Ba Gitifu b’imirenge bagiye kubona imodoka nshya

Nyuma yo kurangiza kwishyura imodoka bari bamaranye imyaka itanu, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge yose y’igihugu bagiye guhabwa imodoka nshya.

haval 6 urebeye imbere
haval 6 urebeye imbere

Izi modoka zizatangwa zikuriweho imisoro yose, aho bumvikana n’amabanki akabaha inguzanyo yishyurwa nibura mu myaka ine ku bishyura menshi, abishyura make bakishyura mu myaka itanu.

Imodoka nshya bagiye guhabwa ni JIP Haval 6 ya Miliyoni 14 n’igice frw, Haval 2 ya miliyoni 12frw, Pic Up WINGRE 5 Standard ya miliyoni 10frw, Pic Up WINGRE 5 Europian ya 12frw ndetse na Suzuki ya miliyoni 13 n’ibihumbi 900frw.

HAVAL 6 urebeye mu rubavu
HAVAL 6 urebeye mu rubavu

Izi modoka zihenze kurusha iza mbere bamaranye imyaka itanu kuko bagiye bazishyura miliyoni 9.5frw.

Haval 2
Haval 2

Kugeza ubu Kompanyi y’Abashinwa yitwa Tiger Auto LTD ni yo ifite isoko ryo kugeza izi Modoka mu Rwanda, ikaba iri kuzenguruka mu turere twose izerekana kugira ngo abazishaka bahitemo.

PIC UP WINGRE 5 Standard
PIC UP WINGRE 5 Standard

Abahitamo imodoka batanga komande zigahita zoherezwa nyuma yo kugirana amasezerano n’iyi Kompanyi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 22 )

Nibyo rwose Bagitifu mu tugali baravunuka bakeye kwegera abaturage kuko aba akanewe n’ abaturage benshi hafi mugihe kimwe,l. mubafashe rwose byibuze babone ka gikumi.

Hakizimana yanditse ku itariki ya: 4-02-2018  →  Musubize

Nimuzibahe Ark mwibuke abohasi nabo bajye babona nakagare basi baravunika pm!!!!!

egide yanditse ku itariki ya: 22-10-2016  →  Musubize

Uko leta igenda ibona ubushobozi n’abandi bakozi bazagerwaho

pat yanditse ku itariki ya: 22-10-2016  →  Musubize

nubwo gikumi itemewe ariko yafasha abantu ntibasiragire
gusa bagakurirwaho nabo umusoro

kabera yanditse ku itariki ya: 18-10-2016  →  Musubize

Gitifu w’Akagali aravunika pe. Mushakishe uburyo bwo kumufasha. wari uziko ko umukozi wese w’umurenge amwaka raporo ?

Ngendahimana yanditse ku itariki ya: 16-10-2016  →  Musubize

Nibyiza ariko Leta niyibuke ba Gitif bato bo mutugari. uziko iyo batumiwe munama ku karere bakererezwa no gutegatega za moto ni coaster! agashahara kabo gashirira mungendo zakazi boroherezwepe!!

alias Gtz yanditse ku itariki ya: 15-10-2016  →  Musubize

Nibyiza,ariko rero mujye mushyira mugaciro,umwalimu yabasabye kumufasha kubona lap top yo gukoresha mu kazi kandi nimwe mubimusaba ariko arahakanirwa,ubwo mwagiye mutekereza ko nabo ari abakozi kandi bose bajya kuba icyo baricyo ubu ari uko baciye imbere ya mwalimu.Ibi bibaca intege iyo bavuga ntibumvwe kandi muziko umushahara wabo ari intica ntikize,mukababeshyeshya kubongeza 4000fRW.IBI BINTU mubirebane ubushishozi kuko bigira ingaruka ku ireme ry’uburezi.

LOLA yanditse ku itariki ya: 15-10-2016  →  Musubize

Amahirwe bafite, inshingano bagira ,amanyanga bakora bakatubsbariza Umusaza, ubwirasi no kwihenura bagira ndetse n’imyaku na stress babamo, byose birangana muzabahe ibyo mushaka!!!

Martin yanditse ku itariki ya: 15-10-2016  →  Musubize

Ariko bibuke nabacamanza rwose kuko nabo inshingano bagira ntizoroshye .kandi bakenera gukora amapererezs kuri terrain

oliva yanditse ku itariki ya: 14-10-2016  →  Musubize

Ni byiza cyane gusa batekereze kuri ba gitifu b’utugari na bo kuko urebye inshingano bagira n’intera bakora mu rwego rwo kwegera abaturage bakwiriye koroherezwa bagahabwa moto.

NDAYISABA Wellars yanditse ku itariki ya: 14-10-2016  →  Musubize

Twebwe nk’abaturage tubona Leta ikwiye gutekereza no ku bandi bakozi bakorera muri serivisi zitandukanye ku rwego rw’imirenge nabo bakabona byibura Moto cg imodoka z’igiciro gicye kuko aba bakozi nabo basabwa kwegera abaturage bakabura uko babageraho kandi imodoka imwe ku murenge mu bakozi barenga 10 bo kumurenge batagira moyens de deplacement ntabwo ihagije urugero nk’Agronome w’umurenge,Abashinzwe amakoperatives n’amatsinda basabwa kuzenguruka umurenge begera abaturage ba affaires sociales,....Leta nabo ibatekerezeho

Essien Ekj yanditse ku itariki ya: 14-10-2016  →  Musubize

Ni byiza.Ariko abenshi wumva barira amarira akagwa.Izi mdoka zisa neza ariko nyamara abenshi baracyakodesha amazu.Ntibagira aho bataha.Ese buriya uwabaguriza frws bakubaka amazu yo guturamo ntibyaba byiza.Iyo uzibonye zipatitse hamwe uba ubona ari byiza ariko iyo bwije bazicumbikisha kuri police cg kwa Padiri kuko bataha mu manegeka.Muzabafashe batahe iwabo bave mu bukode.

Marie Merci yanditse ku itariki ya: 14-10-2016  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka