Gacinya yasabye kurekurwa akajya kwita ku mugore we utagira akazi

Rwiyemezamirimo Gacinya Chance Denis, uzwi cyane nk’umuyobozi wungirije w’ikipe ya Rayons Sport yajuririye kuri uyu wa Kane icyemezo cyo gufungwa iminsi 30 y’agateganyo yakatiwe n’Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga.

Gacinya yasabye kurekurwa ngo ajye kwita ku mugore n'abana
Gacinya yasabye kurekurwa ngo ajye kwita ku mugore n’abana

Muri rubanza rw’Ubujurire rwabereye mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, Gacinya yasabye ko yarekurwa akajya kwita ku mugore we n’abana bane bafitanye, ngo kuko umugore we ubusanzwe adafite akazi.

Gacinya Chance Dennis akurikiranweho ibyaha bifitanye isano n’ikigo cye gikora ibijyanye n’ubwubatsi bw’ibikorwa Remezo cyitwa MICON, birimo kubeshya uwo bagiranye amasezerano mu bijyanye n’isoko ry’ibikorwa remezo, hakiyongeramo gukoresha ibikoresho yahimbye ndetse n’inyandiko mpimbano.

Aburana yasabye urukiko ko yarekurwa agakomeza kuburana ari hanze, ngo kuko igihe cyose ubushinjacyaha n’ubugenzacyaha bwamukeneye bwamubonye.

Yanabwiye urukiko ko atahwemye no kujya hanze akagaruka nta nkomyi kuko yari azi ko ntacyo yishinja, ibi ngo urukiko rushobora kubishingiraho rukamurekura akaburana ari hanze.

Ikindi kandi Gacinya yashingiragaho asaba urukiko ko rwamurekura akaburana ari hanze ngo nuko afite ikibazo cy’uburwayi atatangaje, ariko ngo afite ibyemezo bya Muganga byashingirwaho akarekurwa akaburanira hanze.

Ubushinjacyaha bwo bwasobanuye ko kuba ibyaha Gacinya akurikiranyweho bihanwa n’igifungo kirenze imyaka itanu, ari impamvu yatuma akurikiranwa afunzwe.

Ubushinjacyaha buvuga kandi ko ibyakozwe na Gacinya byateje igihombo Leta cya Miliyoni zisaga 350, bityo akaba adakwiye kurekurwa kubera impungenge zo kuba yatoroka ubutabera.

Nyuma y’impaka hagati y’impande zombi, urukiko rwanzuye ko urubanza ku bujurire ruzasomwa tariki ya 17 Mutarama 2018.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uyu mugabo akwiye kurekurwa kuko Niba ahagagarariye sosiete siwe uyigize ikindi kdi hagakurikiramwa akarere kuko abatekinisiye bako nibo bakagombye kubibazwa

mugabo yanditse ku itariki ya: 11-01-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka