Urubanza rwa Kizito Mihigo n’abo bareganwa rwasubitswe

Urukiko rw’ibanze rwa Kacyiru mu karere ka Gasabo rwafashe icyemezo cyo gusubika urubanza umuhanzi Kizito Mihigo n’abandi batatu baregwana ibyaha by’ubugambanyi no kuhungabanya umutekano w’igihugu, rukimurirwa kuwa Kane tariki 24/4/2014.

Uru rubanza rwitabiriwe n’abantu barenga 300 rwatangiye rutinzeho gato, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 20/4/2014. Kizito Mihigo arareganwa n’umunyamakuru Cassien Ntamuhanga, Jean Paul Dukuzumuremyi wigeze kuba umusirikare mu ngabo z’u Rwanda na Agnes Niyibizi.

Mihigo Kizito n'abo bareganwa bari imbere y'urukiko.
Mihigo Kizito n’abo bareganwa bari imbere y’urukiko.

Imbere y’imbaga y’abanyamakuru n’abaturage benshi, Kizito yemeye ibyo aregwa byose, naho bagenzi be batatu ntibemera byose bavuga ko hari ibyo bashinjwa batemera.

Kizito yasabye ko yakongererwa igihe cyo kuburana kuko umwunganizi we yamaze kumwigarama ku munota wa nyuma. Gusa ubuto bw’icyumba cy’iburanisha cyabaye gito nabyo biri mu byatumye urubanza rusubikwa.

Imodoka yazanye Kizito Mihigo aho yaje kuburanira ku rukiko rw'ibanze rwa Kacyiru.
Imodoka yazanye Kizito Mihigo aho yaje kuburanira ku rukiko rw’ibanze rwa Kacyiru.

Kizito niwe ukurikiranywe ibyaha byinshi birimo gucura umugambi w’ubwicanyi. Ikindi cyagaragaye muri uru rubanza ni uko babiri mu baregwa (Jean Paul Dukuzumuremyi na Agnes Niyibizi) babwiye urukiko ko baziburanira.

Benshi mu baturage bari bitabiriye uru rubanza kandi bagaragazaga ko bifatanyije na Kizito, ndetse abenshi banagaragaje amarangamutima bamupepera ubwo imodoka yari imujyanye.

Abaturage n'abanyamakuru baje gukurikirana urubanza rwa Kizito Mihigo ari benshi.
Abaturage n’abanyamakuru baje gukurikirana urubanza rwa Kizito Mihigo ari benshi.

Umwe mu barokotse Jenoside uvuga ko yarokokanye na Kizito, yagaragarije umwe mu banyamakuru bakorera muri Kigali ko kuri iyi tariki aribwo igitero simusiga cyahitanye bamwe mu mubo mu muryango wa Kizito mihigo aho bari bihishe mu bihuru muri Nyaruguru.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 27 )

Ni Mureke Ibyiza Bishimwe Kandi Ababikoze Bahebwe Ark N’IBibi Tubigaye Nababikoze Tubahane Sinciye Iteka Nigitekerezo Cyajye Ntimugendere Ngo Nuko Yakoze Ibyiza Byinshi Kuko Yarabikoze Arabihemberwa Mugihe Atanyuzwe Akajya No Gushakira Munzira Mbi Nimureke Amategeko akore Ibyayo

Hakizimana Eric yanditse ku itariki ya: 23-04-2014  →  Musubize

Feresita siyo ingabo zigihungu igerizose abuteno bose mukwiye amasari umunyahawe afatwe ahabwe ibihano bikwiye kuko twanze nguberwa amateka ibyayentibizogere

Twagiramungu ezekiel yanditse ku itariki ya: 23-04-2014  →  Musubize

kizito tuzagukunda kugezagupfa twebwe abayirokotse tuzerekanako umujinyamwiza ataruwo kwihorera nshuti reka dutegereze kuwakane arikoturabana burwanda tuzazicuranga indirimbo zawe nubwo bazana ecifoce ntago tuzatinya.

ngayaboshya yanditse ku itariki ya: 22-04-2014  →  Musubize

OH, NIMWIHANGANE NTAKUNDI,ARIKO NAMWE MWARARENGEYE KUGAMBANIRA URWABABYAYE.

YVENS yanditse ku itariki ya: 22-04-2014  →  Musubize

ntibyoroshye wasanga haribyoyabonye bitamezeneza agashaka kubikosora.sinamurenganya ntawe bitabaho kizito nukumusabira

yuzo yanditse ku itariki ya: 22-04-2014  →  Musubize

REKA DUTEGEREZE KUWA KANE GUSA NI UKO GUPFA KWEMERA AMAKOSA AREMEREYE KURIYA KWA KIZITO NTABWO ARI IBYO BURI WESE YAKWISUKIRA HATABAYEHO AGAHATO K’ABAYOBOZI CYANGWA IZINDI MPAMVU.MU BUZIMA BIBAHO IBYAHA NIBIBAHAMA BAZABYIHANGANIRE GUSA TURABASENGERA BIBE IBYUYA AHO KUBA AMARASO.UWITEKA ABAHANGEHO AMASO NUKURI!

ALIAS yanditse ku itariki ya: 22-04-2014  →  Musubize

Kizito, uri ikiremwamuntu ntawe utifuza nta n’udakosa. Na Paul wababariye abahekuye u Rwanda ntiyananirwa kukubabarira kuko wamugambaniye ntugire icyo ugeraho gusa ngo bikubere isomo. ariko sinakwibagirwa aho ugira uti " Aziya na Oseania, Uburayi na Amerika, ibihugu by’Africa, biraducumbikira, ariko ntitwibagirwa ko turi abana b’u Rwanda". Abayobozi nibihanganire ubugwari wagize bibuke ko ibihangano byawe byubatse imitima ya benshi

Frank yanditse ku itariki ya: 22-04-2014  →  Musubize

nukuri mwirinde kuko ndabona nawe kwizerwa wabaho kubakiristu muzi uwagambaniye yesu ni byoroshye mureke dusengere igihugu kibemo abantu buhaha Imana.

elias yanditse ku itariki ya: 22-04-2014  →  Musubize

KIZITO ndagukunda kandi IMANA irikumwe nawe komera. na YEZU bamugeretseho ibyaha arabambwa kumunsi wa gatatu arazuka. nawe rero kwemera ibyobyose nta kibazo kabone niyo waba utarabikoze nziko ntakitagira iherezo, kandi kwemera ni ukorohereza urukiko twizeyeko YEZU azakuburanira niyo wabura ukuburanira.

svp: mureke igitekerezo cyanjye gihite.

JOJO yanditse ku itariki ya: 22-04-2014  →  Musubize

Kizito uri "star"kandi uzahora uri we! Indirimbo zawe zonyine nziza ziratwigisha kurobanura ibishimwa mu bigawa; ikibabaje ni uko abayobozi basaba kureka izo ndirimbo kuzicuranga; ahaaaaaaaaaaaaaaaaa ubwose no mu bwonko bw’abantu muzazisiba ra; bagenzi mwarete ko ubamba isi adakurura. Kizito ibereho rata turagukunda twese abanyarwanda; Imana izabana nawe; naho ibyaha wemera wakoze Imana niyo ibizi yonyine; ese abo bacamanza babwiwe n’iki? Droit ni ukurenganura barenganya. ese ibyo Kizito yemera mubifitiye ibimenyetso ra? aha nzaba mbarirwa. mundekere inkuru itambuke PLEASE PLEASE!

abayo yanditse ku itariki ya: 22-04-2014  →  Musubize

Kizito Imana izagufashe; rwose ntabwo nemeranya nawe ko ari wowe wabikoze; pee ibyo uvuga urabizi koko.
kandi nubwo byababyo ntabwo nareka kwibuka indirimbo nziza zitwubaka watugejejeho; kuko nzikunda nawe ndagukunda; hari benshi duhuje ibyiza by’indirimbo zawe.
abayobozi batubuza kuzicuranga mumenye ko Imana ariyo nkuru kandi ariyo mugenga wa byose. ntimunyongere inkuru please!

abayo yanditse ku itariki ya: 22-04-2014  →  Musubize

aka nagacenga ndabarahiye aha politique ni danger uwemeye icyaha akagisabira imbabazi arafungurwa

NANA yanditse ku itariki ya: 22-04-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka