U Burusiya: Amazi y’umugezi yahinduye ibara
Abaturage bo mu Mujyi wa Norilsk, mu Burusiya, batangajwe no kubona amazi y’umugezi witwa Daldykan yahinduye ibara agasa n’amaraso.
Abo baturage bakimara kubona amazi ahindutse, batangiye gufata amafoto bayashyira ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter na Facebook. Ayo mafoto yatangiye gukwirakwizwa kuri interineti guhera ku itariki ya 07 Nzeli 2016.
Bamwe mu babibonye, bavuga ko ibyo bigaragaza ibihe bya nyuma. Ubuyobozi bwo mu Burusiya bwahise butangira iperereza ku cyaba cyateye ayo mazi guhindura ibara.
Dail Mail ivuga ko mu mujyi wa Norilsk ari ho hari ikirombe kitwa Norilsk Nickel, gicukurwamo ubutare bwa nickel. Uwo mugezi unyura hepfo y’icyo kirombe, bagakeka ko ubutare buva muri icyo kirombe ari bwo bwangije ayo mazi.
Mu gihe byaramuka byemejwe ko ari ubutare bwa nickel bwivanze n’amazi, abatuye uwo mujyi ntibakongera kuyakoresha kuko yaba arimo uburozi.
Gusa nta kintu na kimwe abo baturage basabwa gukora kugira ngo ayo mazi asubirane isura yayo isanzwe, keretse gutegereza akisukura ubwayo.
Ibitekerezo ( 18 )
Ohereza igitekerezo
|
niminsi yanyuma.
Ntakibaho kidafite impamvu, uwiteka niwe uzi impamvu zibiba ku isi byose kuko ariwe mugenga wabyo. Tumwuzere kdi tumwisunge azajya aduhishurira ibyo tutabasha kumenya. Mugire umunsi mwiza!!!
Isi irashaje kandi niko byahoze yatumye umuserebanya uhira mu inzu
biteye ubwoba in ibimenyetso byo my minsi ya nyuma ! Tube maso rero twiyeze
ibi ni ibihe byanyuma
Luka 21:1.19ibyo nibimenyetso bigaragaza ibihe turimo nibwo byashyuha ntibiratogota.