Urubanza rwa Kizito Mihigo n’abo bareganwa rwasubitswe

Urukiko rw’ibanze rwa Kacyiru mu karere ka Gasabo rwafashe icyemezo cyo gusubika urubanza umuhanzi Kizito Mihigo n’abandi batatu baregwana ibyaha by’ubugambanyi no kuhungabanya umutekano w’igihugu, rukimurirwa kuwa Kane tariki 24/4/2014.

Uru rubanza rwitabiriwe n’abantu barenga 300 rwatangiye rutinzeho gato, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 20/4/2014. Kizito Mihigo arareganwa n’umunyamakuru Cassien Ntamuhanga, Jean Paul Dukuzumuremyi wigeze kuba umusirikare mu ngabo z’u Rwanda na Agnes Niyibizi.

Mihigo Kizito n'abo bareganwa bari imbere y'urukiko.
Mihigo Kizito n’abo bareganwa bari imbere y’urukiko.

Imbere y’imbaga y’abanyamakuru n’abaturage benshi, Kizito yemeye ibyo aregwa byose, naho bagenzi be batatu ntibemera byose bavuga ko hari ibyo bashinjwa batemera.

Kizito yasabye ko yakongererwa igihe cyo kuburana kuko umwunganizi we yamaze kumwigarama ku munota wa nyuma. Gusa ubuto bw’icyumba cy’iburanisha cyabaye gito nabyo biri mu byatumye urubanza rusubikwa.

Imodoka yazanye Kizito Mihigo aho yaje kuburanira ku rukiko rw'ibanze rwa Kacyiru.
Imodoka yazanye Kizito Mihigo aho yaje kuburanira ku rukiko rw’ibanze rwa Kacyiru.

Kizito niwe ukurikiranywe ibyaha byinshi birimo gucura umugambi w’ubwicanyi. Ikindi cyagaragaye muri uru rubanza ni uko babiri mu baregwa (Jean Paul Dukuzumuremyi na Agnes Niyibizi) babwiye urukiko ko baziburanira.

Benshi mu baturage bari bitabiriye uru rubanza kandi bagaragazaga ko bifatanyije na Kizito, ndetse abenshi banagaragaje amarangamutima bamupepera ubwo imodoka yari imujyanye.

Abaturage n'abanyamakuru baje gukurikirana urubanza rwa Kizito Mihigo ari benshi.
Abaturage n’abanyamakuru baje gukurikirana urubanza rwa Kizito Mihigo ari benshi.

Umwe mu barokotse Jenoside uvuga ko yarokokanye na Kizito, yagaragarije umwe mu banyamakuru bakorera muri Kigali ko kuri iyi tariki aribwo igitero simusiga cyahitanye bamwe mu mubo mu muryango wa Kizito mihigo aho bari bihishe mu bihuru muri Nyaruguru.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 27 )

Njyewe ariko hari icyo nibarizaga,ibi bintu byo Kizito arimo ni ukuri kweri,ahandi mbere yo guhamya umuntu ibyaha yiyemerera,babanze bamuhe abahanga muri psychanalyse humaine,bamupime barebe urwego rw’imitekerereze ye,bamuhe abahanga bamupime barebe degre y’umujinya cg ubu bugome yadukanye aho buva,uko bungana,kuko mbabwije ukuri dushobora kuzamuhana nka aduyi ikabije,nyamara duhannye umurwayi w’ubugome et non umuntu muzima,nabanye n’abataribans,ariko uko nabonaga ubugome bwabo n’ukuntu babaga ntacyo babuze kuri cash,wasangaga ar uburwayi,uriya muhungu rero nawe ubuzima yaburambiwe,ubu ni icyihebe kirwaye,kandi twagombye gukumira n’abandi baba bameze nkawe bakiri hanze aha!

kalisa yanditse ku itariki ya: 22-04-2014  →  Musubize

TURASABA URUKIKO KOMUGUHA ABOBAGABO I GIHANOBATEKEREZE NOKURABOBANZI BABANYARWANDA KUBURYO ICYOGIHANO CYABABERA ISOMO

EMMANUEL yanditse ku itariki ya: 21-04-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka