Banki ya Kigali (BK) yahawe igihembo cya banki ihiga izindi mu Rwanda muri 2022, mu bihembo ngarukamwaka bitangwa na Global Finance, bikaba bihabwa amabanki n’Ibigo by’imari ku isi, iki kikaba gitanzwe ku nshuro ya 29.
Abarema isoko rya Shyorongi mu Karere ka Rulindo, baravuga ko iryo soko rikomeje kuva ibicuruzwa byabo bikangirika ari nako bikomeje kubateza ibihombo mu mikorere yabo.
Nyuma y’ibiganiro bagiranye n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), bamwe mu bashoramari bari mu Rwanda baturutse mu Bubiligi, bavuga ko u Rwanda ari igihugu cyiza cyorohereza abashoramari ndetse ko biteguye gushora imari yabo mu bijyanye n’ubwubatsi bugezweho.
Ihuriro nyarwanda ry’imiryango y’abantu bafite ubumuga (NUDOR) riravuga ko umushinga witwa ‘Zigama Ushore Ubeho neza’ na ‘Dukore Twigire’ uzafasha abafite ubumuga kwibumbira mu matsinda yo kugurizanya no kwizigamira, bityo barusheho gutera imbere.
Ubuyobozi bw’Impuzamiryango Pro-Femmes Twese Hamwe bwashyikirije inkunga y’amafaranga angana na miliyoni 129 n’ibihumbi 700 amakoperative 30 agizwe n’abagore 1297 bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka.
Ku wa Gatatu tariki 23 Werurwe 2022, nibwo Ikigo cy’u Rwanda cy’Isoko ry’imari n’imigabane (RSE), cyasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’icya Luxembourg, umuhango wabereye mu Bubiligi.
Ubu bufatanye bushya buzafasha Smart Africa Alliance, nk’urwego rukuru ku mugabane rushinzwe gushyiraho gahunda y’ikoranabuhanga muri Afurika, gukorana na AfricaNenda. Uyu muryango nyafurika washyizweho mu rwego rwo kwihutisha iterambere ry’uburyo bwo kwishyurana byihuse kandi bunoze, winjiye muri ubwo bufatanye i Kigali (...)
Minisitiri w’Intebe, Edouard Ngirente, aratangaza ko izamuka ry’ibiciro ku isoko riri guterwa n’ibiciro ku isoko mpuzamahanga, bitandukanye n’abakeka ko ibiciro byazamuwe n’ikibazo cy’intambara muri bimwe mu bihugu birimo nka Ukraine n’u Burusiya.
Ku wa Mbere tariki 07 Werurwe 2022, nyuma y’uko umupaka wa Cyanika uhuza u Rwanda na Uganda ufunguwe ku mugaragaro, byari ibyishimo ku baturage ku mpande zombi, haba ku Rwanda haba no kuri Uganda, ariko Umuyobozi wa Kisoro kamwe mu turere twa Uganda, we biba akarusho aho yishimiye cyane uko gufungura umupaka, avuga ko ari (...)
Abagize Urugaga rw’Abaganga b’Amatungo mu Rwanda (Rwanda Council of Veterinary Doctors - RCVD), tariki 06 Werurwe 2022, barahuye batangiza uburyo bwo kwizigamira no kugurizanya buzwi nk’Ikimina, mu rwego rwo kubona amafaranga yabafasha gukora imishinga y’iterambere.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda iratangaza ko hari abagiye bazamura ibiciro bishakira inyungu nta mpamvu, kuko hari ibicuruzwa byazamuriwe ibiciro kandi bidafite aho bihuriye n’intambara irimo kubera muri Ukraine.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 04 Werurwe 2022, Banki ya Kigali(BK Plc) yafunguye Ikigo(Mortgage Center) kiri i Remera (hafi ya Sitade Amahoro) kizajya cyakira abantu bifuza kugura inzu zishyurwa gake gake (buri kwezi).
Abatuye mu Mujyi wa Kigali n’ahandi hirya no hino mu Gihugu baravuga ko bahangayikishijwe cyane n’izamuka rya hato na hato ry’ibiciro by’ibiribwa, kuko birimo kuzamuka cyane bikaba birenze ubushobozi bwabo.
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Alain Mukuralinda, avuga ko Abanyarwanda batagombye gutungurwa nibabona ibiciro by’ibintu bitandukanye bizamutse, kuko ngo ahanini bizaba bitewe n’intambara ibera mu gihugu cya Ukraine hamwe n’ibihano byafatiwe u Burusiya.
Abasesengura ibijyanye n’ubukungu batangiye kubona ingaruka zizaterwa n’ibihano birimo gufatirwa u Burusiya kubera intambara bwatangije kuri Ukraine, harimo ikibazo cy’izamuka rikabije ry’ibiciro no kubura kw’ibintu by’ibanze mu buzima.
Ubuyobozi bwa Banki ya Kigali bwijeje abakiriya kuborohereza serivisi babagezaho hakoreshejwe ikoranabuhanga, bubasaba kwirinda kugendana amafaranga kuko bigira ingaruka.
Mu ruzinduko Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali (BK), Dr Diane Karusisi, yagiriye mu Ntara y’Amajyaruguru, asura amashami y’iyo Banki akorera muri iyo Ntara, yijeje abakiriya bayo Serivisi nshya zibafasha gukoresha neza igihe.
Mu rwego rwo kurandura ubukene bukabije mu Rwanda bitarenze umwaka wa 2024 binyuze muri gahunda zitandukanye zirimo iy’ingenzi izwi nka VUP (Vision Umurenge Program), Ikigo gishinzwe Guteza imbere Imishinga y’Inzego z’Ibanze(LODA) cyashyizeho ibigenderwaho (inkingi) byatuma abaturage bo mu ngo zifite amikoro make basezera (...)
Ku wa Kane tariki 17 Gashyantare 2022, Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), yafashe icyemezo cyo kuzamura igipimo fatizo cy’inyungu banki z’ubucuruzi zifatiraho amafaranga yayo, mu rwego rwo kugabanya umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro ku masoko, ryatangiranye n’uyu mwaka.
Abakiriya bajya guhahira mu isoko rya kijyambere rizwi nka Goico Plaza, riherereye mu mujyi rwagati wa Musanze, n’abaricururizamo, bavuga ko babangamiwe n’uko icyuma kigenewe korohereza abazamuka cyangwa abamanuka muri iyo nyubako, kizwi nka Asanseri, kitagikoreshwa; bikaba bigora abafite intege nke, kuhabonera serivisi (...)
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), tariki 10 Gashyantare 2022, cyatangaje igipimo cy’ihindagurika ry’ibiciro mu kwezi kwa Mutarama 2022. Igipimo ngenderwaho cyifashishwa mu bukungu bw’u Rwanda kiboneka hifashishijwe gusa ibiciro byakusanyijwe mu mijyi.
Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) ryashyize ahagaragara uburyo gahunda ya Ejo Heza yitabirwa, uturere tugize umujyi wa Kigali tuza mu myanya y’inyuma. Ni nyuma y’uko no muri raporo igaragaza ubwitabire mu gutanga umusanzu w’ubwiteganyirize mu kwivuza (Mituelle de santé), utwo turere twakunze kugaragara ku mwanya (...)
Twahirwa Ludovic wamenyekanye cyane ku izina rya Dodo yavukiye mu Majyaruguru ya Uganda ahagana mu 1960, akaba yaravutse ku mpunzi z’Abanyarwanda. Avuga ko yakuze abona inka nk’ikintu cy’ingenzi kuko avuka mu muryango w’abatunzi wari ufite inka nyinshi, aho nta bundi buhanga byamusabye ngo ajye kwiga bwo kuba mu buzima (...)
Nyuma y’imyaka igera kuri itatu ingendo zihuza u Rwanda na Uganda hakoreshejwe umupaka wa Gatuna zarahagaritswe, zongeye gusubukurwa ku wa 31 Mutarama 2022.
Nyuma y’uko Leta y’u Rwanda itangarije ko umupaka wa Gatuna ufungurwa kuri uyu wa Mbere tariki 31 Mutarama 2022, ibyishimo ni byinshi mu baturage kuko bagiye kubona amahitamo menshi y’ibyo bagura byujuje ubuziranenge kandi bihendutse, ariko hari n’abareba kure bakagira amakenga.
Kuri uyu wa Mbere tariki 24 Mutarama 2022, Urwego Ngenzuramikorere (RURA) ku bufatanye n’inzego z’ibanze, rwatangiye ibikorwa byo kugenzura abacuruzi batubahiriza ibiciro bya Gaz byashyizweho mu Mujyi wa Kigali.
Abanyamuryango ba Koperative Umwalimu SACCO bo hirya no hino mu gihugu bahuguwe n’iyo koperative ifatanyije n’Ikigo cy’igihugu cy’amahugurwa y’amakoperative, ba rwiyemezamirimo, n’ibigo by’imari iciriritse (RICEM) ku bijyanye no kumenya gutegura no gucunga neza imishinga y’iterambere bakora cyane cyane bifashishije (...)
Ubuyobozi bwa Koperative Umwalimu SACCO buvuga ko muri iki gihe iyo koperative ihagaze neza mu bijyanye n’imari, dore ko yungutse miliyari zisaga 21 z’amafaranga y’u Rwanda mu myaka itatu ishize. Iyi ni imwe mu mpamvu iyi koperative ishingiraho ikomeza gufasha abarimu ari na bo banyamuryango bayo kwiteza imbere.
Mu gihe hirya no hino mu Gihugu abaturage bakomeje kwijujutira izamuka rikabije rya gaz, Ikigo ngenzuramikorere (RURA), cyaburiye abacuruzi batubahiriza ibiciro byashyizweho ko bazabihanirwa.
Abacuruza iby’iminsi mikuru baratangaza ko nta baguzi babonye nk’abo babonaga mbere y’umwaduko wa Covid-19. Mu gihe cy’iminsi mikuru, ubusanzwe abacuruzi batandukanye bakunze kungukira mu babagana muri ibyo bihe kuko baba bagura iby’iminsi mikuru yaba imyambaro cyangwa ibiribwa byo kwizihiza ibirori by’umwaka mushya uba (...)