Urukiko rwemeje ko Gacinya Denis afungwa iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugunga mu mujyi wa Kigali rwemeje ko Gacinya Chance Denis Visi Perezida wa Rayons Sports akaba na Rwiyemezamirimo afungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Gacinya yakatiwe gufungwa iminsi 30 y'agateganyo
Gacinya yakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Ibyo byemejwe mu rubanza rwe kw’ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo rwasomwe ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki ya 04 Mutarama 2018.

Gacinya ukuriye ikompanyi yitwa yitwa MICON, ntiyagaragaye mu isoma ry’urwo rubanza.

Gusa ariko mu iburanisha ry’uru rubanza kw’ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, ryabaye mbere, Gacinya yahakanaga ibyo aregwa byose ndetse agasaba ko yarekurwa akajya kwita ku muryango we.

Urukiko rufata icyemezo cy’uko afungwa by’agateganyo iminsi 30, rwatangaje ko hari impamvu zikomeye zagaragajwe n’ubushinjacyaha zituma uregwa yafungwa mbere y’urubanza.

Zimwe muri izo mpamvu harimo gutinya ko yatoroka ndetse no kuba ibyaha akurikiranyweho bihanishwa igihano cy’igifungo kigera ku myaka ibiri.

Ibindi urukiko rwashingiyeho rumufunga ni raporo ya komisiyo y’abadepite ishinzwe imicungire y’imari n’umutungo bya leta yagaragaje ko Gacinya yahawe isoko ryo gukwirakwiza amapoto y’amashanyarazi mu Karere ka Rusizi ariko akishyurwa amafaranga y’umurengera adahuye n’ibikorwa byari byakozwe.

Kuri ibyo haniyongeraho kuba yarabeshye ko imirimo yagenze neza ariko nyuma bikaza kugaragara ko yatanze ibikoresho bitujuje ubuziranenge ndetse n’iyo irimo ikaba yari yarakozwe nabi.

Mu gushyiraho ayo mapoto y’amashanyarazi iperereza ryerekanye ko yakoreshaga ibyondo mu mwanya wa sima agamije gusondeka.

Muri miliyoni zisaga 495RWf yishyuwemo miliyoni zisaga 242 mu gihe byari bidahwanye n’imirimo yagaragazaga ko yakoze.

Bitewe n’ibyagezweho mu iperereza bihamya Gacinya ko yakoze ibyo byaha, urukiko rwategetse ko afungwa by’agateganyo iminsi 30 ariko akaba afite iminsi itanu yo kuba yajuririra icyo cyemezo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ntampamvu Yo Kunyereza Umutungo Wareta Ngo Turebere Umuco Wokudahana Uceke Burundu Kandi Nabandi Babyihishe Inyuma Bamenyekane Nakuntu Uciriritse Yahanwa Nkaho Itegeko Haruwemerewe Kuryinsha!

Uwimana yanditse ku itariki ya: 5-01-2018  →  Musubize

Ntampamvu Yo Kunyereza Umutungo Wareta Ngo Turebere Umuco Wokudahana Uceke Burundu Kandi Nabandi Babyihishe Inyuma Bamenyekane Nakuntu Uciriritse Yahanwa Nkaho Itegeko Haruwemerewe Kuryinsha!

Uwimana yanditse ku itariki ya: 5-01-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka