Amakipe atatu yo mu cyiciro cya gatatu muri shampiyona y’u Rwanda mu mupira w’amaguru arimo Motar FC itaratsinzwe umukino n’umwe, yazamutse mu cyiciro cya kabiri nyuma yo guhigika andi makipe byari bihanganye ku munsi wa nyuma wa shampiyona.
Ikipe ya Rayon Sports yamaze gutangaza ko yatandukanye n’abakinnyi batanu barimo umunya-Maroc Youssef Rharb
Marie Claire Kanyamibwa wahoze akina umukino w’intoki wa Basketball, uyu munsi akaba ari umutoza, avuga ko basketball imaze gutera imbere kandi irimo amahirwe menshi ugereranije n’imyaka yo hambere.
Umutoza wa Real Madrid Carlo Ancelloti yatangaje ko nyuma yo kuva mu ikipe ya Real Madrid azahita asezera ku mwuga wo gutoza.
Ikipe ya Patriots Basketball Club isanzwe ikina shampiyona y’icyiciro cya mbere muri shampiyona ya Basketball mu Rwanda, yamaze kubona umufatanyabikorwa mushya ushobora no kuyisigira inyubako yayo bwite yo gukiniramo (Gymnasium).
Umunyabigwi mu mukino wa Tennis Rafael Nadal w’imyaka 38 ukomoka mu gihugu cya Espagne, bwa mbere mu mateka ye yatsindiwe ku mukino wa mbere, muri Rorand-Garros kuri uyu wa 27 Gicurasi 2024.
Ikipe ya APR FC yatwaye igikombe cya shampiyona 2023-2024, biteganyijwe ko muri iki cyumweru itangira gufata bimwe mu byemezo by’ingenzi birebana no gutegura umwaka w’imikino wa 2024-2025 izahagarariramo u Rwanda muri CAF Champions League.
kuri uyu wa Kabiri , tariki ya 28 Gicurasi 2024, Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa ari kumwe na Masai Ujiri uyobora Umuryango Giants of Africa, batashye ku mugaragaro ikibuga cya Basketball cyubatswe mu Ishuri rya Ecole Notre Dame de la Providence de Karubanda (ENDP)
Umunyezamu w’Amavubi Maxime Wenssens agiye gukora amateka yo kuba umunyarwanda wa mbere ukinnye irushanwa rya UEFA Champions League, rihuza amakipe yabaye aya mbere mu bihugu byayo ku mugabane w’i Burayi.
Ku wa Mbere tariki 27 Gicurasi 2024, nibwo hamenyekanye andi makipe abiri yageze muri 1/2 cya BAL 2024, aho Rivers Hoopers yasezereye US Monastir naho Petro de Luanda isezerera AS Douanes.
Amakipe ya APR abagabo n’abagore yegukanye shampiyona nyuma y’imikino ya kamarampaka yasojwe kuri iki cyumweru taliki ya 26 Gicurasi 2024.
Kapiteni w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda (Amavubi), Bizimana Djihad usanzwe ukina mu cyiciro cya mbere mu gihugu cya Ukraine mu ikipe yitwa Kryvbas KR, avuga ko yashimishijwe no kuba ikipe ye yarabonye itike yo gukina imikino ya Europa League ndetse ko bizaha ishusho nziza Igihugu cy’u Rwanda.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, umutoza w’ikipe y’u Rwanda Amavubi, Torsten Spittler yatangaje byinshi birimo imyiteguro y’imikino ibiri yo guhatanira itike y’igikombe cy’isi, anatangaza byinshi kuri rutahizamu Ani Elijah.
Kuri iki Cyumweru, nk’uko byari byitezwe Nkurunziza David yatorewe kuba Perezida wa Kiyovu Sports mu nama y’Inteko rusange idasanzwe yabereye i Remera mu Mujyi wa Kigali igatangira 15h50.
Mvukiyehe Juvénal wahoze ari Perezida wa Kiyovu Sports yangiwe kwinjira ahari kubera inama y’Inteko Rusange idasanzwe y’iyi kipe yitezwe gutorerwamo ubuyobozi bushya.
Nubwo hari hategerejwe ko kuwa Gatandatu aribwo igikombe gishobora kubona nyiracyo muri volleyball, haba mu bagore ndetse n’abagabo ntabwo ariko byagenze kuko amakipe yakomeje kwihagararaho bategereza umunsi wa nyuma.
Kuri iki Cyumweru, Ikipe y’abagore ya Scandinavia yo mu Karere ka Rubavu yahagaritswe mu banyamuryango b’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda kubera kutitabira amarushanwa.
Kuri uyu wa Gatandatu nibwo hakinwe imikino ibiri yo gushaka uko amakipe azahura muri 1/4 cy’irushanwa rya BAL 2024 iri kubera muri BK Arena, aho yasize US Monastir izakina na Rivers Hoopers mu gihe AS Douanes izakina na Petro de Luanda.
Ikipe ya Manchester United yegukanye igikombe cya FA Cup 2023-2024 itsinze Man City ibitego 2-1 ku mukino wa nyuma wakinwe kuri uyu wa Gatandatu.
Kuri uyu wa Gatanu, i Kigali hatangiye imikino ya nyuma ya BAL 2024, ahakinwe imikino ibiri, amakipe ya FUS Rabat yo muri Maroc na Al Ahly Ly SC yo muri Libya abona intsinzi yazo ya mbere.
Kuva ku wa 23 Gicurasi 2024, ku kibuga cya RP-IPRC Kigali hari kubera igikorwa cyo gutoranya impano z’abakiri bato muri ruhago bazoherezwa mu bihugu bitandukanye ku mugabane w’i Burayi.
Ubuyobozi bwa Basketball Africa League na NBA Africa buvuga ko nta mpungenge butewe no kuba imikino ya nyuma ya BAL 2024 itangira mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu izaba itarimo ikipe yo mu Rwanda nimwe kuko n’ubundi izitabirwa.
Ikipe ya Patriots BBC ihagaze neza kugeza ubu aho ifite agahigo ko kuba itaratsindwa umukino numwe, yatsinze Orion BBC amanota 86-67 bituma ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda mu kiciro cya mbere.
Ikipe ya AS Muhanga yatsinzwe ibitego 2-1 n’ikipe ya Vision FC, mu mikino ya Kamarampaka yo gushaka itike yo kwerekeza mu cyiciro cya mbere cya Shampoyona.
Myugariro w’iburyo Mucyo Didier Junior urangije amasezerano muri Rayon Sports agiye kujya mu igeragezawa mu ikipe ya Al-Jazira yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.
Urutonde rwakozwe na Forbes Magazine , rugaragaza ko umukinnyi w’icyamamare uhembwa menshi kurusha abandi muri uyu mwaka wa 2024, ari Cristiano Ronaldo, umwanya akaba agarutseho ku nshuro ya kane.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagore muri Sitting Volleyball yisanze mu itsinda rimwe n’amakipe abiri akomeye ku rwego rw’Isi, ari yo Brazil na Canada mu mikino ya Paralympic 2024 izabera i Paris.
Ikipe y’umupira w’amaguru ya ESPOIR FC yatewe mpaga eshanu hagendewe ku mikino yakinishijemo umukinnyi witwa Christina Watanga Milembe, wakinnye adafite icyangombwa kibimwemerera gitangwa na FERWAFA.
Mu mpera z’icyumweru dusoje nibwo mu mukino w’intoki wa volleyball hakinwaga imikino ya ½ ya kamarampaka (Playoffs) aho yasize amakipe ya APR zombi abagabo n’abagore, Kepler ndetse na Police y’abagore zibonye itike yo gukina imikino ya nyuma.
Bamwe mu bakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda (Amavubi) batangiye umwiherero wo kwitegura imikino ibiri ya Bénin na Lesotho mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.