Ku mugoroba wo kuri uyu wa 15 Mata 2018, ubuyobozi bw’ishuri rya Saint Andre riherereye i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, bahejeje abanyeshuri b’iki kigo inyuma y’irembo, bavuga ko bakererewe kugera ku kigo nk’uko bari babyumvikanyeho.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yandikiye abayobozi b’uburere bose ibamenyesha ko itazongera kwihanganira imikoreshereze n’imicungire itanoze y’ibikoresho by’ikoranabuhanga mu mashuri.
Umuryango Idea 4 Africa wakomeje gahunda yawo yo guha ubumenyi abanyeshuri, aho kuri iyi nshuro yahuguye abarimu uko bakwitwara mu gihe bari kwigisha urubyiruko kwihangira imirimo.
Mu Rwanda harakorwa ubukangurambaga bwiswe ‘Impuruza’ nyuma y’aho ku isi bigaragariye ko mu bana 10 bafite ubumuga umwe gusa ari we wiga.
Abafatanyabikorwa mu burezi bw’amashuri abanza baravuga ko ikibazo cy’ibitabo bidahagije mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza kibangamiye umuco wo gusoma.
Turikumana Isaie wiga mu mwaka wa gatandatu yakoze radiyo ntaho yabyize, bituma Banki ya Kigali imugenera inkunga ya miliyoni 1Frw yo kumufasha gukomeza amashuri ye.
Madame Jeannette Kagame yasabye abakobwa b’Inkubito z’Icyeza gukoresha ubumenyi bakura mu ishuri bakazana impinduka zo gukemura ibibazo byugarije igihugu.
Perezida Paul Kagame yashimye Prof Romain Murenzi wigeze kuba Minisitiri w’Uburezi kuba yaramukundishije siyansi, mu gihe yumvaga ari ibintu bihenze kandi bitihutirwa.
Minisiteri y’Uburezi yakanguriye Ibigo by’amashuri mu byiciro bitandukanye by’Uburezi gutegura umunsi wihariye wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 24 mu mashuri yabo.
Perezida Paul Kagame avuga ko ibyo u Rwanda rwagezeho rubikesha ikoranabuhanga bihinyuza abarwibazagaho ubwo rwabitangiraga ahagana mu mwaka w’i 2000.
Umuryango witwa Imaginary wita ku iterambere ry’imibare n’ubumenyi, urimo kumurika ikoranabuhanga rikoreshwa cyane cyane mu rwego rwo kwiyigisha no kumenya imibare ari na ko barushaho kuyumva mu buryo bworoshye no kuyikunda.
Mu nama yiga ku iterambere rya Siyansi muri Afurika, hatangijwe ikinyamakuru bise " Scientific African " kizajya gitangarizwamo amakuru y’ubumenyi n’ubushakashatsi mu bya siyansi bukorwa ku mugabane wa Afurika
Umuryango Imbuto Foundation urasaba abana b’abakobwa kugira umuhate wo gutinyuka amasomo ya siyansi n’ikoranabuhanga kugira ngo bagire ubumenyi bwo kuvumbura kuko ariho isi yerekeza.
Perezida Paul Kagame atangaza ko abanyeshuri bakwiye gufashwa gutanga ibisubizo ku bibazo byugarije Afurika n’isi, aho kugira ngo ubumenyi bahabwa bube ubwo mu bizami gusa.
Kaminuza eshanu z’ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC), ziraganira ku buryo iterambere ry’ubukungu ryajyana no kwita ku mibereho y’abantu.
Minisitiri w’Uburezi Mutimura Eugene yemeza ko kaminuza zo mu gihugu zidatanga amasomo yarufasha mu iterambere rirambye, ariko akemeza ko biterwa n’ubushobozi buke.
Umuryango Imbuto Foundation usaba urubyiruko rwiga muri Kaminuza y’u Rwanda kwitabira gahunda yo kwiga kuvuga no kugaragaza ubumenyi bwabo mu ruhame.
Ministiri w’Uburezi, Dr Eugene Mutimura yatashye inyubako za Kaminuza y’u Rwanda zikozwe mu mabuye y’ibirunga, zivugwaho kuzamara imyaka irenga 100 zitarasanwa.
Ababyeyi barerera mu Kigo cy’amashuri cy’ubumenyingiro cya Nyanza Technical Shool baravuga ko inzu y’uburyamo bw’abana biyujurije igiye kurushaho kubungabunga umutekano wabo.
Abiga imyuga bagiye kujya bakora ibikoresho binoze kandi bishobora gucuruzwa ku isoko ryo mu karere, ku mugabane w’afurika no hanze yawo.
Abagororerwa muri gereza zitandukanye z’igihugu, bigishwa Ubumenyingiro butandukanye burimo, Ubwubatsi, Ububaji, ubudozi n’ibindi.
Umuryango Imbuto Foundation wongeye guhemba abakobwa bitwaye neza muri gahunda yayo yise “Ba Inkubito z’Icyeza n’Ishema ry’abakobwa” yabereye mu Karere ka Muhanga.
Ibitabo bya Tom Close bije gusubiza ibibazo abantu bajyaga bibaza ku bijyanye n’uko abana b’iki gihe basigaye bakurana imico ihabanye n’indangagaciro za Kinyarwanda.
Abanyeshuri biga mu Rwunge rw’amashuri rwa Banda ruherereye mu Murenge wa Rangiro mu karere ka Nyamasheke, bavuga ko batabasha kwiga neza, kubera ikibazo cyo kubura intebe zihagije zo kwicaraho bakiga bacucitse mu ishuri.
Umuryango Imbuto Foundation wasinyanye amasezerano y’imyaka itanu na Kaminuza ya Mount Kenya University, yo kurihira abana 100 batishoboye bafashwa n’uyu muryango, amashuri yisumbuye.
Minisiteri ishinzwe kurwanya Ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR) yageneye ubufasha bw’ibanze abanyeshuri bo ku ishuri rya Nyundo baherutse kwibasirwa n’umuvu waturutse ku kuzura k’umugezi wa Sebeya.
Kuva ishuri TSS Kabutare riatangiriye gutanga amahugurwa ku bijyanye no gutunganya umusaruro w’ibyavuye mu buhinzi n’ubworozi, n’ababyize muri kaminuza bari mu bari kwitabira guhugurwa.
Ministeri y’Uburezi(MINEDUC) yashimiye abakobwa biga siyansi n’abanyeshuri biga mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 12 babonye amanota ya mbere asoza amashuri yisumbuye muri 2017.
Amanota y’ibizami bya Leta bisoza amashuri yisumbuye y’umwaka w’amashuri 2017, arashyirwa hanze kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 gashyantare 2018 saa Cyenda z’umugoroba.
Abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda ntibahwemye kugaragaza ko inguzanyo ya 25000Frw ya buruse bahabwaga na Leta mu gihe cy’imyaka hafi 10 ishize, itari ikijyanye n’ ibiciro byo ku isoko.