Mu itangazo ryasohowe n’inama nkuru y’Abasenyeri bo muri Kiliziya Gatolika bo muri Madagascar ku wa Kabiri tariki 14 Gicurasi 2024, bamaganye itegeko ryemera ibyo guhanisha abasambanya abana, igihano cyo kubakona bikozwe n’abaganga (castration chirurgicale).
Ishami ry’iteganyagihe rya Kenya ryatangaje ko imvura nyinshi izakomeza mu byumweru biri imbere, mu gihe iki gihugu gikomeje gusana ibyangiritse gifatanije n’imiryango itandukanye.
Umugore wo muri Michigan muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika, utagira inzu yo kubamo yamaze umwaka aba hejuru y’igisenge cy’iduka ryitwa ‘Family Fare supermarket’ ahitwa i Midland, aho muri icyo gihe cyose aba hejuru y’iyo nzu nta muntu wigeze amubona.
Kuwa Kabiri tariki 14 Gicurasi 2024, Inama y’Abaminisitiri ya Zimbabwe yatangaje ko kubera amapfa yateye iki gihugu, abaturage barenga kimwe cya kabiri cy’abagituye bazakenera inkunga y’ibiribwa.
Uwahoze ari perezida wa Malawi Peter Mutharika yatangaje ko aziyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu azaba muri 2025 kandi azakemura ikibazo cy’ubukungu butameze neza muri Malawi.
Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye (UN) bishinzwe gukurikirana ibyo gufasha abari mu bibazo (Bureau des affaires humanitaires de l’ONU ‘OCHA’), byatangaje ko bitewe impungenege no kuba imirwano hagati y’ingabo za Leta ya Sudan n’abarwanyi b’umutwe wa RSF (Rapid Support Forces) ikomeje kurushaho kwiyongera.
Melinda French Gates wahoze ari umugore w’umuherwe Bill Gates bakaza gutandukana ariko bagakomeza guhurira mu muryango ukora ibikorwa by’ubugiraneza ‘Bill & Melinda Gates Foundation’, yatangaje ko ahagaritse imirimo ye yakoreragamo.
Rick Slayman ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika wabaye umurwayi wa mbere wari watewemo impyiko y’ingurube yahinduriwe uturemangingo yapfuye.
Muri Kenya, Umunyeshuri wa Kaminuza ya MKU (Mount Kenya University), yasanzwe yapfuye, ari mu nzu yakodeshaga, nyuma y’uko hari hashize amasaha macyeya, hari umusore usabye ababyeyi be kohereza Ibihumbi 27 by’Amashilingi ya Kenya (asaga ibihumbi magana abiri na mirongo itandatu by’Amanyarwanda ‘260.000Frw’ ) kugira ngo (...)
Muri Indonesia, umugabo aherutse mu guturwa nyuma yo kumenya ko umugore we bari bamaranye iminsi 12, Atari umugore ahubwo mu by’ukuri ari umugabo wihinduye umugore.
Perezida wa Kenya William Ruto yatangije ibiganiro by’ubuhuza bigamije amahoro no guhagarika intambara hagati y’impande zihanganye muri Sudan y’Epfo, yizeza ko yiteguye gutanga umusanzu mu kurangiza uruhererekane rw’amakimbirane n’umutekano muke byayogoje icyo gihugu.
Perezida Mahamat Idriss "Kaka" Déby Itno, watsinze amatora yo kuyobora Chad nyuma y’uko yari amaze imyaka itatu ayobora icyo gihugu mu nzibacyuho, yavutse ku itariki 4 Mata 1984, akaba yari umusirikare mukuru ufite ipeti rya Jenerali w’inyenyeri enye.
Guverinema ya Kenya yaginyanye amasezerano n’abaganga, bari bamaze igihe mu myigaragambyo kongera gusubira mu bikorwa byo kwita k’ubuzima bw’abaturage b’iki gihugu.
Mu mujyi wa Eldorado do Sul uherereye mu Majyepfo ya Brésil abantu 90 bahitanywe n’ibiza, abandi 131 baburirwa irengero naho abandi 155.000 ntibafite aho kuba.
Tariki 6 Gicurasi 2024, Ingabo zirinda Papa zungutse abasirikare 34 bashya basezeranye kurinda Papa kugera no kuba bamwitangira.
Mu Bushinwa, umugore yafunzwe azira gushimuta umwana w’umukobwa w’imyaka 11 y’amavuko ashaka kumushyingira umuhungu we w’imyaka 27 y’amavuko, kuko ngo yabonaga yazavamo umugore mwiza uzira amakemwa.
Kuba ingabo za Leta zunze Ubumwe za Amerika zo muri ‘base 201’ zari ziri muri Niger, zaravanyweyo ku mugaragaro hagati muri Mata 2023, zikavanwayo ku buryo bwihuta, ngo byahungabanyije gahunda Amerika yari ifite muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, iyo akaba ari yo mpamvu igisirikare cy’Amerika kirimo kwihutisha (...)
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Turukiya, Hakan Fidan yatangaje ko igihugu cye kigiye kwifatanya na Afurika y’Epfo, mu rubanza iregamo Israel mu rukiko mpanabyaha mpuzamahanga (Cour pénale internationale ‘CPI’) rw’i La Haye, Israel ishinjwa kuba irimo gukorera Jenoside Abanya-Palestine muri Gaza.
Muri Kenya, Jenerali Majoro Fatuma Ahmed yanditse amateka yo kuba umugore wa mbere ubaye Umugaba w’ingabo za Kenya zirwanira mu kirere (KDF).
Muri Kenya, imyuzure itewe n’imvura nyinshi imaze iminsi igwa, yishe abantu 169 nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’icyo gihugu, mu gihe abagera ku 185.000 bamaze gukurwa mu byabo n’iyo myuzure yibasiye n’ibindi bihugu byo muri Afurika y’u Burasirazuba cyane cyane Tanzania imaze gupfusha abarenga ku 155 bishwe n’imyuzure (...)
Umujyi wa Milan mu Butaliyani, wiyunze ku yindi mijyi imwe n’imwe yo mu Burayi, yafashe ingamba zigamije kugabanya ubukerarugendo bw’umurengera, muri izo ngamba harimo gushyiraho amabwiriza agamije gukumira ibikorwa by’imiyidagaduro nyuma ya saa sita z’ijoro.
Muri Kenya abantu basaga 50 bapfuye nyuma y’uko urugomero ruturitse kubera imvura nyinshi, rugateza imyuzure yatwaye inzu zari zituwemo, abo kandi bariyongera ku bandi bagera kuri 35 bivugwa ko baburiwe irengero nyuma y’uko ubwato burohamye, bitewe no kuzura gukabije k’umugezi wa Tana, bitewe n’imyuzure yatewe n’imvura (...)
Kuri uyu wa Mbere tariki 29 Mata 2024, Sosiyete y’Abanya-Kenya ikora ubwikorezi bwo mu kirere, Kenya Airways, yafashe icyemezo cyo guhagarika ingendo z’indege zayo zijya i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), guhera tariki ya 30 Mata 2024.
Muri Tanzania, abantu basaga 200,000 n’ingo zisaga 51,000 ni zo zagizweho ingaruka n’imvura nyinshi imaze iminsi igwa muri icyo gihugu, abagera ku 155 bahasiga ubuzima, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu, Kassim Majaliwa.
Muri Tanzania, mu Karera ka Shinyanga, urukuta rw’inzu rwagwiriye abana batatu bavukana bari baryamye nijoro basinziye, bahita bapfa bose nk’uko byasobanuwe na nyina, Joyce Nchimbi, washoboye kurokokana n’undi mwana umwe.
Mu ijoro ryo ku cyumweru tariki 21 Mata 2024, nibwo hatangajwe inkuru y’umwana w’umukobwa w’uruhinja watabawe n’abaganga ku buryo bw’igitangaza, ateruwe mu nda ya nyina wari umaze kwicwa n’ibisasu byari byatewe n’igisirikare cya Israel kirwanira mu kirere mu Majyepfo ya Gaza, ava mu nda ya nyina ari muzima.
Minisitiri w’Intebe wa Haiti, Ariel Henry, yeguye ku mirimo ye nyuma yo kujya kuri uwo mwanya ku mugaragaro mu 2021, ubwo Perezida Jovenel Moise yari amaze kwicwa, ubu uwo mwanya wa Minisitiri w’Intebe ukaba wahise ujyamo ku buryo bw’agateganyo Michel Patrick Boisvert, wari usanzwe ari Minisitiri w’Imari n’Ubukungu.
Muri Kenya, imvura imaze iminsi igwa, yateje imyuzure yishe abantu 10 mu Mujyi wa Nairobi ku wa Gatatu tariki 24 Mata 2024, ubu abamaze kwicwa n’imyuzure bageze kuri 38 guhera muri Werurwe 2024, nk’uko byatangajwe n’Ikinyamakuru ‘AfricaNews’.
Mu Burusiya, Minisitiri w’Ingabo wungirije, Timur Vadimovich Ivanov, yatawe muri yombi akekwaho kuba yarakiriye ruswa, icyo kikaba ari icyaha gihanishwa amande akomeye cyangwa se igifungo cy’imyaka icumi muri gereza, nk’uko biteganywa n’amategeko mpanabyaha y’icyo gihugu.
Ubwato bwari butwaye abantu 77 buvuye muri Djibouti, bwerekeza mu Burasirazuba bwo hagati bwarohamye buhitana abantu 21 abandi 23 baburirwa irengero, na ho 33 babasha kurokoka nk’uko bitangazwa n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bimukira (IOM).