Muhanga: Abagarutse ku mashuri barasaba Leta kwita ku bafite ubushobozi buke

Abanyeshuri basubukuye amasomo mu Karere ka Muhanga baravuga ko bari barambiwe kuguma mu rugo, bagasaba ko Leta yanashyira imbaraga mu gufasha ababuze ubushobozi n’abagiye mu mirimo ntibabashe kugaruka ku mashuri.

Abanyeshuri batangiye amasomo
Abanyeshuri batangiye amasomo

Abayobozi b’igibo by’amashuri bavuga ko ku munsi wa mbere w’amasomo hibanzwe ku gusubira mu masomo hitegurwa ibizamini by’igihembwe cya mbere bahagaze bagezemo, mu gihe hari n’abandi banyeshuri bagitegerejwe ku bigo.

Mu mashuri abanza hatangiye abo mu mwaka wa gatanu n’uwa gatandatu, ku rwunge rw’amashuri rwa Gitarama abana batangiye kwitabira aho bicaye nibura babiri ku ntebe, abarezi na bo batangiye kubafasha gusubiramo amasomo.

Abana bitabiriye kandi bishimiye gusubira ku mashuri kuko iwabo bari bamaze kuharambirwa, kandi bavuga ko biteguye kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Umwe mu bana agira ati “Mu rugo nari maze kuharambirwa, hari abana bari barabaye ibirara ndetse hari n’abatarabashije kugaruka, ndashimira Leta yatugaruye ku mashuri, natwe tuzihatira kwirinda”.

Undi na we yagize ati “Mu rugo twigiraga kuri radiyo na televiziyo, ariko ubu tugarutse kwiga turishimira kongera kwiga twiteguye gukora ibizamini ubu twatangiye gusubiramo amasomo”.

Umuyobozi ushinzwe imyitwarire kuri GS Gitarama, avuga ko abana bamaze kuhagera babarirwa muri 300 mu mashuri abanza, hari hateganyijwe ababarirwa muri 400.

Mu mashuri yisumbuye umwaka wa gatatu, uwa gatanu n’uwa gatandatu ku munsi wa mbere haje ababarirwa muri 300 hari hateganyijwe ababarirwa muri 500.

Avuga ko muri rusange ubwo bwitabire bugaragaza ko nka nyuma y’iminsi itatu cyangwa ine abanyeshuri bose bazaba bahageze, wenda hasigaye gusa abagize ibibazo bitandukanye ari na bwo ubuyobozi bw’ikigo buzatangira gukurikirana icyaba cyaratumye batagaruka kwiga.

Naho ku bijyanye n’imyiteguro isanzwe, ngo hari ibikoresho bitarashyirwa neza mu myanya birimo n’urukarabiro rutaruzura, ubu hakaba hari kwifashishwa kandagira ukarabe zisanzwe.

Ibigo bicumbikira abanyeshuri na byo biri kwakira abahagaze

Ingamba zo kwirinda zirakurikizwa
Ingamba zo kwirinda zirakurikizwa

Mu bigo bicumbikira abanyeshuri na ho bari kwakira abahageze abandi bagitegerejwe, abayobozi b’ibigo bakaba bakomeje gusaba Leta ko yashyira imbaraga mu gufasha abashobora guhura n’ibibazo byo kuza ku mashuri kubera ubushobozi, no gufasha ibigo by’amashuri bishobora kugira ibibazo by’amikoro makeya.

Ntiyamira André Hervé, wiga mu mwaka wa gatandatu mu Iseminari Nto ya Kabgayi, avuga ko bari gukurikiza amabwiriza yo kwirinda kandi bakihatira kwiga bashyizeho umwete, kugira ngo amasomo yabo atazasubira inyuma.

Agira ati “Nk’ubu badukoreye udupfukamunwa, aho bishoboka hose duhana intera haba mu ishuri haba aho turara n’aho turira, turasaba ko Leta ikomeza kudufasha abana bafite ibibazo byo kugaruka ku mashuri bakiga, ndetse n’ibikoresho bikongerwa mu mashuri kugira ngo hatagaragara ubucucike bwinshi”.

Umuyobozi ushinzwe amasomo mu Iseminai Nto yitiriwe Mutagatifu Leon i Kagayi, Padiri Sixbert Byingingo, avuga ko imyiteguro imeze neza mu kigo kandi ko abanyeshuri baje bigaragara ko biteguye kwiga nk’abari barambiwe kuguma mu miryango.

Avuga ko nubwo bitari byoroshye kubahiriza amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima mu kwirinda COPVID-19, byagenze neza abana bakaba bagenda bamenyera, agasanga Leta ikwiye gukomeza kuba maso kugira ngo hatazaduka ubwandu bushya igihe abanyeshuri baba bageze ku mashuri.

Agira ati “Hari ibigo bishobora kugorwa no kubahiriza izo ngamba zo kwirinda, ingamba zigakazwa hose kugira ngo icyorezo kitazongera kuzana ubukana amashuri akaba yakongera gufungwa”.

Arongera ati “Ku bijyanye n’ubushobozi bw’ababyeyi, hari impungenge z’uko hari abatazabasha kwishyura kuko hari ababyeyi bamwe babuze akazi, aho ubufasha bwaboneka hose badufashije natwe cyaba ari ikintu cyiza kugira ngo abana batazatakaza amasomo bitewe n’ubushobozi bukeya”.

Minisiteri y’Uburezi itangaza ko na yo izi ibibazo by’abana bashobora kutagarukira igihe ku mashuri kubera ibibazo bitandukanye birimo guterwa inda z’imburagihe, abo ngo bakaba bagomba kutavutswa amahirwe igihe bazaba bamaze kwibaruka, naho abagiye mu mirimo itandukanye bakaba bazashakishwa bagasubizwa mu masomo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka