MINISANTE yihanangirije abakora mu buvuzi bakoresha ibyagenewe abarwayi

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Diane Gashumba asaba abaganga n’abakora kwa muganga kwirinda gukoresha ibigenewe abaturage mu nyungu zabo, kuko ntaho byaba bitandukaniye no kubica.

Minisitiri Gashumba yasuye ibitaro bya Kibilizi abasaba kwitwararika ku mutungo w'abaturage.
Minisitiri Gashumba yasuye ibitaro bya Kibilizi abasaba kwitwararika ku mutungo w’abaturage.

Ubwo aheruka gusura ibitaro bya Kibilizi mu Karere ka Gisagara mu cyumweru gishize, Minisitiri Gashumba yagarutse ku kibazo cyo kunyereza amafaranga cyagaragaye hirya no hino mu bitaro by’uturere.

Minisitiri Gashumba avuga ko Guverinoma y’u Rwanda iri mu bihugu bikeya bitanga amafaranga menshi muri serivisi z’ubuvuzi, kugira ngo Abanyarwanda bagire ubuzima bwiza.

Minisitiri w’Ubuzima ariko avuga ko bigayitse kuba leta ishora amafaranga menshi mu buvuzi, nyamara abashinzwe kuyacunga bakayakoresha nabi.

Yagize ati “Guverinoma y’u Rwanda iri mu bihugu bike, bishyira 17% by’ingengo y’imari mu buvuzi. Biragayitse rero kubona ko Guverinoma n’umukuru w’igihugu batwitaho,twarangiza ya mafaranga tukayakoresha nabi.

Byaduteye icyasha gikomeye n’amahanga arabimenya,kandi ikibabaje ni uko nta karere na kamwe bitagaragayemo.”

Yabivuze nyuma y’aho ibi bibazo bigaragariye abenshi mu bari abayobozi b’ibitaro mu Karere ka Gisagara, abitwaga ba “Admin” n’abari abacungamutungo bahise bafungwa bakurikiranweho kunyereza umutungo w’ibitaro, kugeza ubu abenshi muri bo baracyafunze.

Minisitiri Gashumba avuga ko ibi bikwiye kubera isomo abayobozi b’ibitaro n’abashinzwe gucunga umutungo mu bitaro, kuko gukoresha iby’umuturage mu nyungu zawe bwite ntaho byaba bitandukaniye no kumwica.

Ati “Ibyo bitubere isomo cyane cyane ba Admin,abacungamutungo n’abandi bose bakora ku mafaranga batinye amafaranga y’abaturage,aba yavuye kure burya.

Twirinde ko tuzakomeza kubona abaganga bakomeza kujya mu buroko kuko si byiza,igihugu kiba cyaratanze byinshi kibigisha,kandi n’abaturage baba badufitiye icyizere.No gufata icyari kigenewe umuturage ukagikoresha mu nyungu zawe ntaho bitaniye no kumwica mu by’ukuri”.

Dr Gashumba kandi yongeyeho ko iyo ayo mafaranga atanyerezwa hari ibibazo bigaragara mu buvuzi mu Rwanda biba byarakemutse,birimo nk’ibikoresho bike,ubumenyi budahagije n’ikibazo cy’imirire mibi ikigaragara hirya no hino mu gihugu.

Minisitiri kandi avuga ko kubera iyi mpamvu hari n’imiryango nterankunga yahise ihagarika gutera inkunga ibikorwa by’ubuvuzi mu Rwanda.

Icyakora akizeza abakora muri iyi serivisi ko nibacunga neza ibyo bahawe, iyi miryango nayo izageraho ikongera igatanga inkunga na cyane ko abakoze amakosa bayahaniwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

ariko rero ntibyumvikana ukuntu umuntu aba igisambo kungufu akayogoza abanyarwanda yiyita Docteur kdi bizwi agakomeza akiba tuuu akanagura V8 kuko yibye abantu munkware bigashiriraho ko leta yacu ikemura ibibazo icyarekeraho nacyo yakizeho koko?ntakwiye kuba mubantu kuko numuhemu ni umutekamitwe ndetse numunyamanyanga ukaze nuwamwita igisambo cyingufu ntago yaba abeshye kuko yambuye benshi bagurishije udusambu NGO inkware nako inzira njyabukire iraha abeshya kuri television sha nge antera umutwe nokumwumva byonyine bingwa nabi none NGO aranavura koko!nakumiro irwanda - See more at: http://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/musanze-habonetse-umuganga-uvurira-abarwayi-mu-nzu-imeze-nk-uburoko#sthash.Ge9zLC0X.dpuf

Alias yanditse ku itariki ya: 16-06-2017  →  Musubize

Nyakubahwa Minister,ndishimye kukazi kawe ukorwa uko bikwiye rwose,benshi bizabababaza ariko jye ndagushyigikiye kuko wanahaye umwanya ugatekereza abatekamutwe biyita abavura indwara zananiranye nyamara bagamije gukenesha abaturage babakuramo amafaranga uzi ukuntu babeshya ngo tuvura indwara zananiranye kubaganga ab kizungu,ukaba wanagurisha isambu ngo ukize amagara yawe byahe byo kajya babeshya.jye ndabazi benshi cyaneee ariko mubahagarike mwamagane abatekamutwe mu gihugu cyacu,bajye mu mahanga yakure nkuko abahekuye Urwanda bibikoze nabo niko bameze.

Alias yanditse ku itariki ya: 16-06-2017  →  Musubize

Ni byiza ko ubakebura bamenyya ko amafranga agurwa ibikoresho n,aya muri fonctionnement aba yavuye muri rubanda cg mu nguzanyo igihugu kwishyura

Kugeza yanditse ku itariki ya: 25-05-2017  →  Musubize

GUSA MADAM MINISTIRI MURENGANURE ABARENGANA

KEZA yanditse ku itariki ya: 25-05-2017  →  Musubize

Ahahaah. None se hari ikibazo niba amahanga yarabamenye uko muri. Gush! Byari luba ikibazo gukomeza kubibeshyaho!

Haguma yanditse ku itariki ya: 25-05-2017  →  Musubize

Nibyiza gusa nuko izi nama zitagera kubifi bininiAhahaha.

Haguma yanditse ku itariki ya: 25-05-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka