Nyaruguru: Meya na gitifu ntibavuga rumwe ku ihagarikwa rye

Uwahoze ari umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mata mu Karere ka Nyaruguru, Rumanzi Isaac aravuga ko umuyobozi w’akarere yamuhagaritse ku kazi by’agateganyo, kubera ko yamusabye gutekinika raporo agaragaza ko ubuso bwakozweho amaterasi bungana na hegitari 100, nyamara harakozwe hegitari 71 akabyanga.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François we avuga ko ibi ngo ari ibinyoma, kuko ngo iyo raporo yateguwe ikanasinywa na Rumanzi Isaac ubwe.

Muri iyo raporo bigaragara ko Rumanzi Isaac yandikiye umuyobozi w’akarere amugezaho raporo y’umuhigo w’amaterasi y’indinganire w’ukwezi kwa Gashyantare 2013 igaragaza ko hakozwe hegitari 100 z’amaterasi, kandi ikaba yarateguwe ikanasinywa na Rumanzi Isaac, tariki ya 22 Gashyantare 2013.

Ibaruwa iherekeza raporo y'amaterasi yakozwe yatanzwe ku karere yasinywe na Rumanzi.
Ibaruwa iherekeza raporo y’amaterasi yakozwe yatanzwe ku karere yasinywe na Rumanzi.
Iyi raporo yoherejwe muri Gashyantare 2013 yasinyweho na Rumanzi kandi igaragaza ko hakozwe amaterasi kuri hegitari 100.
Iyi raporo yoherejwe muri Gashyantare 2013 yasinyweho na Rumanzi kandi igaragaza ko hakozwe amaterasi kuri hegitari 100.

Rumanzi Isaac we avuga ko meya Habitegeko yamutegetse gukora raporo igaragaza ko hakozwe hegitari 100 z’amaterasi akabyanga kuko ngo hari hakozwe hegitari 71 gusa, hanyuma iyo raporo igasinywa n’umukozi ushinzwe irangamimerere mu murenge.

Ibi Rumanzi nawe abigaragaza mu ibaruwa yandikiwe umuyobozi w’akarere tariki ya 02 Nyakanga 2013, nayo yagaragazaga raporo y’umuhigo w’amaterasi y’indinganire w’ukwezi kwa Kamena, igaragaza ko hakozwe hegitari 100 z’amaterasi, icyakora ikaba yarasinywe n’undi muntu mu izina rya Rumanzi (P.O).

Uretse ibyanditse muri raporo, Umuyobozi w’akarere avuga ko aho ayo materasi yakozwe hagihari, ku buryo n’uyu munsi uwagenda yapima akamenya ubuso bwakozwe icyo gihe. Habitegeko avuga ko atumva uburyo umuntu yavuga ko hakozwe hegitari 71, kandi akarenga agasinya ko hakozwe 100.

Ati “Keretse niba abara asubira inyuma (marche arriere), wansobanurira ute ko umuntu avuga ngo hakozwe hegitari 71, hanyuma agasinya ko hakozwe 100?”

Rumanzi avuga ko atari we wateguye iyi baruwa iherekeza raporo yatanzwe muri Nyakanga 2013 ndetse atari we wayisinye.
Rumanzi avuga ko atari we wateguye iyi baruwa iherekeza raporo yatanzwe muri Nyakanga 2013 ndetse atari we wayisinye.
Rumanzi avuga ko atari we wateguye iyi raporo ndetse atariwe wayisinye.
Rumanzi avuga ko atari we wateguye iyi raporo ndetse atariwe wayisinye.

Rumanzi anavuga ko Meya yatwaye amafaranga yari kuzanira amashanyarazi abaturage b’Umurenge wa Mata akayakoresha mu yindi mirenge

Rumanzi Isaac kandi anashinja Meya Habitegeko kuba yarafashe amwe mu mafaranga yari yaragenewe kugeza amashanyarazi ku baturage ba Mata, akayajyana mu yindi mirenge.

Rumanzi avuga ko abaturage b’Umurenge wa Mata bari begeranyije amafaranga y’u Rwanda miliyoni 19 n’ibihumbi 299 ariko ko hakoreshejwe amafaranga miliyoni 7, ibihumbi 427 n’amafaranga 500 gusa, hanyuma ngo andi Meya Habitegeko akayajyana mu yindi mirenge.

Kuri iki kibazo, Meya Habitegeko avuga ko mu mwaka wa 2013 akarere katekereje guha amashanyarazi abaturage b’Umurenge wa Mata, hanyuma baterateranya amafaranga y’ubudehe ku midugudu maze haboneka miliyoni 19 n’ibihumbi 299.

Habitegeko avuga ko ikigo gikwirakwiza amashanyarazi (icyo gihe cyari EWASA ubu kikaba ari REG) cyabakoreye inyigo (Devis) kigasanga hazakenerwa amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 21, ibihumbi 401 n’amafaranga 523.

Inyigo y'amashanyarazi yagaragazaga ko hazakoreshwa amafaranga y'u Rwanda 21,401,523.
Inyigo y’amashanyarazi yagaragazaga ko hazakoreshwa amafaranga y’u Rwanda 21,401,523.

Meya Habitegeko avuga ko Rumanzi ariwe ubwe wohereje amafaranga miliyoni 19 n’ibihumbi 299 kuri konti ya EWASA, ariko ngo kuko atari ahagije, akarere kagombaga gutanga uruhare rwako kugira ngo abaturage bagerweho n’amashanyarazi.

Amafaranga miliyoni 7, ibihumbi 427 n’amafaranga 500 Rumanzi avuga ko ariyo yakoreshejwe mu guha abaturage amashanyarazi, Habitegeko avuga ko ari ayishyuwe mu mwaka wa 2014 agahabwa ikigo ECENER cyakoranaga na EWASA nk’inyongera, kugira ngo hagire abandi baturage bahabwa amashanyarazi batari bayabonye mu cyiciro cya mbere.

Kuki Rumanzi yahagaritswe ku mirimo ye niba atazira kwanga gutekinika raporo?

Rumanzi Isaac wari umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mata yahagaritswe kuri uyu mwanya by’agateganyo tariki ya 16 Werurwe 2015.

Umuyobozi w’Akarere, Habitegeko François avuga ko uyu muyobozi yahagaritswe by’agateganyo kubera gukoresha nabi amafaranga y’abaturage.

Habitegeko avuga ko ntacyo apfa na Rumanzi akanavuga impamvu zatumye ahagarikwa.
Habitegeko avuga ko ntacyo apfa na Rumanzi akanavuga impamvu zatumye ahagarikwa.

Avuga ko abaturage begeranyije amafaranga y’ubudehe bifuza ko bagezwaho amazi meza hanyuma ngo Rumanzi afata amafaranga ayaha rwiyemezamirimo nta gikorwa na kimwe kirakorwa. Nyuma bigaragaye ko ayo mafaranga Rumanzi yayariye afatanyije na rwiyemezamirimo, ngo bombi batangiye kuyagarura kuri konti z’imidugudu, ariko hashize umwaka urenga abaturage nta mazi bahawe.

Ubuyobozi ngo bwamubajije impamvu yafashe amafaranga akayishyura umuntu nta gikorwa yakoze, abura icyo asubiza.

Ikindi Meya avuga cyatumye bahagarika Rumanzi, ngo ni uguteza cyamunara amakara yavuye mu mashyamba ya leta atwitswe n’abaturage kuko ngo yananiwe kuyarinda kandi atabifitiye uburenganzira. Nyuma yo guteza cyamunara aya makara, ayo mafaranga ngo yayakoresheje mu butyo butemewe n’amategeko.

Indi mpamvu y’ihagarikwa rya Rumanzi ngo ni ugushyira mu bikorwa nabi gahunda ya girinka, kugeza ubwo abaturage bahabwaga inka bakanga kwitura ngo zigere no ku bandi, bakavuga ko batakwitura kuko ngo inka baziguze.

Rumanzi kandi ngo yanahagaritswe kubera kwitwara nabi imbere y’abaturage ashinzwe kuyobora, aho ngo yabamburaga ntiyishyure abo abera mu mazu, kugeza n’aho ngo yaje kubura aho aba akajya gucumbika mu nzu yagenewe gufungirwamo abakoze amakosa, n’ibindi.

Rumanzi yigeze no gutabwa muri yombi

Mu kwezi gushize kwa Mata 2015, Rumanzi Isaac yatawe muri yombi na polisi, gusa nyuma aza kurekurwa.

Umuvuguzu wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo akaba anakuriye ubugenzacyaha, CSP Hubert Gashagaza, yavuze ko Rumanzi Isaac wari umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mata yari akurikiranyweho guteza cyamunara umutungo wa Leta, yarangiza ngo amafaranga akayikoreshereza uko ashatse kandi nta n’impapuro zigaragaza uburyo yagiye akoresha ayo mafaranga.

Bivugwa ko uyu muyobozi ngo yagurishije mu cyamunara imifuka 80 y’amakara ikavamo amafaranga ibihumbi 75, yarangiza akayikoreshereza uko abyumva.

Icyakora Rumanzi we avuga ko ibi byaha byose bamushinja atari byo, ahubwo ko icyo umuyobozi w’akarere amuziza ari uko yamutegetse gutekinika raporo akabyanga, kandi akaba yaranamubajije impamvu yatwaye amafaranga y’abaturage yari agenewe kubagezaho amashanyarazi, akayajyana mu yindi mirenge.

Habitegeko avuga ko we ntacyo apfa na Rumanzi kuko we ngo atari umukozi wa gitifu ahubwo ari umukozi w’abaturage.

Ati “Jye ndi umukozi w’abaturage si indi umukozi wa gitifu. Imbere y’abaturage ndahagarara cyangwa nkagwa, nibo bonyine bashobora kuvuga bati uyu muyobozi aratubereye cyangwa ntatubereye”.

Uyu muyobozi kandi avuga ko nawe afite inzego zimukuriye ku buryo ziramutse zibona atekinika, zishobora kubimuryoza.

Kuri we ngo ibyo Rumanzi avuga ni amatakirangoyi ndetse no gushaka guharabika abayobozi.

Charles RUZINDANA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 31 )

Nyaruguru ntiyorohewe, byo habamo gutonesha ndetse na Nepotism gusa meyor hari aho akabya ngo" yacumbite mu kasho!" Rumanzi wenda nawe sishyashya kk jye muzi ayobora Ngera ark ibyo ntabyamuvugagwaho.

Bose babe abashinja cg abashinjwe bamenyeko umunsi Buraro yahageze bazagwiewa n’ urugogwe kk si bamiseke igoroye.

Mahoro yanditse ku itariki ya: 6-05-2015  →  Musubize

Nyakubahwa meya , njye ndashaka kukubaza nyamara ushobora kuba urikuziza uyumugabo ubusa, kuko benshi baribaza impamvuki utonesha bene akakageni? kuki abagira ibyaha utabavuga ukavuga abatagira ibyaha ese cyagihe ko byamenyekanye mukarere koseko gitifu rumanzi ko yanze gusinya ibitaragezweho, umunsi auditeur general yoza wazisobanura iki? njye inama nakugira gabanya iryo tonesha kuko ibyo ukora nibyinshi kandi bibi.

umuturage yanditse ku itariki ya: 6-05-2015  →  Musubize

jyenda moyor nawe wamenya guharabika!Ubwo se uwakubaza uwo RUMANZI Yambuye wamwerekana atari byabifitirano ahubwo abanyamatiku baguteyemo?Uriya mukono ko mbona ari uwa etat civil?RUMANZI we wararenganye pe!icyo wazize Imana irakizi!naho mayor we naho abagororwa bagororerwa nawe ashobora kuzahacumbikirwa atanahicumbikiye!reka mbitege amaso!

JOHN yanditse ku itariki ya: 6-05-2015  →  Musubize

ndatabariza nyaruguru kuko habitegeko afite ubugome bukabije cyanee

alias yanditse ku itariki ya: 6-05-2015  →  Musubize

mbega gusebanya ubwo meya tuvugeko akorera abaturage uko bikwiye?ko nunvise ngo rumanzi yabaga uwambere mumihigo koko wabona yarasabwe gutekinika yabyanga meya akamwereka ko ari kibamba baravugango ukuri guca muziko ntigushye

mukamana elisabeth yanditse ku itariki ya: 6-05-2015  →  Musubize

Nimureke kwiha rubanda. niba mwaratekinitse ntibabavumbure, nimwinumire.

vc xcv xcx vc x yanditse ku itariki ya: 6-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka