Nyaruguru: Meya na gitifu ntibavuga rumwe ku ihagarikwa rye

Uwahoze ari umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mata mu Karere ka Nyaruguru, Rumanzi Isaac aravuga ko umuyobozi w’akarere yamuhagaritse ku kazi by’agateganyo, kubera ko yamusabye gutekinika raporo agaragaza ko ubuso bwakozweho amaterasi bungana na hegitari 100, nyamara harakozwe hegitari 71 akabyanga.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François we avuga ko ibi ngo ari ibinyoma, kuko ngo iyo raporo yateguwe ikanasinywa na Rumanzi Isaac ubwe.

Muri iyo raporo bigaragara ko Rumanzi Isaac yandikiye umuyobozi w’akarere amugezaho raporo y’umuhigo w’amaterasi y’indinganire w’ukwezi kwa Gashyantare 2013 igaragaza ko hakozwe hegitari 100 z’amaterasi, kandi ikaba yarateguwe ikanasinywa na Rumanzi Isaac, tariki ya 22 Gashyantare 2013.

Ibaruwa iherekeza raporo y'amaterasi yakozwe yatanzwe ku karere yasinywe na Rumanzi.
Ibaruwa iherekeza raporo y’amaterasi yakozwe yatanzwe ku karere yasinywe na Rumanzi.
Iyi raporo yoherejwe muri Gashyantare 2013 yasinyweho na Rumanzi kandi igaragaza ko hakozwe amaterasi kuri hegitari 100.
Iyi raporo yoherejwe muri Gashyantare 2013 yasinyweho na Rumanzi kandi igaragaza ko hakozwe amaterasi kuri hegitari 100.

Rumanzi Isaac we avuga ko meya Habitegeko yamutegetse gukora raporo igaragaza ko hakozwe hegitari 100 z’amaterasi akabyanga kuko ngo hari hakozwe hegitari 71 gusa, hanyuma iyo raporo igasinywa n’umukozi ushinzwe irangamimerere mu murenge.

Ibi Rumanzi nawe abigaragaza mu ibaruwa yandikiwe umuyobozi w’akarere tariki ya 02 Nyakanga 2013, nayo yagaragazaga raporo y’umuhigo w’amaterasi y’indinganire w’ukwezi kwa Kamena, igaragaza ko hakozwe hegitari 100 z’amaterasi, icyakora ikaba yarasinywe n’undi muntu mu izina rya Rumanzi (P.O).

Uretse ibyanditse muri raporo, Umuyobozi w’akarere avuga ko aho ayo materasi yakozwe hagihari, ku buryo n’uyu munsi uwagenda yapima akamenya ubuso bwakozwe icyo gihe. Habitegeko avuga ko atumva uburyo umuntu yavuga ko hakozwe hegitari 71, kandi akarenga agasinya ko hakozwe 100.

Ati “Keretse niba abara asubira inyuma (marche arriere), wansobanurira ute ko umuntu avuga ngo hakozwe hegitari 71, hanyuma agasinya ko hakozwe 100?”

Rumanzi avuga ko atari we wateguye iyi baruwa iherekeza raporo yatanzwe muri Nyakanga 2013 ndetse atari we wayisinye.
Rumanzi avuga ko atari we wateguye iyi baruwa iherekeza raporo yatanzwe muri Nyakanga 2013 ndetse atari we wayisinye.
Rumanzi avuga ko atari we wateguye iyi raporo ndetse atariwe wayisinye.
Rumanzi avuga ko atari we wateguye iyi raporo ndetse atariwe wayisinye.

Rumanzi anavuga ko Meya yatwaye amafaranga yari kuzanira amashanyarazi abaturage b’Umurenge wa Mata akayakoresha mu yindi mirenge

Rumanzi Isaac kandi anashinja Meya Habitegeko kuba yarafashe amwe mu mafaranga yari yaragenewe kugeza amashanyarazi ku baturage ba Mata, akayajyana mu yindi mirenge.

Rumanzi avuga ko abaturage b’Umurenge wa Mata bari begeranyije amafaranga y’u Rwanda miliyoni 19 n’ibihumbi 299 ariko ko hakoreshejwe amafaranga miliyoni 7, ibihumbi 427 n’amafaranga 500 gusa, hanyuma ngo andi Meya Habitegeko akayajyana mu yindi mirenge.

Kuri iki kibazo, Meya Habitegeko avuga ko mu mwaka wa 2013 akarere katekereje guha amashanyarazi abaturage b’Umurenge wa Mata, hanyuma baterateranya amafaranga y’ubudehe ku midugudu maze haboneka miliyoni 19 n’ibihumbi 299.

Habitegeko avuga ko ikigo gikwirakwiza amashanyarazi (icyo gihe cyari EWASA ubu kikaba ari REG) cyabakoreye inyigo (Devis) kigasanga hazakenerwa amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 21, ibihumbi 401 n’amafaranga 523.

Inyigo y'amashanyarazi yagaragazaga ko hazakoreshwa amafaranga y'u Rwanda 21,401,523.
Inyigo y’amashanyarazi yagaragazaga ko hazakoreshwa amafaranga y’u Rwanda 21,401,523.

Meya Habitegeko avuga ko Rumanzi ariwe ubwe wohereje amafaranga miliyoni 19 n’ibihumbi 299 kuri konti ya EWASA, ariko ngo kuko atari ahagije, akarere kagombaga gutanga uruhare rwako kugira ngo abaturage bagerweho n’amashanyarazi.

Amafaranga miliyoni 7, ibihumbi 427 n’amafaranga 500 Rumanzi avuga ko ariyo yakoreshejwe mu guha abaturage amashanyarazi, Habitegeko avuga ko ari ayishyuwe mu mwaka wa 2014 agahabwa ikigo ECENER cyakoranaga na EWASA nk’inyongera, kugira ngo hagire abandi baturage bahabwa amashanyarazi batari bayabonye mu cyiciro cya mbere.

Kuki Rumanzi yahagaritswe ku mirimo ye niba atazira kwanga gutekinika raporo?

Rumanzi Isaac wari umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mata yahagaritswe kuri uyu mwanya by’agateganyo tariki ya 16 Werurwe 2015.

Umuyobozi w’Akarere, Habitegeko François avuga ko uyu muyobozi yahagaritswe by’agateganyo kubera gukoresha nabi amafaranga y’abaturage.

Habitegeko avuga ko ntacyo apfa na Rumanzi akanavuga impamvu zatumye ahagarikwa.
Habitegeko avuga ko ntacyo apfa na Rumanzi akanavuga impamvu zatumye ahagarikwa.

Avuga ko abaturage begeranyije amafaranga y’ubudehe bifuza ko bagezwaho amazi meza hanyuma ngo Rumanzi afata amafaranga ayaha rwiyemezamirimo nta gikorwa na kimwe kirakorwa. Nyuma bigaragaye ko ayo mafaranga Rumanzi yayariye afatanyije na rwiyemezamirimo, ngo bombi batangiye kuyagarura kuri konti z’imidugudu, ariko hashize umwaka urenga abaturage nta mazi bahawe.

Ubuyobozi ngo bwamubajije impamvu yafashe amafaranga akayishyura umuntu nta gikorwa yakoze, abura icyo asubiza.

Ikindi Meya avuga cyatumye bahagarika Rumanzi, ngo ni uguteza cyamunara amakara yavuye mu mashyamba ya leta atwitswe n’abaturage kuko ngo yananiwe kuyarinda kandi atabifitiye uburenganzira. Nyuma yo guteza cyamunara aya makara, ayo mafaranga ngo yayakoresheje mu butyo butemewe n’amategeko.

Indi mpamvu y’ihagarikwa rya Rumanzi ngo ni ugushyira mu bikorwa nabi gahunda ya girinka, kugeza ubwo abaturage bahabwaga inka bakanga kwitura ngo zigere no ku bandi, bakavuga ko batakwitura kuko ngo inka baziguze.

Rumanzi kandi ngo yanahagaritswe kubera kwitwara nabi imbere y’abaturage ashinzwe kuyobora, aho ngo yabamburaga ntiyishyure abo abera mu mazu, kugeza n’aho ngo yaje kubura aho aba akajya gucumbika mu nzu yagenewe gufungirwamo abakoze amakosa, n’ibindi.

Rumanzi yigeze no gutabwa muri yombi

Mu kwezi gushize kwa Mata 2015, Rumanzi Isaac yatawe muri yombi na polisi, gusa nyuma aza kurekurwa.

Umuvuguzu wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo akaba anakuriye ubugenzacyaha, CSP Hubert Gashagaza, yavuze ko Rumanzi Isaac wari umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mata yari akurikiranyweho guteza cyamunara umutungo wa Leta, yarangiza ngo amafaranga akayikoreshereza uko ashatse kandi nta n’impapuro zigaragaza uburyo yagiye akoresha ayo mafaranga.

Bivugwa ko uyu muyobozi ngo yagurishije mu cyamunara imifuka 80 y’amakara ikavamo amafaranga ibihumbi 75, yarangiza akayikoreshereza uko abyumva.

Icyakora Rumanzi we avuga ko ibi byaha byose bamushinja atari byo, ahubwo ko icyo umuyobozi w’akarere amuziza ari uko yamutegetse gutekinika raporo akabyanga, kandi akaba yaranamubajije impamvu yatwaye amafaranga y’abaturage yari agenewe kubagezaho amashanyarazi, akayajyana mu yindi mirenge.

Habitegeko avuga ko we ntacyo apfa na Rumanzi kuko we ngo atari umukozi wa gitifu ahubwo ari umukozi w’abaturage.

Ati “Jye ndi umukozi w’abaturage si indi umukozi wa gitifu. Imbere y’abaturage ndahagarara cyangwa nkagwa, nibo bonyine bashobora kuvuga bati uyu muyobozi aratubereye cyangwa ntatubereye”.

Uyu muyobozi kandi avuga ko nawe afite inzego zimukuriye ku buryo ziramutse zibona atekinika, zishobora kubimuryoza.

Kuri we ngo ibyo Rumanzi avuga ni amatakirangoyi ndetse no gushaka guharabika abayobozi.

Charles RUZINDANA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 31 )

turashimira umuyobozi wacu kandi turamushyigikiye natwe urubyiruko rwa nyaruguru imihigo irakomeje

vincent hategekimana yanditse ku itariki ya: 19-12-2015  →  Musubize

jye ndasaba abaturage ba nyarguru kuva mu matiku no mumacakubiri none wowe uravuga ngo waratumwe ngo genda ushinje haaa ibyo si ibipapirano ahubwo wowe uzanye? mwaretse ko ukuri kwigaragaza mugakurikira leta yacu idafite icyerekezo cya ndi umunyarwanda!

niyonzima charles yanditse ku itariki ya: 30-05-2015  →  Musubize

uyu mugabo ari nawe isaac Rumanzi yashyiraga mukuri ariko agakunda kurya ruswa

KAREMERA VEDASTE yanditse ku itariki ya: 12-02-2019  →  Musubize

nyamara nyaruguru igeze aheza kuko amarangamutima n’ikimenyane biri gucika mu bayobozi ikindi abayobozi bigira ndakorwaho iminzinga irikuvamo imyibano.

charles yanditse ku itariki ya: 30-05-2015  →  Musubize

ahubwo nibatangire bamubaze ndavuga umuyobozi wakarere aho ayomafaranga yamaterasi na yamashyanyarazi yagiye maze natwe tubone uburyo tumushinja ibyaha bikorerwa mumirenge akingira ikibaba.

Elias yanditse ku itariki ya: 20-05-2015  →  Musubize

hhhhhh ngahore? Esubwo meya aratabaza abaehehe ari mubikiko yashutswe koko? Esekotwumvango yarareze ubwari kurega ibiki koko? Esubwo kwirukana umuntu, yarangiza agatangaza ko afunze adafunze...ibyobyo bite? Ese sinumva ngobyagezeho arabafungisha nyuma bagirwa abere bararekurwa!!!! Ubwose murumva atari amayeri yogukomeza kubasiga ibyaha no kubangisha rubanda abafungiraho bayoboraga abarenganya!!!!! Arikubwo abafite ubwenge ntacyo mwumvamo. Biriya bipapurose ari kujyana mwitangaza makuru nukugirango babifotore babitwereke nkabaturage bitugirire bite, nibari ibimenyetsobye yabitse akabijyana mubucamanza ntavangire abaturage nisi yose kwelii. Sha ngaho da......

Alias2 yanditse ku itariki ya: 19-05-2015  →  Musubize

Nyaruguru amatiku n’amacakubiri ntibiteze kuhacika ahari.Ubwose murumva abakozi babona ayo macakubiri bakabona ibyo bagenzi babo bari gukorerwa bagakora iki? Akakarere kabuze ukayobora kuko ngusanga gafite bameya nki10!!! Ngaho ukuriye ingabo ngoyaje munama yabakozi kubatuka ngontibakora akazi neza, ngobatanga amasoko nabi... Ubwosibyo bihuriyehe nubuyobozi bwa gisirikari koko!! Arikosubwo harahandi mwari mwabyumva? Esenkubwo abashaka kuvugugiki murumva atari ukugirango abakozi bajye bamwirukaho bamusenga ngo batazirukanwa? Ahaaaaa ngaho Nyaruguru niterimbere simbujije!! Abakozi bashoboye usanga barateraguwe hejuru, abandi bakirukanwa, abandi bagahindurwa mu mirimo yabo ngokuko ntakantu batanze, abandi bagatoneshwa ngukuko bari mugatsiko gatuye za Huye, abandingo turi bakavukire akarere nakacu... ngayo nguko!!!!

Alias yanditse ku itariki ya: 19-05-2015  →  Musubize

ariko mwabanyarwanda mwe tuzagezahe dukoreshwa amakosa, abantu baraje batumwe na meya badushukisha amafaranga ngo dushinje gitifu amakosa kugirango ukuri kuzareke kumenyekana njye rwose ntayo nzafata, ahubwo inzego zohejuru nizikurikirane iki kibazo cyogutekinika raporo kivugwa muruyu murenge wamata kuko raporo yanyuma ariyo P.O Etat civil simeon yasinye niyo Agronome Rukundo yatanze niyo yukuri naho ibyo meya yerekana ntabwo aribyo ,bamubaze raporo yukwezi kwa karindwi 2013.ndetse namashanyarazi yaragenewe abaturage bacu aho miliyoni 2 zakozwe neza igihe cyazo naho miliyoni 19 hakaba harakoreshejwe miliyoni 7 kandi na Ewasa ikaba ibyemera. izindi miliyoni 11 se zagiyehe? erega nubwo mutwita abaturage ariko turajijutse, ufite ikindi ushaka kuri gitifu ahubwo ukitubwire twese tukimenye,

GASPARD yanditse ku itariki ya: 16-05-2015  →  Musubize

MARCOP we byihorere sha ndumva nawe utazi ibyuyumuyobozi wa karere ka nyaruguru, nonese uzakurikire neza uzasanga uyumuyobozi yaragiye yibasira uyu gitifu kuva yagera kukazi kuko yavuko ikintu cyambere azakora azakuraho gitifu kukazi, kandi ubirebye neza usanga gitifu ntacyo azira, kuko we yanze gukoreshwa ibitaribyo,ukuri kuzamenyekana.ndeste nabo yategetse bose bazamenyekana.

Nyaruguru yanditse ku itariki ya: 13-05-2015  →  Musubize

Ndabona Gitifu yarashatse aba chercheurs bo kumufasha kubaka systeme ngo baharabike mayor. gusa ashobora kuba ari umunyamagambo kabisa. Ivangura rije rite mwakoze akazi ko gahenze mwa banyarwanda mwe.

MARCOP yanditse ku itariki ya: 11-05-2015  →  Musubize

Ndabona Gitifu yarashatse aba chercheurs bo kumufasha kubaka systeme ngo baharabike mayor. gusa ashobora kuba ari umunyamagambo kabisa. Ivangura rije rite mwakoze akazi ko gahenze mwa banyarwanda mwe.

MARCOP yanditse ku itariki ya: 11-05-2015  →  Musubize

njye mbona ntakirego kirimo ukuye gusebanya gusa, ubuse meya uvugango gitifu yararaga mumazu abamo imfungwa yabikuyehe? abikoze byo bimutwaye iki? arakazi yaba yishe, meya we ko abamunzu nziza ariko amacakubiri akanga kumuvamo, lata yacu azabanze ayisonukirwe neza, bamaze kukumenya!!!! kujijisha nibibi, ese abobacikacumu wambura amasambu ukayaha bene wanyu uragirango nitutayasubizwa ntituzavuga??

izina ryiza yanditse ku itariki ya: 8-05-2015  →  Musubize

Nyaruguru we!!!! njye nkutuye muraka karere, icyonzi nuko nyaruguru inaniranye,rwose nyakubahwa muyobozi wakarere ka nyaruguru, ufite ivangura rikabije,ubuse gitifu utaraza kuyobora akarere kanyaruguru wasanze ntakibazo afite nabaturage ndetse nabandi bayobozi, ariko umaze kuhagera watangiye umugendaho, umwandikira ibarwa zidasobanutse,utuma abaturage ngo bavuge ko gitifu ko yabambuye amafaranga,erega birazwi,ikirego uzana uyu munsi umurega, ejo sicyo ugarura bivuzeko nawe ubwawe wabuze icyo umurega,ejo uramuhimbira ibindi ngaho audite reka yisuke mumirenge yose maze urebe, nyamara ibyo ukora nawe wabibazwada, nubwo ugirango ubikora mubwenge ariko bimaze kumenyekana, ikibabaje nuko hari imirenge ikorerwa amakosa menshi ukanga kugira icyo uyivugaho. nonese rumanzi ko umuhimbira ibyo rirchard katabarwa we umuziza iki? njye inama nakugira nuko wakunda abo uyobora bose, ukirinda amacyakubiri , nikimenyane maze urebe ko nyaruguru idatera imbere.

bapakurera yanditse ku itariki ya: 7-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka