Guhera tariki 1 Ugushyingo 2020, abakorera mu isoko rya Nyamata mu Karere ka Bugesera batangiye gukorana n’ubuyobozi bushya buhagarariye abashoramari barihawe kugira ngo bazaryubake bya kijyambere, nk’uko amasoko amwe yo muri Kigali ameze.
Ubushakashatsi bwiswe ‘FinScope’ bwakozwe muri 2019/2020 n’Ikigo cy’Ibarurishamibare (NISR) hamwe n’abafatanyabikorwa, bugaragaza ko u Rwanda rutuwe n’abafite nibura imyaka 16 y’ubukure barenga miliyoni zirindwi n’ibihumbi 100 (7.1millions).
Birababaje kubaka inzu nziza ikomeye, kugura imodoka cyangwa kurangura ibicuruzwa ukabitangaho akayabo, ariko mu kanya gato nk’ako guhumbya ukabona inkongi y’umuriro ibihinduye umuyonga.
Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (Rwanda Revenue Authority - RRA) cyatangaje ko abafite ubutunzi bwinshi bazashyirirwaho icyiciro cy’umusoro wihariye, kugira ngo intego yo kuzakusanya miliyari igihumbi na magana atanu na mirongo itandatu n’enye na miliyoni magana ane (1,564,400,000,000 FRW) mu mwaka w’Ingengo y’Imari wa (...)
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice, arasaba abakora 50% mu masoko yo mu Ntara y’Amajyepfo kwihangana bagategereza ko inzego nkuru z’igihugu zifata umwanzuro ku cyifuzo cyabo cyo kugabanyirizwa imisoro ugereranyije n’iminsi bakora.
Ikigo cy’imari cyitwa Zigama CSS gihurirwaho n’abakora mu nzego z’umutekano mu Rwanda, cyagabanyije inyungu ku bashaka inguzanyo zo kubaka inzu ya mbere yo guturamo.
Ubu umuntu uri mu Mujyi wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, ashobora kugura ifi yaturutse mu kiyaga cya Muhazi mu Karere ka Rwamagana, akayigura ikiri nzima, yoga mu mazi uko bisanzwe nk’uko yaba iri mu kiyaga.
Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Ugushyingo 2020 cyashimiye abasora bo mu Ntara y’Amajyepfo bitwaye neza kurusha abandi, umwe umwe muri buri Karere.
Umuyobozi wa Koperative Girubuzima Matimba, ikorera mu Murenge wa Matimba mu Karere ka Nyagatare, y’abagore bongerera agaciro umukamo w’amata bagakuramo amavuta Cyarikora Rosette, avuga ko bafite umushinga wo gukora yawurute (Yoghurt), ariko babuze ubushobozi bwo kubona imashini yabibafashamo.
Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) yashyize ahagaragara raporo yayo ngarukamwaka yerekana ko ibikorwa by’amabanki byateye imbere, nubwo ubukungu muri rusange bwakomwe mu nkokora n’icyorezo cya coronavirus cyageze mu gihugu muri Werurwe 2020.
Abanyarwanda bari basanzwe bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka bajyana ibicuruzwa mu Mujyi wa Goma, bafite amahirwe yo gukomeza ubucuruzi mu gihe bubahirije amabwiriza mashya yashyizweho mu kwirinda icyorezo cya COVID-19.
Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) ruratangaza ko Imurikagurisha Mpuzamahanga rya 23 ryari riteganyijwe kubera i Gikondo kuva tariki ya 21/07/2020 kugeza ku ya 10/08/2020 ryimuriwe kuva tariki ya 11 kugeza ku ya 31/12/2020.
Perezida Kagame watangije gahunda ya Girinka Munyarwanda mu mwaka wa 2002, aramutse asuye abapfakazi n’abandi batari bishoboye bo mu Karere ka Gicumbi bahawe inka, bamwereka ingengo y’imari irenga miliyari zirindwi bakoresha buri mwaka.
Urwego Ngenzuramikorere (RURA), rwatangaje ko guhera ku wa gatatu tariki 04 Ugushyingo, igiciro cya Lisansi na Mazutu cyahindutse.
Mu isoko rya Nyamata mu Karere ka Bugesera, kubona indimu cyangwa izindi mbuto zijya kumera nk’amacunga bita ‘mandarine’, ni ibintu bigoye kuko usanga ku bitanda bicururizwaho imbuto, hari izindi mbuto zitandukanye, ariko izo zo ntiziboneka.
Sosiyete y’Abarabu ikomoka muri Quatar, yitwa ‘Almaha for industry Co Ltd’, yatangiye gukora Firigo n’amashyiga ya gaz bikorewe mu Rwanda, bikaba byitezweho kuzagabanya ibiciro ugereranyije n’ibisanzwe ku isoko bitumizwa mu mahanga.
Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ifatanyije n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere (UNDP) n’Ikigo mpuzamahanga cy’Abanyakoreya gishinzwe ubutwererane (KOICA), tariki ya 29/10/2020, batangije ku mugaragaro ikigega cya miliyoni 500 z’amafaranga y’u Rwanda, kigamije gushyigikira imishinga y’Urubyiruko yazahajwe (...)
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, avuga ko guhuza amabwiriza n’imigenzereze mu kwimakaza ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ku mugabane wa Afurika ari byo bizafasha kwihutisha no kunoza imikoranire hashyirwa mu bikorwa isoko rusange rya Afurika.
Uruganda rwa Skol ku bufatanye n’umuryango FXB Rwanda, basoje gahunda y’imyaka itatu bari bamaze bafasha imiryango 60 yo mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyamirambo, muri gahunda zo kuva mu bukene bakiteza imbere.
Abagore bo mu Karere ka Rubavu bavuga ko n’ubwo umugore wo mu cyaro yahawe agaciro, hari ibikimugora birimo kubona igishoro.
Bamwe mu babitsa muri Banki y’Abaturage (BPR) ya Ngoma mu Karere ka Huye, bavuga ko hashize igihe bifuza gusubizwa imigabane yabo, ariko bakaba babona baratindiwe.
Bamwe mu bagore bavuga ko kutagira uburenganzira ku mutungo bituma batabasha kubona ingwate ngo babone inguzanyo mu bigo by’imari.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), yatangaje ko ibiciro by’ibiribwa ari byo bishobora kugabanuka mu mpera z’uyu mwaka, ariko ko ibicuruzwa bituruka hanze byo bishobora gukomeza guhenda.
Abanyarwanda bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka hagati y’Umujyi wa Gisenyi mu Rwanda na Goma muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo, bavuga ko bamaze guhoma arenga miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda, bahombejwe n’Abanyekongo bari basanzwe bakorana.
Umukozi w’Akarere ka Nyagatare uyobora ishami ry’iterambere ry’ubucuruzi n’umurimo, Baguma Nkubiri Dominique, avuga ko abambura amatsinda yo kubitsa no kugurizanya bagiye kujya bakurikiranwa bagasubiza imitungo y’abaturage.
Abacuruzi bato 1,300 bahombejwe na Guma mu rugo kubera indwara ya Coronavirus, bagiye guhabwa igishoro giciriritse ngo bongere bakore. Aba bacuruzi ni abo mu mirenge imwe n’imwe yo mu turere twa Nyamagabe, Nyaruguru na Nyamasheke.
Komisiyo y’Abadepite ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’umutungo wa Leta (PAC), yaburiye abayobozi bakuru b’Ikigega cy’ingwate gishinzwe guteza imbere imishinga mito n’iciriritse (BDF), kubera kunanirwa kuzuza inshingano zo guteza imbere ibigo bito mu Rwanda.
Akarere ka Kamonyi katangaje ko Uruganda rw’Ikigage rwubatswe hafi y’isoko rya Bishenyi mu Murenge wa Runda, ubu rwatangiye gukora.
Ubuyobozi bw’itsinda ry’abikorera bishyize hamwe kuzegukana kubaka isoko rya Kijyambere mu Karere ka Rubavu RICO, ritangaza ko rimaze kwiyemeza arenga miliyari imwe na miliyoni 200 azakoreshwa mu kubaka isoko rya Gisenyi, igihe bazaba baryemerewe n’akarere.
Abacururiza mu isoko ryambukiranya imipaka mu Karere ka Rubavu bavuga ko bakeneye koroherezwa imisoro n’amafaranga y’ubukode bacibwa n’Akarere kubera gutinda guhabwa amasezerano y’ubukode n’ingaruka z’ibihe bya COVID-19 banyuzemo.