Menya bamwe mu bayobozi bakuru Ayinkamiye yigishije mu myaka 42 yamaze mu bwarimu

Gukunda kwigisha byatumye yemera umushahara muto mwarimu ahabwa, abirutisha kuba umunyamabanga wa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ubwo yari arangije kaminuza mu mwaka wa 1977.

Ayinkamiye mu rugo iwe i Rwezamenyo
Ayinkamiye mu rugo iwe i Rwezamenyo

Kuva icyo gihe kugera muri 2019 bamwe mu bayobozi bakuru Ayinkamiye yibuka bamunyuze imbere aho yigishaga muri Lycée Notre Dame de Citeaux (Nyarugenge), harimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe kurinda Itegeko Nshinga, Amb. Solina Nyirahabimana.

Ayinkamiye yanigishije Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Marie Solange Kayisire, Minisitiri Paula Ingabire ushinzwe Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Dr. Karekezi Claire ubaga akavura indwara zo mu bwonko mu bitaro bya Gisirikare by’i Kanombe.

Hari n’Umunyamabanga Nshingabikorwa wa Unity Club Regine Iyamuremye, Domitilla Mukantaganzwa uyobora Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kuvugurura Amategeko, ndetse n’abadepite atibuka, abayobozi bakuru b’ibigo n’abenjeniyeri mu Mujyi wa Kigali.

Ayinkamiye yagize ati “Solina Nyirahabimana buriya yari umuhanga mu gifaransa kandi akakididibuza pe! Wabonaga ashaka kuvuga ibyo asabwa bimurimo, kandi we na bagenzi be bakundaga ibiganiro mpaka (debats) bituma bamenya ururimi”.

Ayinkamiye atuye mu Kagari ka Kabuguru II mu Murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge, akaba yarashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru mu mwaka ushize wa 2019, nyuma y’imyaka 42 yari amaze mu mwuga w’ubwarimu.

Ayinkamiye wari ufite imyaka 23 y’ubukure igihe yarangizaga kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda mu 1977, avuga ko umunsi mpuzamahanga wa mwalimu wizihizwa itariki 05 Ukwakira awibukiraho abatumye yiyemeza gukora uwo mwuga kugeza ashaje.

Aba barimo Prof. Laurent Nkusi witabye Imana tariki 17 Gicurasi muri uyu mwaka, akaba yarigishije Ayinkamiye muri Kaminuza y’u Rwanda ibijyanye n’indimi.

Ayinkamiye yakomeje agira ati “Prof Nkusi mwibukira ku buryo wabonaga avuga yishimye akeye, yari umusore ukeye, yakundaga kudusekera, yigishaga abikunze kandi ashaka ko twese twumva kandi abyihanganiye, yarakubazaga yakumva ntubishubije neza akakurangira ibisubizo mu bitabo biri mu isomero”.

Ayinkamiye avuga ko kwirinda kurakara imbere y’abana ari impano yakuye kuri Prof. Laurent Nkusi, kandi na we ngo akeka ko abo yigishije bayimusoromyeho.

Inkomoko y’izina ‘gakweto’ ryahawe mwalimu

Ayinkamiye avuga ko iri zina ryatangiye kumvikana ahagana mu 1990, aho abarimu ngo bajyaga kwigisha kure, inkweto zikabasaziraho kandi nta mafaranga babaga bafite yo guhora bagura inshyashya, kuko ifaranga ry’u Rwanda ngo ryari ritangiye guta agaciro.

Urucantege rwatangiye ubwo bamuturagaho gahunda atagizemo uruhare

Ayinkamiye avuga ko mu myaka yose yamaze yigisha, ngo yatangiye gucika intege muri itatu ya nyuma y’akazi ke (ni ukuvuga muri 2016-2019), atabitewe ahanini n’umushahara muto ahubwo ngo abitewe n’imiterere y’akazi yari ihindutse.

Ati “Mbere yaho icyitwaga ‘Bureau Pédagogique’ wagereranya na REB y’ubu, bateguranaga imfashanyigisho na mwarimu, ibyo bakuyemo bakaba baretse kubyemeza ahubwo bakabizana mukigisha muri nka batanu cyangwa 10, bakareba amasaha bizamara ndetse niba binajyanye n’urwego abanyeshuri bagezeho”.

Ati “Ibi byatumaga utavuga ko integanyanyigisho yabaye ndende kandi igihe ari gito, cyangwa ngo abana ntibabyumva, ariko ubu ujya kubona ukabona bagutuyeho integanyanyigisho na porogaramu ndende kandi nta gihe baguhaye cyo kubyigisha, ndetse bakagusaba ko abana babyumva bose udafite umwanya wo kugera kuri buri mwana”.

Iki ni kimwe mu bituma abana batumva ibyo bigishwa ndetse ireme ry’uburezi rikarushaho gutakara, nk’uko Ayinkamiye n’abandi barimu baganiriye na Kigali Today babisobanura.

Bavuga ko gahunda yiswe ‘Professorat’ ituma nta mwarimu urangiza isomo, kuko ngo baba bahawe iminota 40 yo kwigisha no gukoresha isuzuma bumenyi, kandi umwarimu akaba agomba kugera kuri buri mwana mu ishuri rifite abarenga 70.

Abarimu bavuga ko benshi mu bana basubira mu ngo iwabo umwarimu atabakosoreye umukoro ndetse atanabonye uburyo biga.

Abarimu barashima ubwiyongere bw’ibyumba by’amashuri birimo kubakwa kuko bizatuma bigisha bake badacucikiranye, ariko bagasaba kwegerezwa amacumbi hafi kugira ngo bibarinde gukomeza kwitwa ‘gakweto’.

Ayinkamiye (umupfakazi wa Jenoside yakorewe Abatutsi wasigaranye abana batatu) akaba yari amaze imyaka 40 acumbikirwa n’Ishuri ‘Lycée Notre Dame de Citeaux’, nyuma yo gushyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru ubu aravuga ko kwicumbikira bigoye, bitewe n’uko ayo yazigamiwe avuye mu mushahara muto na yo ari make.

Uwitwa Ntakirutimana Xavier wigisha mu Rwunge rw’amashuri rw’i Mwendo mu Murenge wa Kigali mu Karere Nyarugenge, yavuze ko bagitegereje 10% ryiyongera ku mushahara nk’uko babyemerewe.

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ivuga ko kwiyongera kw’ibyumba by’amashuri kuzajyana no kongera umubare w’abarimu, mu rwego rwo kugabanya ubucucike n’imvune ku bari bahasanzwe.

Ibyo abarimu bemerewe

Uretse kongererwa 10% ku mushahara, umuntu wese urangije umwaka wa gatatu w’ayisumbuye, iyo ahisemo kwiga ubwarimu (TTC) Leta imwishyurira 50% kugeza arangije amashuri yisumbuye.

Iyo amaze kwigisha byibura mu gihe kingana n’imyaka itatu, ashobora gusaba kwiga kaminuza akishyurirwa na Leta 100% kugeza abonye impamyabushobozi y’icyiciro cya kabiri (Bachelors).

Iyo agarutse nanone akabanza kwigisha mu gihe kingana n’imyaka itanu byibura, agashaka kujya kwiga icyiciro gihanitse cya Masters, Leta imwishyurira 100% kugeza arangije amasomo ye.

Buri mwarimu ubisabye, yemerewe gusaba inguzanyo yifuza muri Koperative ‘Umwalimu SACCO’, kugira ngo abone igishoro cyunganira umushara uvugwa kuba muke.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Uyu murezi abantu bamunyuze imbere ni benshi kandi bari mumyanya myiza bazagire icyo bakora abone icumbi.

Zaza yanditse ku itariki ya: 3-10-2020  →  Musubize

Mwagiye mureka kuvuga kuri mwalimu sacco ,mukora ubushakashatsi kubaka credit ordinary muzarebe ushobora kuyaka uno mwaka ukazayihabwa utaha nabwo ,kandi nabwo warayitanzeho byinshi .biragoye ntibakabeshye rwose

Calpa yanditse ku itariki ya: 3-10-2020  →  Musubize

Ariko uyu mwarimu warangije kaminuza muri 1977 ntibyumvikana uburyo agiye muri pension atagira icumbi nyuma y’imyaka 42 akora. N’ubwo umushahara wa mwarimu ari muke ariko bigaragara ko yibereyeho mu nzu ya leta akibagirwa ko nava mu kazi azakenera icumbi.

Hari abakozi ba Leta benshi babayeho gutyo ariko birakwiye ko mu bushobozi buke tubona dukwiye gutekereza cyane ku masaziro yacu.

Agasimba yanditse ku itariki ya: 3-10-2020  →  Musubize

Ndagushimiye kuri iki gitekerezo, uyu mwarimu n’ubwo ari mu icumbi yambwiye ko afite inzu ye bwite irimo umupangayi yabonye ku bwo gucumbikirwa n’ishuri yakoreraga.

Ibi yabivugaga ashaka kuvuganira abarimu bagenzi be bajya mu kiruhuko cy’izabukuru bataracumbikiwe. Bo ngo ntibabasha kugira icyo basagura ngo babe babona aho baba bashaje. Urakoze pe, nari nibagiwe kubivuga gutya

Simon yanditse ku itariki ya: 4-10-2020  →  Musubize

inkuru nziza iteguranye ubuhanga 🤦🏽‍♀️👌🏿, thx to Kigalitoday Amakuru , the content is Okay, may God bless Ayinkamiye

Alain Sem yanditse ku itariki ya: 3-10-2020  →  Musubize

Mutubarize igihe abatsinze ibizamini byakazi mukwa12/2019 igihe bazabashirira mumyanya kukwitangira ryageze

Elias yanditse ku itariki ya: 2-10-2020  →  Musubize

Ririya 10% ry’inyongera ku mushahara wa mwarimu buri mwaka, riracyakomeje cg Covid-19 naryo yararihitanye? Mutubarize abo bireba.

Ngendahayo Egide yanditse ku itariki ya: 2-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka