Umukino wa gicuti wahuje aya makipe yombi muri Stade Amahoro ivuguruye yakubise yuzuye, warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.
Mu gihugu cy’u Budage, ku wa Gatanu tariki 14 Kamena 2024, hatangiye kubera irushanwa ry’Igikombe cy’u Burayi, Euro 2024, aho iki gihugu cyatsinze Scotland ibitego 5-1 mu mukino ufungura.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Kamena 2024, Niyonzima Olivier Seif wakiniraga Kiyovu Sports yakoranye n’ikipe ya Rayon Sports imyitozo itegura umukino wiswe “Umuhuro mu Mahoro”, uzayihuza na APR FC kuri uyu wa Gatandatu kuri Stade Amahoro.
Mu gihe habura amasaha mbarwa ngo irushanwa rihuza amakipe y’Ibihugu yo ku mugabane w’iburayi rizwi nka EURO 2024 ritangire, hari byinshi byitezwe birimo no kureba uzegukana Igikombe kigiye gukinwa ku nshuro ya 16.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, ikipe ya APR FC yatangiye imyitozo yagaragayemo abakinnyi batatu bashya iheruka gusinyisha, yitegura umukino uzayihuza na Rayon ku wa 15 Kamena 2024 hafungurwa Amahoro Stadium.
Umukinnyi Tuyisenge Arsene wari umaze imyaka ibiri akinira Rayon Sports ari mu muryango winjira muri mukeba wayo APR FC kuko bamaze kumvikana.
Ishyirahamwe ry’umukino w’Intoki wa basketball mu Rwanda (FERWABA) ryasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Inyange Industries Azamara umwaka umwe.
Kuri uyu wa Kabiri, ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yatsindiye Lesotho igitego 1-0 muri Afurika y’Epfo mu mukino w’umunsi wa kane w’imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026, yongera kuyobora itsinda ryayo
Alain Kirasa watozaga ikipe ya Gasogi United yamaze kwerekeza mu ikipe ya Gorilla FC asinya kuyitoza mu gihe cy’umwaka umwe.
Ikipe ya Kepler Women BBC ikina mu cyiciro cya mbere muri shampiyona y’u Rwanda muri Basketball yamaze gusinyisha umunya-Amerika ukomoka muri Sudani y’Epfo, Akon Rose wanyuze mu makipe atandukanye arimo REG Women BBC ndetse na APR Women BBC.
Umukinnyi Dushimimana Olivier wakiniraga ikipe ya Bugesera FC yamaze kumvikana na APR FC kuzayikinira kuva mu mwaka w’imikino wa 2024-2025.
Kuri uyu wa 10 Kamena mu mikino y’akarere ka Gatanu muri Basketball iri kubera mu gihugu cya Uganda, amakipe y’u Rwanda yatsinzwe aho abakobwa batsinzwe na Tanzania, naho abahungu batsindwa na Uganda
Ikipe ya The Champion Sport Academy yegukanye igikombe mu irushanwa ryo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu mukino wa Karate ryakinwe mu mpera z’icyumweru gishize tariki ya 8 Kamena 2024.
Umunya-Serbia Darko Nović ni we mutoza mushya uzasimbura Umufaransa Thierry Froger ku ntebe yo gutoza ikipe ya APR FC yigeze gukina nayo akayisezerera mu mikino Nyafurika.
Ikipe ya Rayon Sports na APR FC zamaze kwemezwa nk’amakipe ya mbere agiye gukina umukino wa mbere muri Stade Amahoro kuva yavugururwa
Ikipe ya Mukura VS iri kugana ku musozo w’ibiganiro na kapiteni w’ikipe ya Vital’O FC yo mu Burundi, Niyonizeye Fred ushobora kugera mu Rwanda vuba yerekeza i Huye nyamara yari yamaze kumvikana na Rayon Sports ategereje kwishyurwa.
Ikipe ya Rayon Sports yamaze kumvikana n’umukinnyi w’Umurundi Nduwimana Frank ukinira ikipe ya Musongati FC iwabo ugitegereje ko ahabwa amafaranga.
Umunya-Uganda Ojera Joackiam avuga ko amakuru yavugaga ko yaraye ageze mu Rwanda aje gukinira Police FC bivugwa ko bumvikanye ntaho ahuriye n’ukuri kuko akiri mu Misiri aho agifite imikino 12 yo gukinira ikipe ye.
Ikipe za REG na RRA mu bagore n’abagabo ni zo zegukanye irushanwa Memorial Rutsindura ya 2024 ryakinwaga ku nshuro ya 20 mu mpera z’iki cyumweru
Umunya-Kenya Laban Korir mu bagabo ndetse na mugenzi we Joan Kipyatich mu bagore begukanye irushanwa mpuzamahanga mu gusiganwa ryitiriwe amahoro ’Kigali International Peace Marathon 2024’ ryabaye ku cyumweru tariki 09 Kamena 2024.
Ku wa 8 Kamena 2024, ikipe y’igihugu ya Uganda y’abagore yegukanye irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu mukino wa Cricket itsinze Zimbabwe ku mukino wa nyuma, u Rwanda rutwara umwanya wa gatatu.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 8 Kamena 2024 mu ishuri rya Petit Séminaire Virgo Fidelis de Butare hatangiye irushanwa ngaruka mwaka ry’iminsi ibiri “Memorial Rutsindura” rigamije kwibuka Alphonse Rutsindura wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, aho amakipe ya REG, Gisagara, APR y’abagore na RRA yageze ku (...)
Ikipe ya Rutsiro Football Club itsinze ikipe ya Vision Football Club ibitego 2-1, ihita yegukana Igikombe cya Shampiyona y’icyiciro cya kabiri, nyuma yo gutsindira itike yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere, ikaba yari imaze umwaka umwe imanutse.
Amakipe ya Zimbabwe na Ugenda mu bagore yageze ku mukino wa nyuma w’irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rimaze icyumweru ribera mu Rwanda.
Umukino w’umunsi wa gatatu mu itsinda rya gatatu, urangiye ikipe y’Igihugu y’ u Rwanda itsinzwe igitego 1-0 na Benin mu mukino wakiniwe muri Côte d’Ivoire.
Kapiteni w’ikipe ya Vital’o FC yo mu Burundi akaba umukinnyi mwiza wa shampiyona yaho, Fred Niyonizeye ukina hagati mu kibuga yugarira cyangwa asatira ari mu muryango winjira mu ikipe ya Rayon Sports bamaze kumvikana ibishoboka byose.
Guhera tariki ya 10 kugeza ku ya 15 Kamena 2024, mu Rwanda harabera irushanwa mpuzamahanga ngarukamwaka rya Tennis mu cyiciro cy’abagore (Billie Jean King Cup), rigarutse mu Rwanda ku nshuro ya kabiri ryikurikiranya.
Luca Modric n’ikipe ye y’igihugu ya Craoatia bagiriye uruzinduko mu mujyi wa Vatican, aho bari bagiye gusura papa Francis mbere y’uko imikino ya EURO 2024 itangira.
Nyuma y’uko byagaragaye ko hari ababyeyi batumva akamaro gukina bifite mu buzima bw’umwana, u Rwanda n’abafatanyabikorwa, biyemeje gushyiraho politiki ifasha abana kwiga ibintu bitandukanye binyuze mu mikino (Learning through Play).
Binyuze mu mikino ya kamarampaka (playoffs) yakinwe kuri uyu wa Gatatu tariki 05 Kamena 2024, ikipe ya Rutsiro FC na Vision FC, zabonye itike yo gukina icyiciro cya mbere mu mwaka w’imikino wa 2024-2025.