Umuryango Imbuto Foundation wasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Kompanyi HIS Rwanda Limited, agamije gufasha kwishyurira amashuri abana b’abahanga bavuka mu miryango itishoboye.
Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), rurasaba ubuyobozi mu Ntara y’Amajyaruguru gushyira imbaraga mu micungire y’imari ya Leta, nyuma y’uko isuzuma ry’imikoreshereze y’imari ya Leta mu mashuri ryagaragaje ko muri uyu mwaka, amafaranga asaga miliyoni 700 z’amafaranga y’u Rwanda yakoreshejwe nabi.
Ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro (RP), rigiye gutangira umushinga wo kwigisha urubyiruko rubarwa nk’aho rutamenyekana aho ruzimirira nyuma yo guhagarika amashuri kubera impamvu zitandukanye.
Minisiteri y’Uburezi ivuga ko hari abarimu 14,140 bigishaga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazasimbuzwa abandi kuko batasubiye ku mashuri bigishagaho.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyagatare Hategikimana Fred, avuga ko nta barimu ba baringa bari mu kazi kuko bitashoboka, ahubwo abavugwaho kuba baringa byatewe n’uko hari uwo muri dosiye (File) ye hari icyaburagamo kibitswe ahandi.
Ibigo by’amashuri abanza mu Karere ka Muhanga byatangiye kwitegura uko bizajya bigaburira abanyeshuri biga mu mwaka wa kane, uwa gatanu n’uwa gatandatu, aho byatangiye gusiza ahazubakwa ibikoni byo gutekeramo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko impamvu hari ibyumba by’amashuri bikiri ku kigero cya 30%, byatewe no kuba hari ahubakwa ibyumba bigeretse, bene izo nyubako zikaba zitwara igihe kirekire ugereranyije n’izindi.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Twagirayezu Gaspard, yongeye gusaba ababyeyi kohereza abana ku mashuri kuko hari abataragera ku ishuri.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), yatangaje ko hashingiwe ku ngengabihe y’amasomo yatangajwe, ku wa Mbere tariki ya 23 Ugushyingo 2020, hateganyijwe gusubukura amasomo ku banyeshuri bari mu cyiciro cya kabiri.
Mu Murenge wa Ngarama mu Karere ka Gatsibo, mu gitondo cyo ku wa kabiri tariki 03 Ugushyingo 2020, ubuyobozi bwazindukiye mu mukwabu wo gushakisha abana banze gusubira ku ishuri, bafata abana 85 ndetse bashakisha n’ababyeyi babo basinyira ko nta mwana uzongera kujya mu isoko igihe abandi bagiye kwiga.
Nyuma y’amezi arindwi amashuri afunze kubera icyorezo cya Covid-19, kuva ku wa Mbere tariki 02 Ugushyingo 2020, amashuri yarafunguye kuri bamwe mu banyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye, ariko akaba agomba kwigisha hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo.
Abanyeshuri basubukuye amasomo mu Karere ka Muhanga baravuga ko bari barambiwe kuguma mu rugo, bagasaba ko Leta yanashyira imbaraga mu gufasha ababuze ubushobozi n’abagiye mu mirimo ntibabashe kugaruka ku mashuri.
Minisitiri w’Uburezi Dr Uwamariya Valentine, avuga ko kuba hari abayobozi mu Kigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB), bahagaritswe ku kazi, nta gitangaza kibirimo kuko ari gahunda isanzwe yo kubaza abayobozi ibyo bakora.
Minisiteri y’Uburezi irasaba abayobozi mu nzego z’ibanze gufasha inzego zifite mu nshingano uburezi mu Ntara y’Amajyaruguru, gukurikirana igikorwa cy’itangira ry’amashuri hubahirizwa amabwiriza ajyanye no kwirinda ikwirakwizwa rya COVID-19 mu bana.
Kuri uyu wa Kane tariki 29 Ukwakira 2020, bamwe mu banyeshuri biga mu mashuri yisumbuye acumbikira abanyeshuri batangiye gusubira ku mashuri, nyuma y’amezi arindwi bari mu ngo kubera icyorezo cya Covid-19.
Raporo ya Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta irerekana ko hari abarimu 1,566 mu mashuri ya Leta bari mu kazi badafite ibyangombwa bibashyira mu kazi.
Abarimu bigisha mu mashuri y’imyuga binubira ko guhera mu mwaka wa 2009 basumbanyijwe n’abigisha mu mashuri yandi, byageze n’aho bagenzi babo bazamurwa mu ntera ariko bo na n’ubu ntibarabikorerwa.
Bamwe mu babyeyi bavuga ko bafite ubukene batewe n’uko batakoze nk’uko bikwiye mu gihe cya Covid-19, none ngo ubukene ntibuzatuma babasha kubona amafaranga y’ishuri n’ay’ibikoresho by’abana.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage Murekatete Juliet, avuga ko guhera kuri uyu wa 12 Ukwakira 2020, mu mashuri yose hatangiye imyiteguro yo kwakira abanyeshuri nubwo itariki yo gusubukura amasomo itaratangazwa.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), yatangaje amabwiriza y’ubwirinzi agomba gukurikizwa mu gihe amashuri azaba atangiye, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) itangaza ko ibizamini by’Icyongereza abarimu n’abandi bakozi b’ibigo by’amashuri barimo gukora ntawe bigamije kwirukana mu kazi, ahubwo ari ukugira ngo bagenerwe amahugurwa abongerera ubumenyi muri urwo rurimi.
Ku wa Mbere tariki 5 Ukwakira 2020, u Rwanda rwifatanyije n’isi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wa mwarimu, abarimu bakaba baribukije ko hari miliyari 11Frw yagombaga gushyirwa mu ‘Mwalimu SACCO’ nk’uko byari byemejwe, bagasaba Leta ko yayashyiramo.
Umwarimu mu Rwunge rw’Amashuri rwa SOPEM Rukomo mu Karere ka Nyagatare Sinamenye Albert, ni we wabaye indashyikirwa mu gihugu, kubera gukora umuti usukura intoki mu gikakarubamba.
Ikigo cy’igihugu cyita ku burezi (REB), gitangaza ko abarimu bose mo mu mashuri abanza, ayisumbuye n’ay’imyuga n’ubumenyingiro (TVET) n’abandi bakozi b’ibyo bigo bagiye gukora ikizamini cyo kureba urwego bariho mu rurimi rw’Icyongereza.
Ushobora kubona undi muntu mukuru ku isi yose wiriranwa n’abana barenze 20 buri munsi, umwaka ugashira undi ugataha, atari mwarimu? Ubwo se ko nta mubyeyi ubyara ngo arere abana bageze kuri uwo mubare, uwo muntu wundi yaba akora iki kitari ukubigisha cyangwa kuberekera ibyo bakora?
Gukunda kwigisha byatumye yemera umushahara muto mwarimu ahabwa, abirutisha kuba umunyamabanga wa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ubwo yari arangije kaminuza mu mwaka wa 1977.
Nyuma y’amezi arenga atandatu amashuri ahagaritswe kubera Coronavirus, kuri ubu hakaba hari gutegurwa uko abanyeshuri basubira ku ishuri, mu Karere ka Huye bageze kure babyitegura.
Ihuriro Nyarwanda ry’Imiryango y’Abafite Ubumuga (NUDOR) rivuga ko kugeza ubu abafite ubumuga bwo kutabona bagihura n’ikibazo cyo gusoma, kuko mu masomera rusange hataboneka ibitabo bijyanye n’ubumuga bwabo.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB), cyongereye igihe cyo gupiganira imyanya yo kuyobora amashuri yisumbuye, kugeza tariki ya 21 Nzeri 2020, kandi cyemerera abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza gupiganira kuyobora amashuri yisumbuye.