Uganda yatanze umuburo ku baturage batuye ku nkombe z’ikiyaga no ku nkombe z’imigezi, bitewe n’ubwiyongere bw’amazi, bugeze ku rwego ruteye impungenge.
Mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki ya 14 Gicurasi 2024, mu Kagari ka Ninda, Umurenge wa Nyange, Akarere ka Musanze habonetse umurambo w’umusore w’imyaka 32 witwa Harerimana Innocent, abaturage bakaba bawubonye mu murima w’ibirayi.
Umunyakenya wagombaga guhanishwa igihano cy’urupfu muri Arabiya Sawudite (Saudi Arabia), yari agiye kwicwa, bihagarikwa ku munota wa nyuma kubera ubukangurambaga bwo mu rwego rwo hejuru burimo gucicikana ku mbuga nkoranyambaga bumutabariza.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze Barikana Eugene, wari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, akaba akurikiranyweho gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, icyakora we avuga ko yazitunze akibana n’abasirikare akibagirwa kuzisubiza.
Abantu 15 ubwo binjiraga mu kirombe cy’amabuye y’agaciro cya Koperative COMIKA giherere mu karere ka Kamonyi, Umurenge wa Ngamba, Akagari ka Kazirabonde, Umudugu wa Gatwa, baburiyemo umwuka batanu muri bo bahasiga ubuzima abandi batanu barakomereka naho abandi 5 batabarwa bakiri bazima.
Abakozi 195 bo mu ngabo z’u Rwanda (RDF), ku wa Kane tariki 9 Gicurasi 2024, basoje amasomo yo gutwara ibinyabiziga no gucunga umutekano wo mu muhanda.
Ubuyobozi bw’ishuri rya Saint-Bourget TSS buratangaza ko abanyeshuri 16 bakoze impanuka tariki 05 Gicurasi 2024, bakajyanwa mu bitaro bya Kabgayi barimo boroherwa usibye umunyeshuri umwe wavunitse imbavu ebyiri.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yakiriye mugenzi we wa Sénégal, Gen Mbaye Cissé n’itsinda ayoboye, nyuma bagirana ibiganiro na Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda, Juvenal Marizamunda.
Muri Kenya, itangira ry’igihembwe cya kabiri cy’amashuri ryimuriwe mu gihe kitazwi bitewe n’imvura n’imyuzure bikomeje kwibasira icyo gihugu.
Mu Kagari ka Kamisave mu Murenge wa Remera, Akarere ka Musanze, umuryango w’abantu batatu barimo umugore n’abana be babiri, baridukiwe n’inkangu yatewe n’imvura yaraye igwa mu ijoro rishyira tariki 04 Gicurasi 2024, inzu barimo irabagwira, umubyeyi arapfa, abana be bararokoka.
Abana babiri b’abakobwa bo mu Murenge wa Ndaro mu Karere ka Ngororero bagwiriwe n’inzu bari baryamyemo bahasiga ubuzima, nyuma y’uko inkangu ikubise iyo nzu igasenyuka, tariki 03 Gicurasi 2024. Abapfuye umwe yari afite imyaka 18, undi afite imyaka 9.
Mu muhanda Nyabihu-Ngororero mu Murenge wa Mukamira, Akarere ka Nyabihu, imodoka itwara abagenzi izwi nka Twegerane, yagwiriwe n’igiti, abagenzi n’umushoferi barokorwa n’uko bari bamaze gusohoka muri iyo modoka.
Imbangukiragutabara (Ambulance) yo ku bitaro bya Remera-Rukoma, yari itwaye umurwayi iva ku kigo nderabuzima cya Kabuga, imujyanye kuri ibyo bitaro, yatwawe n’amazi y’umugezi uri hagati y’Imirenge ya Runda na Ngamba.
Abantu babiri bakekwaho kwica Ndamyimana Elyse wari Noteri w’Umurenge wa Remera mu Karere ka Gasabo, barashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Gicurasi 2024, bivugwa ko bagerageje gutoroka inzego z’umutekano mu gihe bari bagiye kwerekana abo bakoranaga.
Colonel Uwimana Alphonse wabashije gutoroka inyeshyamba z’umutwe witwaje intwaro wa CNRD/FLN urwanya Leta y’u Rwanda, ubarizwa mu mashyamba yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yishimira ko nyuma y’urugendo rw’ibirometero bisaga 600 yakoze aturutse muri ayo mashyamba, yageze mu Rwanda akakiranwa ubwuzu, (...)
Umukuru w’Igihugu Paul Kagame, yihanganishije igihugu cya Kenya nyuma y’uko cyibasiwe n’ibiza bigahitana ubuzima bw’abantu benshi, ndetse ibikorwa remezo bikangirika.
Mu ijoro ryo ku itariki ya 27 Mata 2024, abagizi ba nabi bishe banize umukecuru w’imyaka 64 y’amavuko warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, witwa Kantarama Immaculée, wari utuye mu Mudugudu wa Kumunini, Akagari ka Gakoni, Umurenge wa Kiramuruzi, Akarere ka Gatsibo.
Ubuyobozi bw’ubwato ‘Mantis Kivu Queen uBuranga’ bukaba na Hoteli igenda mu kiyaga cya Kivu, bwasobanuye ibyerekeranye n’impanuka y’ubwo bwato bwagonze ibuye rinini riri mu Kivu, ababutwaye bakaba batari babashije kuribona.
Mu masaha ya saa saba z’ijoro tariki 26 Mata 2024 imodoka yo mu bwoko bwa HOWO yavaga mu Karere ka Huye yerekeza i Muhanga yageze mu Karere ka Nyanza ahitwa i Mugandamure mu Mudugudu wa Karukoranya, mu Kagari ka Kavumu, mu Murenge wa Busasamana ikora impanuka abantu batatu bahasiga ubuzima, undi umwe arakomereka.
Abagororwa 118 batorotse gereza nyuma y’imvura nyinshi yaguye mu ijoro ryo ku itariki 25 Mata 2024 yangiza ikigo cya Suleja hafi y’umurwa mukuru wa Nigeria, nk’uko umuvugizi wa serivisi ya gereza yabitangaje.
Ibiraro ni bimwe mu bikorwa remezo byifashishwa na benshi, mu rwego rwo kuzamura iterambere ry’abaturage, n’iterambere ry’Igihugu muri rusange.
Abakinnyi ba filime bazwi ku mazina ya Dr Nsabi ( Nsabimana Eric) na Bijiyobija (Imanizabayo Prosper) baraye mu bitaro bya Nemba mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 21 Mata 2024, nyuma yo gukora impanuka.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) General Mubarakh Muganga n’itsinda ayoboye, basuye ingabo za Jordan (Jordanian Armed Forces- JAF) ku cyicaro gikuru cyazo.
General Francis Ogolla wari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Kenya, uherutse kugwa mu mpanuka y’indege ya girisirikare, yabaye ku itariki 18 Mata 2024, arashyingurwa kuri iki Cyumweru tariki 21 Mata 2024, ariko arashyingurwa nta sanduku nubwo yari umukirisitu, kubera ko ari icyifuzo cye, nk’uko byasobanuwe na mukuru we, Canon (...)
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko kubera imvura nyinshi yateye umugezi wa Nyabarongo kuzura, umuhanda Muhanga-Ngororero wabaye ufunzwe by’agateganyo.
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Kenya, General Francis Omondi Ogolla, hamwe n’abandi ba Ofisiye umunani bari kumwe, bitabye Imana baguye mu mpanuka y’indege ya kajugujugu.
Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yatangaje ko gutakaza ubuzima uri mu Gisirikare ari ubutwari. Ibi yabitangaje tariki 15 Mata 2024 mu ijambo rye nyuma yo kwinjiza mu Ngabo z’u Rwanda ba Ofisiye 624 abaha ipeti rya Sous-Lieutenant.
Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yinjije mu Ngabo z’u Rwanda aba ofisiye 624 bari bamaze igihe mu masomo ya gisirikare, abaha ipeti rya Sous-Lieutenant.
Arielle Kayabaga, Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Canada, yasabye ko iki gihugu cyakwemeza FDLR nk’umutwe w’iterabwoba.
Perezida Paul Kagame avuga ko yibaza impamvu hari abadashyigikira umutwe wa M23, kubera ko ibyo abagize uwo mutwe baharanira ari uburenganzira bwabo bavutswa. Ibi Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 08 Mata 2024 mu kiganiro yagiranye n’ibitangazamakuru bitandukanye byaba ibyo mu Rwanda, ndetse n’ibyo (...)