Uwafunguwe na Gacaca yatemye inka ebyiri z’uwarokotse Jenoside

Karerangabo Stanislas wo mu Murenge wa Rweru mu Karere ka Bugesera afunzwe nyuma yo gutema inka ebyiri z’umuturage warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu mugabo w’imyaka 52 wiyemerera icyo cyaha, yatemye izo nka azisanze mu kiraro mu rugo rwa Kigabo Francois, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Mata 2018.

Karerangabo yanafungiwe uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko aza gufungurwa nyuma yo kwirega akanemera icyaha.

Ubu yari atuye mu nzu y’ubakiwe muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge yo kubanisha abakoze Jenoside n’abayikorewe.

Karerangabo yari yarafunguwe na Gacaca nyuma yo kwirega akemera icyaha
Karerangabo yari yarafunguwe na Gacaca nyuma yo kwirega akemera icyaha
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 16 )

Ariko aba bashenzi barashaka habaho guhora koko? Sha koko babivuze ukuri ngo umu H umuvura ijisho bwacya akarigukanurira! Ariko njyewe uzongera kumpusha sinzamuhusha

bido yanditse ku itariki ya: 12-04-2018  →  Musubize

ARIKO SE KO BARYAGA INKA ARUKO BAMAZE KWICA NYIRAZO CYANGWA BAZIMUTESHEJE WENDA YABASHIJE KUBIHISHA UBWO YUMVAGA ARIBUZIRYE KOKO KANDI NZIKO ABIZI RWOSE ABATUROKOYE BARACYATURINZE BIDASUBIRWAHO BARANATUGABIRA IKIMWEREKA KO YAKOZE UBUSA UWO YATEMEYE INKA AZASHUMBUSHWA.

Innocent yanditse ku itariki ya: 12-04-2018  →  Musubize

Aba ngaba babaye inkora maraso, amaraso yarabokamye bahora bifuza gutema gusa iyo batavushije amaraso ntibanyurwa nirwo rwabo.

Nina yanditse ku itariki ya: 12-04-2018  →  Musubize

IBAZE NAWE UMUNTU WAGIRIWE NEZA AGAFUNGURWA AKUBAKIRWA ARIKO AKABA ATARANYUZWE MURI WE YUMVA YARABEREYEHO KWICA NO KUMENA AMARASO GUSA . ABANYARWANDA DUKWIYE KUREKA GUKOMEZA KWIHA ABAZUNGU NGO NIBO BATWOHEJE KWICANA AHUBWO TUKEMERA KO BADUFASHIJE GUSHYIRA MUBUKORWA IBYARI BITURI KUMITIMA KUKO NGIRANGO UBU NTA MUZUNGU UKIBIDUTOZA , UBU DUFITE ABATOZA B’IBINTORE BAHORA BADUSABA KURANDURA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE N’IBYAHA BIFITANYE ISANO NAYO NONE NYUMVIRA , UBWO C NKUWO WAMUKORERA IKI NJYE NUMVA ABA ADAKWIYE KUGARUKA MURI SOSIYETE NYARWANDA KUKO ABA YATINYUYE N’ABANDI BAKIMEZE GURYO IYO AKATIWE IMYAKA MIKE NUBUNDI BUMVA NTACYO BIBATWAYE Leta y’UBUMWE IZAHYIREHO UBURYO BWIHARIYE BWO GUHANA UMUNTU WABABARIWE ARIKO AGASUBIRA GUKORA AMAHANO NK’AYO UWO YAKOZE.

Innocent yanditse ku itariki ya: 12-04-2018  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka