Abakenera isakaro ry’amategura mu murenge wa Nyanza mu karere ka Gisagara baratangaza ko babangamiwe n’ikibazo cy’ibura ry’amategura , kuko mu murenge wose ugizwe n’utugari 4 hakora koperative imwe, bigatuma igiciro cy’amategura gikomeza kuzamuka.
Mu rwego rwo kureba uko umujyi wa Rusizi wagira imyubakire ijyanye n’iterambere hakubakwa amazu n’ibikorwa remezo bijyanye n’igihe, abayobozi ku rwego rw’intara y’uburengerazuba n’ab’inzego z’ibanze bazengurutse uyu mujyi bareba ko inyubako basabwe kujya bakora zubahirizwa.
Nyuma yuko Gakwerere Francis aguze inzu muri cyamunara hanyuma agatangira kuyikorera amasuku yubaka ibipangu byayo , ngo yatunguwe no kubona abayobozi bashinzwe ubwubatsi mu karere zimuhagaritse kubaka ibikuta by’inzu ye bavuga ko ngo yarenze imbago z’umuhanda.
Nyuma y’isuzuma ry’imyubakire ijyanye n’umujyi w’akarere ka Rusizi yakozwe n’ubuyobozi bw’akarere n’ubw’intara, uwaguze Hotel Ten To Ten yahawe iminsi itatu ngo abe yasenye inyubako yayongeyeho kuko ngo itujuje ibyangombwa bisabwa n’amategeko.
Bamwe mubasaba akazi mu mirimo itandukanye mu karere ka Muhanga, bakomeje kuvuga ko itangwa ry’akazi ridakorwa mu mucyo hagamijwe kugaha abazwi icyo bo bita ikimenyane.
Abaturage bo ku kirwa cya Nkombo mu Karere ka Rusizi bavuga ko kutagira isoko rusange bibadindiza bigatuma batabasha kwikura mu bukene.
Abatuye umudugudu wa Bikingi, kagari ka Kijote mu murenge wa Bigogwe bafite amazu yasambuwe n’umuyaga uvanze n’imvura yaguye mu masaha ya saa kumi z’umugoroba tariki 06/01/2014 barasaba ubufasha bwo kuyasana.
Leta irashima uruhare itangazamakuru rikomeje kugira mu kuyifasha kurwanya ikoreshwa nabi ry’umutungo wa Leta, kuva urwego rwa Leta rushinzwe gukurikirana uko umutungo wa Leta ukoreshwa (OAG) rwajyaho mu myaka 15 ishize.
Nyuma y’igihe kitari gitoya ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwizeza gare abagatuyemo n’abakagendamo, noneho iri kubakwa na KVSS, ibitewemo inkunga n’inkeragutabara (reserve force) izaba ishobora kwifashishwa mu kwezi kwa 3/2014.
Akarere ka Bugesera kagiye kwakira imiryango 200 ibarirwamo abantu basaga 600 birukanywe muri Tanzaniya. Habaye umuganda udasanzwe wo gusukura aho aba banyarwanda bazagera mu Bugesera tariki 04/01/2014 bazaba bacumbikiwe by’agateganyo mu gihe cy’amezi atatu.
Abaturage batuye mu Kagali ka Rusagara, Umurenge wa Gakenke bafite ibikorwa byahungabanyijwe n’ishyirwa mu bikorwa ry’igishushombonera cy’Umujyi wa Gakenke barasaba kwishyurwa amafaranga y’ingurane ku mitungo yabo.
Mu mujyi wa Karongi huzuye igorofa y’amazu atatu yitwa ’Kivu Plaza’ yubatswe n’ishyirahamwe ’Munywanyi’ ry’abagabo batatu. Iyo gorofa biravugwa ko ishobora gutahwa ku mugaragaro mbere y’uko umwaka wa 2013 urangira.
Ubuyobozi bw’akakarere ka Rwamagana bwijeje abaturage bo murenge wa Gahengeri wo muri ako karere, ko amazi basaba azaba yabonetse mu gihe kitarenga amezi abiri. Abo baturage bavuga ko ikibazo cy’amazi kibahangayikishije kuko ngo bahurira ku iriba rimwe riri mu kabande, ari utugari dutanu.
Bamwe mu batuye mu mudugudu wa Ruvumera ho mu murenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga baturiye ruhurura, ibarizwa ahazwi ku izina rya Sprite baravuga ko bahangayikishijwe n’umwanda ukomeje kugaragara muri iyi ruhurura.
Ingo zisaga 500 zituye imidugudu ine y’ahitwa Shami mu murenge wa Ngeruka mu karere ka Bugesera zivoma mu kiyaga cya Cyohoha y’amajyepfo nyuma y’aho ikigo cya EWSA gifashe icyemezo cyo gufunga ivomero rusange abo baturage bavomagaho.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Cyeru, mu karere ka Burera, butangaza ko imiryango itandatu yo muri uwo murenge iturukamo abantu bapfuye bagwiriwe n’urusengero yafashwe mu mugongo bu buryo bushoboka ihabwa ibintu bitandukanye.
