Nyuma yo gutsindwa ku mukino wa kabiri, kuri uyu wa Kane ikipe y’Igihugu yu Rwanda y’abakobwa yatsinze iya Kenya umukino wa kabiri mu irushanwa rya ‘Rwanda-Kenya Women’s T20I Bilateral Series’, ku kinyuranyo cy’amanota 28.
Haruna Niyonzima wahoze ari kapiteni w’Amavubi yatangaje ko azategura umukino wo gusezera ku mugaragaro igihe FERWAFA yaba itabikoze
Mu mukino warebwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi yatsindiye Djibouti kuri Stade Amahoro ibitego 3-0 mu mukino wo kwishyura mu ijonjora rya mbere, mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika ku bakinnyi bakina imbere mu gihugu 2024.
Nyuma y’uko Komite Nyobozi ya Rayon Sports, isoje manda y’imyaka ine hakaba hataraba amatora y’abazaba bayoboye iyi kipe ikundwa na benshi mu Rwanda, inzego zitandukanye zahuriye hamwe hashyirwaho itsinda rigizwe n’abarimo Paul Muvunyi, Munyakazi Sadate ndetse Gacinya Denis rishinzwe gutegura ahazaza hayo.
Kuri uyu wa Kabiri, Ikipe y’u Rwanda y’abagore muri Cricket yatangiye itsinda Kenya umukino wa mbere muri itanu bazahura na Kenya mu irushanwa rya "Rwanda-Kenya Women’s T20 Bilateral Series".
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere, Umunya-Espagne Rodri Hernandez ukinira Manchester City yegukanye Ballon d’Or 2024, aba umukinnyi wa kabiri ukomoka muri iki gihugu uyitwaye nyuma ya Suarez wabikoze mu 1960.
Kuri uyu wa Mbere tariki 28 Ukwakira 2024, ikipe ya Manchester United yatangaje ko Erik Ten Hag wari umaze imyaka ibiri ayitoza yirukanywe.
Kuri iki Cyumweru, Amavubi yatsindiwe kuri Stade Amahoro na Djibouti 1-0, mu mukino ubanza w’ijonjora rya mbere ry’imikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika ku bakinnyi bakina imbere mu gihugu iwabo CHAN 2024.
Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya FC Barcelona yatsindiye Real Madrid iwayo ibitego 4-0, mu mukino wa Classico ya 258, ndetse n’umunsi wa cumi wa shampiyona, watumye iyishyiramo ikinyuranyo cy’amanota atandatu.
Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya Bugesera FC yabonye intsinzi ya mbere muri shampiyona kuri Kigali Pelé Stadium, ubwo yahatsindiraga Kiyovu Sports 2-1 yujuje imino itanu itabona intsinzi, bihita binayishyira ku mwanya wa nyma ku rutonde rw’agateganyo.
Akanama Gashinzwe Imyitwarire mu Mpuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), kafashe icyemezo cyo gutera mpaga ikipe y’Igihugu ya Libya mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2025 wagombaga kuyihuza na Nigeria.
Ku wa Gatanu tariki 25 Ukwakira 2024, ubwo shampiyona ya volleyball mu Rwanda 2024-2025 yakomezaga hakinwa umunsi wa Kabiri, amakipe ya APR VC abagabo n’abagore ntabwo yorohewe n’aya Police VC.
Ikipe y’umupira w’amaguru yo mu Bufaransa ya Paris Saint-Germain (PSG), yanze kwishyura umwenda ifitiye Kylian Mbappé wahoze ayikinira.
Kuri uyu wa Gatanu, mu Karere ka Rubavu hasorejwe isiganwa ry’amagare yo mu misozi ryari rimaze iminsi ine ribera mu Rwanda ku nshuro ya gatanu, Umunyarwanda Tuyizere Etienne, yaryegukanye mu bakina ku giti cyabo.
Visi Perezida w’ikipe ya Kiyovu Sports avuga ko amasezerano basinyanye na Gorilla’s Coffee izabaha miliyoni 60 Frw mu gihe cy’umwaka umwe akazabafasha mu bibazo by’amikoro byari bimaze iminsi bibagonga.
Mu gihe Amavubi yitegura gukina umukino ubanza wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika ku bakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo CHAN 2024 kuri iki Cyumweru,umutoza wa yo Frank Spittler yihanangirije abayisuzugura bavuga ko uzaba ari umukino woroshye kuko bazakina n’ikipe ikomeye.
Kuri uyu wa Kane, Umunyarwanda Tuyizere Etienne yegukanye agace ka Kane k’isiganwa ry’amagare yo mu misozi, mu bakina ku giti cyabo n’aho Abadage Daniel Gathof na Peter Schermann, bakegukana mu bakina bafatanyije.
Mu ijoro ryo ku wa 22 Ukwakira 2024, hakinwe imikino umunani y’umunsi wa gatatu wa UEFA Champions League 2024-2025 yasize Real Madrid na Arsenal zitahanye intsinzi.
Kuri iki Cyumweru, hakinwaga imikino itatu y’umunsi wa Gatandatu wa shampiyona y’umupira w’amaguru, yasize APR FC ibonye amanota atatu ya mbere, mu gihe Police FC yanganyije n’aho Kiyovu Sports bikomeza kwanga.
Umunya-Kenya Karan Patel ukinana na Khan Tauseef ni we wegukanye isiganwa ry’imodoka "Rwanda Mountain Gorilla Rally 2024"
Mugihe shampiyona ya volleyball umwaka wa 2024-2025 ikiri mu ntangiriro, hakomeje kugaragara ugutungurana ku makipe amwe n’amwe bijyanye nibyo abakunzi ba Volleyball bari biteze.
Ku munsi wa kabiri w’isiganwa ry’amamodoka rizwi nka "Rwanda Mountain Gorillla Rally", umunya-Kenya Karan Patel ni we ukomeje kuyobora abandi
Umukino w’umunsi wa gatandatu wa shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda, wahuzaga APR FC na Gasogi United, kuri Kigali Pelé Stadium urasubitswe kubera imvura nyinshi.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Ukwakira 2024, ikipe ya Rayon Sports yatsinze Bugesera FC ibitego 2-0, mu mukino wa shampiyona wabereye kuri Kigali Pelé Stadium wayifashije kuba iya kabiri muri shampiyona.
Ku mugoroba wo kuwa gatanu taliki ya 18 ukwakira 2024, nibwo shampiyona y’umukino w’intoki wa Volleyball mu Rwanda, abagabo n’abagore yatangiraga aho amakipe ya Rwanda Revenue Authority WVC na Police VC zitangira zitwara neza.
Kuri uyu wa Gatanu hatangiye isiganwa ry’amamodoka ruzwi nka Rwanda Mountain Gorilla Rally, aho umunya-Kenya Karan Patel ari we witwaye neza kurusha abandi
Nyuma y’uko u Bwongereza bushyizeho Umudage, Thomas Tuchel nk’umutoza wabwo mushya ku masezerano y’amezi 18 abenshi muri iki gihugu bagaragaje ko ari intege nke ku mupira wabo, ndetse bamwe bavuga ko bitari bikwiye nubwo abatoza babo batagaragaza ubutsinzi mu mibare.
Myugariro Buregeya Prince, utari ufite ikipe nyuma yo gutandukana na APR FC, yerekeje muri AS Kigali, asinya amasezerano y’umwaka umwe.
Thomas Tuchel ukomoka mu Budage, wigeze no gutoza Chelsea, yagizwe umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza (Three Lions), asinya amasezerano y’amezi 18.