Umugabo yemeye guhara ubugabo bwe ngo ashaka kuba umuherwe
Chamangeni Zulu wo mu gihugu cya Malawi yatakaje ubugabo (igitsina) bwe bwariwe n’impyisi mu mpera z’ukwezi kwa gatatu uyu mwaka nyuma y’uko umupfumu amubwiye ko agomba gutakaza ibice bw’umubiri kugira ngo indoto afite zo kuba umukire kabuhariwe azigereho.
Uyu mugabo yagiye ku mupfumu kwibariza uko yabigenza kugira ngo azavemo umuherwe ukomeye maze umupfumu amusubiza ko inzira yo kubigeraho ari kwemera guhara ibice by’umubiri we ariko ntiyamubwira uburyo yazabikora; nk’uko ikinyamakuru The Zambia Times dukesha iyi nkuru kibitangaza.
Umugabo yigiriye inama yo kujya mu ishyamba ahurirayo n’inyamaswa yitwa impyisi ikuraho ubugabo bwe. Yagize ati: “Ku wa 24/03/2014 ahagana saa kumi nagiye mu ishyamba nambaye ubusa, impyisi iraza itagira kurya amano n’ubugabo bwanjye ibukuraho.”
Zulu yakomye akaruru, abantu baramutabara bamukiza bihehe, ubu akaba ari mu bitaro. Abaganga bamukurikiranira hafi bemeza ko yatakaje ubugabo bwe n’amano atatu.
Ngo nubwo adashobora kuzibaruka nk’abandi, aracyafite icyizere cyo kuzaba umuherwe. Ati: “Nubwo ntagifite ibice by’umubiri bikomeye ariko ndacyafite icyizere cyo gusohoza indoto zanjye zo kuba umukire.”
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 10 )
Ohereza igitekerezo
|
Njewe ndumva birenze ukwemera nagatangaza pe!!!!!!!!!!
Uwo mugabonawe akunda amafranga kuruta ubuzimabwe
nange nagitanga
abantu bagiye gusara erega numunsi wimpeuka
ntabwo ndabona umuntu ukunda Cach kuruta uko yikunda’ ayo matindi yamafaranga azamumarira iki? nta kana azapfa agize’ amenyeko ubuzima buyaruta kandi amenyeko yibeshye. kandi nyuma azagirana
uwo mugabo wakase penis yiwe nawe si we ahubwo mbona yari yatewe n,abadayimoni n,ugusenga turi mu minsi yanyuma kandi yahanuwe n,abakozi.b,IMANA.
uwo mugabo ariho gutesha agaciro Imana yamuhaye igitsina
Uwo ni musazi sana
gusara sukwirukanka ndumiwe pe!!!! ibigoryi biragwira
cyakora urigicucu pe!