Habimana Aloys bakunda kwita Kongwe ukomoka mu Murenge wa Rurambi, Akarere ka Nyaruguru avuga ko amaze imyaka 30 akora akazi ko gusatura ibiti mo imbaho, ako kazi ngo kamugejeje kuri byinshi.
Akarere ka Nyabihu kishimira cyane uburyo kagiye kazamuka mu kwinjiza imisoro n’amahoro mu myaka ine ishize ndetse kakaba karanabishimiwe mu nama ngishwanama ku misoro iherutse kuba muri uyu mwaka dusoza wa 2013.
Nk’uko ibikorwa remezo bitwara ingengo y’imari nini uburambe bwabyo ni inshingano ihurirweho n’abaturage n’ubuyobozi kandi buri ruhande rukuzuza inshingano yarwo kuri iyo ngingo.
Abaturage bo mu karere ka Rubavu bitabiriye ibikorwa byo kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka wa 2013 bavuga ko hari itandukaniro ry’iminsi mikuru ya 2013 na 2012.
Mu gihe hasigaye iminsi mike ngo iyi minsi mikuru ya noheli n’ubunani igere, bamwe mu batuye mu karere ka Muhanga mu ngeri zitandukanye baratangaza ko batazoroherwa no kuyizihiza kubera amikoro adahagije.
Raporo ijyanye n’imikoreshereze y’umutungo wa Leta mu karere ka Rutsiro mu mwaka ushize wa 2012/2013 igaragaza ko mu bigo 18 habayemo amakosa mu mikoreshereze y’uwo mutungo, abagize inama njyanama y’akarere bakaba bifuza kumenya aho ayo makosa ageze akosorwa.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro bwahinduye abagize akanama gashinzwe gutanga amasoko ya Leta mu karere mu rwego rwo gutanga serivisi nziza no kunoza imikorere.
Kuva Ikigega cy’Iterambere Agaciro cyatangijwe ku mugaragaro muri Kanama 2012, Abanyarwanda bo mu gihugu n’abo hanze yacyo biyemeje gutanga miliyari 26 mu rwego rwo kubaka igihugu cyabo none bamaze kugezamo amafaranga agera kuri miliyari 20 na miliyoni 393 ibihumbi 245 na 893.
Urwego rushinzwe ingengo y’imari muri minisiteri y’imari n’igenamigambi rurasaba buri Munyarwanda kwimakaza umuco wo kwizigamira, bazigama byibura 30% by’ibyo binjiza kuko aribwo bazigira ndetse bagatuma n’igihugu kigera kuri iyo ntambwe.
Ubukungu bw’u Rwanda muri uyu mwaka wa 2013 ngo burakomeza kuzamuka, aho mu mezi atatu ya mbere (igihembwe cya mbere) bwazamutse ku muvuduko wa 6%, mu cya kabiri buzamuka kuri 5.7%, kandi ngo hari icyizere ko imibare y’ibihembwe byakurikiyeho (itaratangazwa) yifashe neza, nk’uko Banki nkuru y’Igihugu (BNR) yabitangaje.
Gahunda z’ubuyobozi bw’uturere mu Rwanda ngo zigomba gushyirwa mu bikorwa hitawe ku mishinga mpuzamahanga yo kurengera no kubyaza umusaruro amazi y’uruzi rwa Nil, nk’uko byifujwe n’abahagarariye umuryango wo guteza imbere ibihugu bigize ikibaya cy’uruzi rwa Nile hashingiwe ku mazi yarwo(NBI/NELSAP).
Leta y’u Buholandi yahaye u Rwanda miliyari 8.5 z’amafaranga y’u Rwanda azakoreshwa mu guhanga no kwita ku mihanda y’igitaka igera ku mirima mu cyaro, kugira ngo ifashe abahinzi kugeza umusaruro wabo ku masoko.
Ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza burasaba abafite inzuri muri ako karere gushishikarira kwishyura ibirarane by’imyenda bagafitiye bitarenze mu mpera z’uyu mwaka wa 2013. Ako karere gafitiwe imyenda igera kuri miriyoni 349 z’ibirarane by’imisoro ku nzuri yagombaga kuba yarishyuwe kuva mu mwaka wa 2011.
Minisitiri w’umutekano w’igihugu Fazil Harerimana arahamagarira abikorera n’uturere kurushaho kugirana ubufatanye mu bikorwa by’iterambere, ariko agashimangira ko ubwo bufatanye bugomba no kuba hagati y’abikorera ubwabo.