Umukino w’umunsi wa gatatu mu itsinda rya gatatu, urangiye ikipe y’Igihugu y’ u Rwanda itsinzwe igitego 1-0 na Benin mu mukino wakiniwe muri Côte d’Ivoire.
Kapiteni w’ikipe ya Vital’o FC yo mu Burundi akaba umukinnyi mwiza wa shampiyona yaho, Fred Niyonizeye ukina hagati mu kibuga yugarira cyangwa asatira ari mu muryango winjira mu ikipe ya Rayon Sports bamaze kumvikana ibishoboka byose.
Guhera tariki ya 10 kugeza ku ya 15 Kamena 2024, mu Rwanda harabera irushanwa mpuzamahanga ngarukamwaka rya Tennis mu cyiciro cy’abagore (Billie Jean King Cup), rigarutse mu Rwanda ku nshuro ya kabiri ryikurikiranya.
Luca Modric n’ikipe ye y’igihugu ya Craoatia bagiriye uruzinduko mu mujyi wa Vatican, aho bari bagiye gusura papa Francis mbere y’uko imikino ya EURO 2024 itangira.
Nyuma y’uko byagaragaye ko hari ababyeyi batumva akamaro gukina bifite mu buzima bw’umwana, u Rwanda n’abafatanyabikorwa, biyemeje gushyiraho politiki ifasha abana kwiga ibintu bitandukanye binyuze mu mikino (Learning through Play).
Binyuze mu mikino ya kamarampaka (playoffs) yakinwe kuri uyu wa Gatatu tariki 05 Kamena 2024, ikipe ya Rutsiro FC na Vision FC, zabonye itike yo gukina icyiciro cya mbere mu mwaka w’imikino wa 2024-2025.
Binyuze mu iperereza riri gukorwa n’ishyirahamwe rishinzwe imyitwarire mu Bwongereza(FA), Lucas Paqueta akurikirankweho icyaha cyo gutega yihesha amakarita y’umuhondo, mu gihe iki cyaha cyamuhama akaba yahanishwa kuvanwa mu bikorwa by’umupira w’amaguru ubuzima bwe bwose.
Rutahizamu ukomoka muri Nigeria, Ani Elijah wakiniraga ikipe ya Bugesera FC yamaze kuba umukinnyi mushya wa Police FC mu gihe kingana n’imyaka ibiri iri imbere.
Mu birori byitabiriwe n’imbaga y’abafana baje kumwakira ,umutoza Jose Mourinho usanzwe uzwiho gukoresha amagambo akomeye, ubutumwa yatanze bwakiriwe neza n’abafana ba Fenerbahçe
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda (Amavubi) yitegura imikino ibiri ya Benin ndetse na Lesotho mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, yahagurutse mu rukerera rwo ku wa Mbere, tariki 03 Kamena 2024, yerekeza mu gihugu cya Côte d’Ivoire ahazebera umukino wa mbere uzayihuza n’ikipe y’igihugu ya Benin.
Kuri uyu wa Mbere ikipe ya Real Madrid yatangaje Umufaransa Kylian Mbappé nk’umukinnyi wayo mushya kuva mu mwaka w’imikino wa 2024-2025.
Ikipe ya Mako Sharks yegukanye irushanwa ryo koga rya Mako Sharks Summer Invitational Swimming Championship isanzwe inategura ryakinwe ku nshuro ya kabiri hagati ya tariki 1-2 Kamena 2024.
Amakipe ya APR mu cyiciro cy’abagore na Police mu cyiciro cy’abagabo yegukanye ibikombe mu irushanwa ngarukamwaka ryo kwibuka abahoze ari abakinnyi, abakozi ndetse n’abakunzi b’umukino wa Volleyball bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ikipe ya Azomco Basketball Club isanzwe ibarizwa mu cyiciro cya kabiri muri shampiyona ya Basketball mu Rwanda yasinyanye amasezerano n’uruganda rwa Roba Industries.
Ikipe ya APR Handball Club yegukanye Igikombe cy’irushwanwa mpuzamahanga ryo Kwibuka ku nshuro ya 30 (GMT2024) itsinze ikipe ya Police Handball Club yari ifite iki gikombe ibitego 24-22, naho mu bagore ikipe ya Three Stars HC nayo yo mu Rwanda yegukana Igikombe nyuma yo gusoza imikino yose ifite amanota 12.
