Uwafunguwe na Gacaca yatemye inka ebyiri z’uwarokotse Jenoside

Karerangabo Stanislas wo mu Murenge wa Rweru mu Karere ka Bugesera afunzwe nyuma yo gutema inka ebyiri z’umuturage warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu mugabo w’imyaka 52 wiyemerera icyo cyaha, yatemye izo nka azisanze mu kiraro mu rugo rwa Kigabo Francois, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Mata 2018.

Karerangabo yanafungiwe uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko aza gufungurwa nyuma yo kwirega akanemera icyaha.

Ubu yari atuye mu nzu y’ubakiwe muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge yo kubanisha abakoze Jenoside n’abayikorewe.

Karerangabo yari yarafunguwe na Gacaca nyuma yo kwirega akemera icyaha
Karerangabo yari yarafunguwe na Gacaca nyuma yo kwirega akemera icyaha
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 16 )

mubyukuri bishoboka ko uyumugabo agihembera ingengabitekerezo ya jenocide ariko yaba yibeshya kuko U Rwanda intambwe r u maze gutera ntirwakandwa nuwo mugizi wa nabi kabone nubwo yaba afite abamutera ingabo mubitugu ahubwo bamubaze icyabimuteye nabamugiriye Inama yo kubikora ariko birababaje kubona ubu hakiri abantu nkabo bamucire urumukwiye uwo mugome.

TUYISHIME Jean Claude yanditse ku itariki ya: 14-04-2018  →  Musubize

Ariko se ufashe abantu bakoze genocide kuko wowe uba mubipangu,ufite abazamu ubashumurije abarokotse badafite ubwirinzi ,umushumurije urubyiruko rwarirwifitiye imitekerereze myiza ,ubuse muramufunga ,koyatemye abantu akabibemerera mukamurekura ,ububwo nabwo akaba abemereye koyazitemye mugiye kubikorahi iki?,mukamuhonga inzu hari nipfubyi zikibunga zitagira aho zikinga Niko kwiyunga se? Cyangwa Niko guharanira ko bitazongera kubaho?

Umadi yanditse ku itariki ya: 14-04-2018  →  Musubize

ikibabaje nuguhisha isura yuyu mwicanyi nkeretse niba uwanditse inkuru bafite icyo bapfana akamukingira ikibaba...niba nyirubwite yiyemerera icyaha why guhisha isura ye

alias yanditse ku itariki ya: 13-04-2018  →  Musubize

birababaje ko aho tugeze hakiri abantu bagifite umutima wa kinyamaswa bigeze aho!ubugiraneza bw’inkware bwayigonze ijosi koko!

innocent yanditse ku itariki ya: 13-04-2018  →  Musubize

nge ndi kuri terrain narumiwe kbs.

ALEXIS yanditse ku itariki ya: 13-04-2018  →  Musubize

Jyewe haricyo biba binteye kwibaza!? Ese ko icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 Gihanishwa igifungo cya Burundi,iyi habayeho isubiracyaha nkiryiyi nkoramaraso,amategeko yigihugu cyacu amuteganyiriziki????????!!!

Josh yanditse ku itariki ya: 13-04-2018  →  Musubize

Sha harabantu bagifite ingenga bitekerezo ya genocide ariko nu kubima amatwi tugakomeza gukora duharanirako amateka mabi yaran ze igihugu cyacu atazongera kubaho ukundi ?

Niyoniringiye yanditse ku itariki ya: 12-04-2018  →  Musubize

Ikibazo nabo baraborora nawe umuntu akoze Genocide muramufungeye mumuhemba ninzu aho atazazitema nihe.Abacitse kwicumu bo inzu zirenda kubagwaho.

muvala yanditse ku itariki ya: 12-04-2018  →  Musubize

Imana ishimwe kuba atarishe nyirayo.Ntakibazo kuko ibintu birashakwa ariko nanone aho tugeze abantu nkabo bakwiye guhinduka tukiyubakira igihugu kuko aho ushaka kohereza uwo wishe nawe niryo herezo. Nukuri twekwiharabikira igihugu bwa kabiri. The RPA did not revenge maybe you killers(Hutu) took it as ignorance ariko muribeshya mwo gatsindwamwe ntimuzatumara iyaturemye iratuzi.

Alias yanditse ku itariki ya: 12-04-2018  →  Musubize

Bavandimwe ibi bibaho ngo bitugaragarize ko tudakwiye kwirara ahubwo ko kwigisha no kugorora bigomba gukomeza Kandi bishyizwemo imbaraga. Biradusaba kuba maso Kandi tugakomera , dugaharanira ukuri , tugahangana n’ ingaruka za Jenoside kuko n’ ingengabitekerezo kenshi iri gukomoka ku ishyiga. Ubu c mugirango abana bagira ingengabitekerezo ya Jenoside bayikuye he? Si ku babyeyi babo? Tugerageze guharanira ukuri Kandi muhumure icyiza kizashyira kiganze ikibi.

Cadette yanditse ku itariki ya: 12-04-2018  →  Musubize

ariko se koko nkibi nibiki rwose aba batindi baziko nabandi babishatse byashoboka nabo bakagererwa muko batugereyemo??? ariko arige ufata imyanzuro shahu imbwa nkiyi nazubakira umudugudu wazo pe.uzamuye kamere mbi nkuyu akajyanwayo akavamubantu bazima.simvuga gereza oya umudugudu nkawuzitira bakawubamo bonyine yashaka kwici akica mugenziwe kugeza bashize.batagarutse muri mubantu bizima kugumya banduza abazima. ituuuuuu.bana basatani mwe mwaravumwe.

ropper yanditse ku itariki ya: 12-04-2018  →  Musubize

Ariko se koko Mana yanjye abantu nkabo bazagira umutima wa kimuntu byagenze bite?

Nonese mubyukuri ubwo muri gacaca yasabye imbabazi bimurimo cg byari kumunwa gusa kumutima yifitiye indi mipango?

MUSEMAKWERI yanditse ku itariki ya: 12-04-2018  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka