Ba Gitifu b’imirenge bagiye kubona imodoka nshya
Nyuma yo kurangiza kwishyura imodoka bari bamaranye imyaka itanu, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge yose y’igihugu bagiye guhabwa imodoka nshya.
Izi modoka zizatangwa zikuriweho imisoro yose, aho bumvikana n’amabanki akabaha inguzanyo yishyurwa nibura mu myaka ine ku bishyura menshi, abishyura make bakishyura mu myaka itanu.
Imodoka nshya bagiye guhabwa ni JIP Haval 6 ya Miliyoni 14 n’igice frw, Haval 2 ya miliyoni 12frw, Pic Up WINGRE 5 Standard ya miliyoni 10frw, Pic Up WINGRE 5 Europian ya 12frw ndetse na Suzuki ya miliyoni 13 n’ibihumbi 900frw.
Izi modoka zihenze kurusha iza mbere bamaranye imyaka itanu kuko bagiye bazishyura miliyoni 9.5frw.
Kugeza ubu Kompanyi y’Abashinwa yitwa Tiger Auto LTD ni yo ifite isoko ryo kugeza izi Modoka mu Rwanda, ikaba iri kuzenguruka mu turere twose izerekana kugira ngo abazishaka bahitemo.
Abahitamo imodoka batanga komande zigahita zoherezwa nyuma yo kugirana amasezerano n’iyi Kompanyi.
Ibitekerezo ( 22 )
Ohereza igitekerezo
|
Ba Gitif mu tugari bakeneye aka moto kandi uyu upangira imirenge arabizi. ahubwo twakome je kubaza ngo kuki batabakopa ka GIKUMI KO katagora kwishyura. umuntu uvuze ngo umuha nda gitif agendamo ajya mukagari nyine nibyo uw’akagari nawe yoroherwe nawe kugera ku murenge ubukererwe bwa buri kanya mû nama buve ho kandi no kuba mu kagari ni itegeko uwasura umuryango rero bikamurinda gutegetega bituma yanatinda mu nzira,ujya kureba abo ayobora abagereho ku gihe. nibabatekereze ho.
mwiriwe, nibyiza ariko na ba gitifu b’utugali bareba uko babagenera ka moto kgo na ba mudugudu kera kabayeee nabo babahe nk’aka gare. murakoze.
yewe abutugali baravunika twe abaturage turabibona rwose bafashwe nonese wowe uvuga ngo utugali ntitugira imihanda uwo wumurenge imodoka ahawe iba imujyanyehe? ngirango umurenge ni igiteranyo cyutugali?
’
ABAFITE BARONGERERWA
Sha ni byiza ariko bibuke naba gitifu butugali nabo baravunika pe. Babarebere nakamoto byibuze
Nizereko let a ibibona, abayobozi b’utugari nabo mubigaragara bakeneye koroherezwa mungendo kuko usanga baririye barimaze, abo bireba akwiriye kubyitaho
Rwose n’ibyiza ko abo bayobozi bahabwa izindi modoka.,ariko abayobozi bakorera m’utugari nabo bazatekerezwe ho kuko baguze amagare batinya imisoro abaturage bahorana nabo batababonamo abayobozi, ngo babubahe.
mbega wowe uhamya ute ko Gitifu w’umurenge agira akazi gake ugereranyike ugereranyije n’uw’akagari ibyo ni ugukabya byongeye gitifu w’akagari wamuha Imodoka akanya nayitwara he ko utugari twinshi turi mu cyaro aho umuhanda utagera ariko niba ubasabira moto byo nabyumva ikibazo kikaba Ese bazabona ayo kuzishyura erega ba gitifu b’imirenge ndumva ngo bahembwa menshi ngo agera 600.000 urumva rero ko bends gukuba ab’utugari inshuro 10
Nibura se nta nutumoto ngo tubafashe
Bibagiwe barumuna babo bo mutugari kdi mbona aribo bakora cyane kubarusha bakanakenera deplacement cyane