Muri KCB bakoze bambaye nk’abakiriya babo
Abakozi ba Banki y’Ubucuruzi ya Kenya (KCB) bahinduye imyambaro bari basanganwe, bambara nk’abakiriya batandukanye babagana kugira ngo bashimangire agaciro babaha.
Kuri uyu wa kabiri tariki 3 Gicurasi 2016, KCB yagaragarije agaciro iha abakiriya n’insanganyamatsiko igira iri iti "Kwizihiza imirimo itandukanye ku isi" (Celebrating the professions of the World), aho abakozi bo ku cyicaro gikuru n’amashami yayo uko ari 12 bambaye imyambaro itandukanye nk’iy’abaganga, abasiga amarange, abacuruza ku gataro n’abakora mu ma hoteli kuko ari bamwe mu bakiriya bayo.
Umwe mu bakozi ba KCB yatangarije Kigali Today ko icyo gikorwa kigamije kugaragariza agaciro banki iha abakiriya batandukanye bayigana. Agira ati “Twahisemo kwambara nk’ibyo umukiriya wacu kugira ngo twerekane agaciro tumuha n’ibyo akora tubikunda.”
Abakozi ba buri shami bambaye imyambaro imwe igaragaza abakora umurimo runaka kakaba ari agashya mu mikorere y’amabanki ya hano mu Rwanda.
KCB ni imwe muri banki ikomeye mu Karere k’Afurika y’Iburasizuba ifite icyicaro i Nairobi muri Kenya, ikaba ifite ubunararibonye mu by’amabanki harimo no guhanga udushya kuko yavutse muri Nyakanga 1896 nk’ishami rya Banki Nkuru y’Ubuhinde ry’i Mombasa.
Uretse Kenya yatangiriye, ubu KCB ikorera mu Bihugu by’u Rwanda, u Burundi, Tanzaniya, Uganda na Sudani y’Epfo.
Andi mafoto menshi
Ibitekerezo ( 18 )
Ohereza igitekerezo
|
ko mutambaye c nk’abashumba cg mayibobo?
ibi byagaragajwe ni byiza,ark imikorere yabamwwe mu bakozi bayo Hano I gisenyi iteye akangire kbsa,especialement kuri reception kbsa, mbegumugore wee, ahh go ahead my Bank
KCB irini kosora muri Banking with to gether
twamaganye abo batekamutwe ba banyakenya,service batanga nta kigenda,ibyo bavuga sibyo bakora kandi kora ndebe iruta vuga numwe,twe i RUSIZI abayicishamo umushara baradutesheje niba n’andi mashami ari uko simbizi?
birababaje mwibagiwe ingabo ziguhugu koko?
Mwibagiwe Agronome,ubutaha muzabyibuke
ariko koko mwibagiriwe iki mwarimu cg ni uko muzi ko bagana umwarimu Sacco anyway babagiriye akamaro nibo mukesha izo care and analytical thinking ntimukabibagirwe
Ni agakoryo kuko abo bose muhuriye ko muri abakozi ikindi nibo ba clients banyu nanjye mbonye abamotar mwaratwibutse Hahahah
Congz kuri KCB
Ibi ntago aribyo dukeneye. kwambara nka twe se mudahinduye imikorere bivuze iki? ejo bundi connections zanyu zari zapfuye ariko ntimwanamanika agatangazo ngo nibura muinforminge abaclients
Ibyo mwakoze ni byiza, gusa bizarushaho kugira agaciro kandi tubibonemo ni munoza imikorere yanyu mugakemura ikibazo cy’imirongo miremire ibba kuri za guichet zanyu, mwongera abakozi kdi n’abo musanganywe mukabigisha gukora vuba kandi neza. Imana ibishimire!
ni byiza , KCB making Difference
Mbega KCB I’m so so surpluses, i can not understand this kind of marketing, KCB knows how marketing is done,
I m very happy with KCB is on top grade on customers value and critical marketing strategies
wonderful KCB go ahead..........................