Perezida w’u Bufaransa, François Hollande, ku cyumweru tariki 25 Gicurase 2014, ubwo yari mu mudoka yerekeza mu gace ka Tulles ajya mu matora yatunguye abo bari kumwe ndetse n’abandi bagenzi ubwo babonaga ahagaritse imodoka ngo ajye kwihagarika, ibyo Abafaransa bise “Pause pipi,” ahantu abagenzi bakora ingendo ndende mu (...)
Umwana w’umunyeshuri mu mashuri yisumbuye mu gihugu cya Bresil yaciye agahigo ku rwego rw’isi ko kugira umuvuduko munini mu kwandika ubutumwa bugufu (sms) kuri telefone akoresheje amasegonda 18 n’amatiyerise 19 yandika sms igizwe n’amagambo 25.
Umukozi wa Leta y’Ubushinwa wari ufite mu nshingano ze gutanga impushya zo kubaka amasantarari y’umuriro w’amashanyarazi, aherutse gufatanwa miriyoni 100 z’amayiwani (ayinga miriyoni 11,8 y’amayero) yari yarahishe mu rugo iwe.
Igor Cesar wavukiye mu gihugu cya Canada, akaba afite papa we umubyara w’umunyarwanda, avuga ko amaze ibyumweru bibiri gusa mu Rwanda ariko avuga ikinyarwanda adategwa ukagirango yakuriye mu Rwanda.
Umukobwa utuye mu kagari ka Bumba mu murenge wa Mushubati mu karere ka Rutsiro yabyariye iwabo umwana w’umuhungu tariki 13/05/2014, ariko ntibyamubuza gushyingirwa ku munsi ukurikiyeho nk’uko byari bimaze iminsi biri muri gahunda.
Umucamanza wo muri Australie yasabye ko Chamindu Amarsinghe, umunyeshuri ukomoka muri Nouvelle Zélande, kitwarira amadorari yo muri iki gihugu 81.597 (angana n’ibihumbi 55 by’amayero) yatoraguye mu musarane wa shene (chaîne) ya televiziyo Channel 9 y’i Melbourne, mu myaka itatu ishize.
Abajura binjiye mu nzu y’uwitwa Emriye Celebi utuye i Istanbul mu gihugu cya Turquie bamwiba mudasobwa, kamera (camera) ndetse na apareye (appareil) ifotora, ariko aho bamenyeye ko bari bibye ufite ubumuga barabigarura ndetse basiga banamwandikiye.
Elisany Silva, umukobwa w’Umunya Bresil, ku myaka 14 gusa y’amavuko wari ufite uburebure bwa m 2,06, ubu ku myaka 18 akaba afite m 2,03 kubera ko bamubaze bakamugabanyirizaho gato, agiye kurushingana n’inshuti ye Francinaldo ufite uburebure bwa m 1,63.
Abaturage bo mu kadugudu gato ka Chilaw mu Burengerazuba bw’Igihugu cya Sri Lanka, kuri uyu wa 5 Gicurasi 2014 ngo bahuye n’ibitangaza ubwo bamanukirwaga na manu y’amafi.
Umugabo witwa Nyandwi Jean Bosco ari mu maboko ya polisi y’u Rwanda azira ko kuwa 04/05/2014 yakubise ishoka mu rubavu umugore we agahita yitaba Imana amuziza ko atateste.
Umuholandi Daan Roosegaarde yabashije gukora ikanzu « Intimacy 2.0 » ibonerana iyo ubushyuhe bw’umubiri w’uyambaye bwiyongereye n’umutima we ugateragura bidasanzwe. Iyo bigeze aho uyambaye ashaka gukora imibonano mpuzabitsina bwo ngo irabura (ntiba ikigaragara).
Sharlene Simon w’imyaka 42, mu myaka itaragera kuri ibiri ishize yagonze abana batatu bari ku magare, umwe muri bo witwa Brandon abikurizamo gupfa. Kuri ubu, ari gukurikirana mu bucamanza abo bana kuko ngo kubagonga byamuviriyemo “agahinda n’ubwoba bikabije”.
Umugabo witwa Felix Ngayaboshya ukorera mu karere ka Ruhango mu ntara y’amajyepfo avuga ko yafashe icyemezo cyo gutandukana n’umugore we nyuma y’aho amufatiye mu cyuho mu rukerera rwo kuwa 28/04/2014 mu murenge wa Mukarange mu karere ka Kayonza yararanye n’undi mugabo bari basigaye babana nk’umugabo n’umugore.
Nyuma yo kugerageza amarushanwa y’abagabo bahiga abandi mu kugira igitsina gito bakabona abakiliya n’abafana benshi umwaka ushize, mu mujyi wa New York City ahitwa Brooklyn, ku wa 14 Kamena 2014 hagiye kongera kubera andi marushanwa y’abagabo bahiga abandi mu kugira ubugabo buto.
Nyamasheke ni kamwe mu turere two mu Rwanda gakora ku kiyaga cya Kivu, muri ako karere hakorerwa uburobyi bw’amafi, uburobyi bw’isambaza n’ibyo bita indugu (zijya kumera nk’isambaza).
Urukiko rw’ahitwa Blois mu Bufaransa ruherutse kwemeza ko umugore wari waratandukanye n’umugabo we bakiriho, bakaza gushyingurwa mu mva imwe, batandukanywa bisabwe n’umugore we wa kabiri.
Joëlle Morel, umukecuru wo mu kigero cy’imyaka 60 w’ahitwa Neuves-Maisons ho mu Bufaransa, aherutse gutanga ikirego cy’uko umuturanyi atazi yatanze itangazo ku rubuga rwa internet rigurisha inzu ye.
Xiang Junfeng, ukomoka mu gace ka Jimo mu gihugu cy’Ubushinwa ngo amaze imyaka icumi yambara ikanzu ye y’abageni buri munsi kubera ko ngo afata umunsi yambikanyeho impeta n’umukunzi we nk’umunsi imurutira indi mu buzima.
Chamangeni Zulu wo mu gihugu cya Malawi yatakaje ubugabo (igitsina) bwe bwariwe n’impyisi mu mpera z’ukwezi kwa gatatu uyu mwaka nyuma y’uko umupfumu amubwiye ko agomba gutakaza ibice bw’umubiri kugira ngo indoto afite zo kuba umukire kabuhariwe azigereho.
Umwongereza Jude Medcalf ufite imyaka 23, akaba afite uburebure bwa m2,20 yarekuwe kubera ko atakwirwaga aho yari afungiye.
Uwitwa Katella Dash amaze gutanga amafaranga asaga miliyoni 66 muri ibyo bikorwa byo kwihinduza uko umubiri we uteye (plastic surgery) kandi ngo aracyashaka abaganga bamubaga bakamwongerera igituza akamera nk’igipupe kinini.
Umugabo wo mu gihugu cy’Ubushinwa yavumbuye amayeri yo kumara hafi umwaka wose arya ibiryo by’abaherwe mu ndege no mu kibuga cy’indege, mu gice cy’abaherwe ahitwa muri VIP abicyesha itike y’urugendo rumwe yishyuye mu mwaka ushize.
Umunyeshuri w’umukobwa wiga iby’ubuganga muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yatangaje ko agiye gushyira mu cyamunara ubusugi bwe abinyujije ku rubuga rwa internet, aho yifuza kugurisha ubusugi bwe ku musore cyangwa umugabo uzemera gutanga amadorali ibihumbi 400.
Mu gihugu cy’Ubushinwa haravugwa imbwa imaze umwaka umwe ivutse yaguzwe akayabo k’amadolari ya Amerika akabakaba miliyoni ebyiri kuko yaguzwe miliyoni 12 y’amafaranga yitwa amayuwani, Yuan, akoreshwa mu Bushinwa, ikaba ishobora kuba ariyo iciye agahigo ko kuba imbwa iguzwe amafaranga menshi ku isi.
Umukobwa witwa Mukarurema Vestine utuye mu murenge wa Kinigi mu karere ka Musanze, yashyikirijwe itike y’indege yo kujya mu gihugu cya Bresil (soma Burezili) yatsindiye muri tombola yateguwe n’ikigo cy’itumanaho cya Airtel gikorera mu Rwanda.
Eisha, umukecuru w’i Djeddah ho mu burengerazuba bwa Arabie Saoudite, yapfuye asize ubukire bugaragara nyamara akiriho yarahoraga asabiriza.
Umurwayi wari ufite ikibazo cyo kuribwa mu nda ku buryo bukomeye yagiye kwa muganga mu birwa bya Saone et Loire , bamubaze basanga afite mu nda ye igipfunyika cy’amagarama 600 y’ikiyobyabwenge gikomeye kandi gihenda cyane kizwi nka cocaine.
Umugabo w’umwongereza wakundaga guhora aruma inzara z’intoki ze akoresheje amenyo bituma uruhu rukikije inzara ruzana ibikomere byaje kumuviramo indwara ya septicemia yandurira mu maraso ari na yo yaje kumuhitana.
Nyuma y’uko gucuruza urumogi ku mugaragaro byemejwe muri Leta ya Colorado (imwe mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika), mu kwezi kwa Mutarama 2014, iyo Leta yinjije imisoro igera kuri miriyoni 3,5 z’amadorari.
Umufaransakazi Pascale Lienard yabwiye “ndemeye” umukunzi we Micheal wari umaze imyaka ibiri yitabye Imana.