Amakipe y’Abarinda umutekano wa Perezida Kagame n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu (Republican Guard Rwanda) ndetse n’ayo mu kigo cya gisirikare gitangirwamo amasomo y’ibanze gihereye I Nasho mu karere Kirehe (BMTC Nasho), ari mu makipe azakina imikino ya nyuma muri Basketball, Ruhago ndetse na Volleyball mu irushanwa ryo (...)
Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye z’uturere 30 tw’u Rwanda, hagaragara ubutumwa bukangurira buri mugore wese kwitabira siporo idasanzwe, muri slogan igira iti “Siporo ni ubuzima, Abagore twagiye” iteganyijwe kuri iki cyumweru tariki 2 Kamena 2024.
Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya Real Madrid yegukanye igikombe cya 15 cya UEFA Champions League, nyuma yo gutsinda Borussia Dortmund ku mukino wa nyuma wabereye kuri stade ya Wembley mu Bwongereza ibitego 2-0.
Ikipe ya Petro de Luanda yo muri Angola yegukanye irushanwa rya BAL 2024 ryasojwe kuri uyu wa Gatandatu itsindiye Al Ahly Ly yo muri Libya muri BK Arena amanota 107-94.
Kuri uyu wa gatandatu no cyumweru i kigali mu Rwanda, harabera irushanwa ngaruka mwaka ryo kwibuka abahoze ari abakinnyi, abakozi ndetse n’abakunzi b’umukino wa volleyball mu Rwanda bazize jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.
Amakipe atatu yo mu cyiciro cya gatatu muri shampiyona y’u Rwanda mu mupira w’amaguru arimo Motar FC itaratsinzwe umukino n’umwe, yazamutse mu cyiciro cya kabiri nyuma yo guhigika andi makipe byari bihanganye ku munsi wa nyuma wa shampiyona.
Ikipe ya Rayon Sports yamaze gutangaza ko yatandukanye n’abakinnyi batanu barimo umunya-Maroc Youssef Rharb
Marie Claire Kanyamibwa wahoze akina umukino w’intoki wa Basketball, uyu munsi akaba ari umutoza, avuga ko basketball imaze gutera imbere kandi irimo amahirwe menshi ugereranije n’imyaka yo hambere.
Umutoza wa Real Madrid Carlo Ancelloti yatangaje ko nyuma yo kuva mu ikipe ya Real Madrid azahita asezera ku mwuga wo gutoza.
Ikipe ya Patriots Basketball Club isanzwe ikina shampiyona y’icyiciro cya mbere muri shampiyona ya Basketball mu Rwanda, yamaze kubona umufatanyabikorwa mushya ushobora no kuyisigira inyubako yayo bwite yo gukiniramo (Gymnasium).
Umunyabigwi mu mukino wa Tennis Rafael Nadal w’imyaka 38 ukomoka mu gihugu cya Espagne, bwa mbere mu mateka ye yatsindiwe ku mukino wa mbere, muri Rorand-Garros kuri uyu wa 27 Gicurasi 2024.
Ikipe ya APR FC yatwaye igikombe cya shampiyona 2023-2024, biteganyijwe ko muri iki cyumweru itangira gufata bimwe mu byemezo by’ingenzi birebana no gutegura umwaka w’imikino wa 2024-2025 izahagarariramo u Rwanda muri CAF Champions League.
kuri uyu wa Kabiri , tariki ya 28 Gicurasi 2024, Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa ari kumwe na Masai Ujiri uyobora Umuryango Giants of Africa, batashye ku mugaragaro ikibuga cya Basketball cyubatswe mu Ishuri rya Ecole Notre Dame de la Providence de Karubanda (ENDP)
Umunyezamu w’Amavubi Maxime Wenssens agiye gukora amateka yo kuba umunyarwanda wa mbere ukinnye irushanwa rya UEFA Champions League, rihuza amakipe yabaye aya mbere mu bihugu byayo ku mugabane w’i Burayi.
Ku wa Mbere tariki 27 Gicurasi 2024, nibwo hamenyekanye andi makipe abiri yageze muri 1/2 cya BAL 2024, aho Rivers Hoopers yasezereye US Monastir naho Petro de Luanda isezerera AS Douanes.