U Burusiya: Amazi y’umugezi yahinduye ibara
Abaturage bo mu Mujyi wa Norilsk, mu Burusiya, batangajwe no kubona amazi y’umugezi witwa Daldykan yahinduye ibara agasa n’amaraso.
Abo baturage bakimara kubona amazi ahindutse, batangiye gufata amafoto bayashyira ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter na Facebook. Ayo mafoto yatangiye gukwirakwizwa kuri interineti guhera ku itariki ya 07 Nzeli 2016.
Bamwe mu babibonye, bavuga ko ibyo bigaragaza ibihe bya nyuma. Ubuyobozi bwo mu Burusiya bwahise butangira iperereza ku cyaba cyateye ayo mazi guhindura ibara.
Dail Mail ivuga ko mu mujyi wa Norilsk ari ho hari ikirombe kitwa Norilsk Nickel, gicukurwamo ubutare bwa nickel. Uwo mugezi unyura hepfo y’icyo kirombe, bagakeka ko ubutare buva muri icyo kirombe ari bwo bwangije ayo mazi.
Mu gihe byaramuka byemejwe ko ari ubutare bwa nickel bwivanze n’amazi, abatuye uwo mujyi ntibakongera kuyakoresha kuko yaba arimo uburozi.
Gusa nta kintu na kimwe abo baturage basabwa gukora kugira ngo ayo mazi asubirane isura yayo isanzwe, keretse gutegereza akisukura ubwayo.
Ibitekerezo ( 18 )
Ohereza igitekerezo
|
Si iminsi yanyuma ahubwonibaperereze
ahh ndumva bitoroshye gusa nibakomeze biringire iyo bamenye bitabaye ibyo akabo kashobotse kabisa!!!
Twese hamwe nitwizere Imana kuko aribiri guso
mbegango,isi,irangiye,abantu,bahugiranye,inama,nabagira,nuko,njyenawe,twakiyeza,kuko,ibisarurwa,byomwisi,bireze
no nimisi yanyuma
byekubaterubwoba ahubwobirusheho kutwegereza Imana Yesu aturengere
No minsi yimperuka
No minsi yimperuka
ahhha!!!!!!!!!! Imana irimo irasohoza ibyo yavuze
ntibibatungure kuko byavuzwe mubyahishuwe muri bible,nomugitabo,kitwa intambara ikomeye,handitwemongo mugihe kibyago7imigezi ninzuzi bimwenabimwe kobizahinduka amaraso.
aha tube maso kandi dusenge ubudasiba kuko bibaye amaraso yaba ari ibyahishuwe bitangiy gusohora
mbegango ukorere ibyisi bikurushe agaciro,
amafaranga aruta uyakorere pe!!!!!!
ariko haricyo batazi ko amazi ari ubuzima .
akwiye kubugwabugwa kandi neza .