France: Yashakanye n’umukunzi we wari umaze imyaka ibiri atabarutse
Umufaransakazi Pascale Lienard yabwiye “ndemeye” umukunzi we Micheal wari umaze imyaka ibiri yitabye Imana.
Pascale ngo yagombye gutegereza igihe kigera ku mezi 20 kugira ngo ubuyobozi bumwemerere gushakana n’inshutiye ubu ibarirwa muri ba nyakwigendera.
France 3 dukesha iyi nkuru yatangaje ko kugira ngo iki gikorwa kidasanzwe kibeho byasabye ko umukuru w’Igihugu cy’u Bufaransa, François Hollande, abanza kwemeza we ubwe ko kibaho.
Uyu mukobwa, Pascale, ngo yagombaga gushakana n’inshuti ye Micheal mu kwezi kwa gatandatu mu 2012 ariko Micheal aza gupfa aguye mu nzu y’imfungwa kandi ubukwe bwari busigaje ukwezi kumwe gusa ngo bube.
Ku bw’uyu mukobwa rero ngo akaba atiyumvishaga ukuntu yareka igikorwa cyo gushyingirwa yari amaze igihe kinini ategura. Ibi ngo bikaba byaramuteye gutangiza urugamba rukomeye ahanganye n’ubuyobozi kugeza bumwemereye gushakana n’umukunzi we kandi atakiriho.
Pascale yageze ku ntego ye muri iyi weekend ishize kuko ari bwo yakoze ibirori byo gushyingirwa byemewe n’amategeko muri Hotel de Ville ya Saint Omer.
Muri ibyo birori byari byuje ibyishimo byinshi, Pascale ngo yabereye icyarimwe umugore n’umupfakazi wa Micheal. Mu magambo make, byamurenze, Umuyobozi w’umujyi wamusezeranyije yagize ati “Iki si igikorwa cyo gushakana gisanzwe, birarenze”.
Oswald Niyonzima
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
tekereza nawe
Ahaa,ndumva bidasanzwe koko,ubwose yiyambits’impeta cg se we yayambitse nde?nugusenga cyane kuko ibibihe turimo nibyanyuma rwose.
imana itabare abanu baya satani arngukoresha ibibi