje ibisabwa na MINISANTE.

Eden Business yahise ifungwa kuko itujuje ibyangombwa
Eden Business yahise ifungwa kuko itujuje ibyangombwa

Nyuma y’iminsi itatu icyo gikorwa gitangiye hamaze gufungirwa imiryango y’amavuriro atandatu arimo Eden Business, Zirumuze, Ibanga ry’ibimera, Imbaraga z’ibimera, Better Side na Hora Group.

Muri ayo mavuriro hakuwemo ibintu bitandukanye bitangaje byakoreshwaga mu kuvura abantu ku buryo hari n’aho basanze impu z’inyamaswa zo mu ishyamba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 18 )

ibi birakabije pe nibyo Gakondo baravura cyane kuko najye narahakiriye kwamuganga ntako batagize biranga gusa kuva nivuza muraya mavuriro sindongera kurwara rk ababo ndabona banaroga da rk harabavura ntitubyirengagize murakoze

alias yanditse ku itariki ya: 16-06-2017  →  Musubize

oya rwose ntibyunvikana pe inzu nziza nkiriya ibura umuryango? biragaragara kuwo mudocteur bamusebeje pe

alias sine yanditse ku itariki ya: 16-06-2017  →  Musubize

Ariko ubu mbanumiwe!Rekeraho koko kucyi Leta itamuhana ntago ibona ko abeshya abaturage kandi ko yahereye cyeraaaa cg nayo yarayiroze!

Uwamaliya yanditse ku itariki ya: 15-06-2017  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka