Muri KCB bakoze bambaye nk’abakiriya babo
Abakozi ba Banki y’Ubucuruzi ya Kenya (KCB) bahinduye imyambaro bari basanganwe, bambara nk’abakiriya batandukanye babagana kugira ngo bashimangire agaciro babaha.
Kuri uyu wa kabiri tariki 3 Gicurasi 2016, KCB yagaragarije agaciro iha abakiriya n’insanganyamatsiko igira iri iti "Kwizihiza imirimo itandukanye ku isi" (Celebrating the professions of the World), aho abakozi bo ku cyicaro gikuru n’amashami yayo uko ari 12 bambaye imyambaro itandukanye nk’iy’abaganga, abasiga amarange, abacuruza ku gataro n’abakora mu ma hoteli kuko ari bamwe mu bakiriya bayo.
Umwe mu bakozi ba KCB yatangarije Kigali Today ko icyo gikorwa kigamije kugaragariza agaciro banki iha abakiriya batandukanye bayigana. Agira ati “Twahisemo kwambara nk’ibyo umukiriya wacu kugira ngo twerekane agaciro tumuha n’ibyo akora tubikunda.”
Abakozi ba buri shami bambaye imyambaro imwe igaragaza abakora umurimo runaka kakaba ari agashya mu mikorere y’amabanki ya hano mu Rwanda.
KCB ni imwe muri banki ikomeye mu Karere k’Afurika y’Iburasizuba ifite icyicaro i Nairobi muri Kenya, ikaba ifite ubunararibonye mu by’amabanki harimo no guhanga udushya kuko yavutse muri Nyakanga 1896 nk’ishami rya Banki Nkuru y’Ubuhinde ry’i Mombasa.
Uretse Kenya yatangiriye, ubu KCB ikorera mu Bihugu by’u Rwanda, u Burundi, Tanzaniya, Uganda na Sudani y’Epfo.
Andi mafoto menshi
Ibitekerezo ( 18 )
Ohereza igitekerezo
|
Ndabishimiye cyane!!!!!nibyiza kdi biduteye courage zokubagana!!!!!
Ni ukuri ndatangaye. Iyi Banki ya KCB izi icyo gukora. Ubundi, iyi ni yo mikorere ikenewe:kuba abantu bakwibonamo. Nanjye ndumva nakwigira muri KCB.
Mukomereze aho kandi n’abandi babarebereho.
Ni ukuri ndatangaye. Iyi Banki ya KCB izi icyo gukora. Ubundi, iyi ni yo mikorere ikenewe:kuba abantu bakwibonamo. Nanjye ndumva nakwigira muri KCB.
Mukomereze aho kandi n’abandi babarebereho.
ikigitekerezo nikiza cyane kuko gifite inyigisho pe nimukomereze aho
Wow!!! Icyo nkundira iyi bank nuko ihorana udushya ntarabona muyandi ma bank. BCB go a head👍👍
Murababaje cyane kuko mwibagiwe mwalimu!!!!!