Rayon Sport ishobora guhana Rwatubyaye na Imanishimwe bataye akazi.

Ubuyobozi bwa Rayon Sport Fc buratangaza ko bushobora kuzafatira ibihano abakinyi barimo Rwatubyaye Abdoul na Imanishimwe Emmanuel aho bubashinja ko bataye akazi.

Ubuyobozi bwa Rayon buvuga ko aba bakinnyi bombi ari abakinnyi babo kuko ngo Rwatubyaye Abdoul bamuguze ubwo yari arangije amasezerano muri APR mu gihe Imanishimwe Emmanuel we bavuga ko bagiye muri APR akibafitiye amasezerano bityo bakaba babafata nk’abakozi babo aho ngo bashobora kuzabahana, nk’uko Umunyamabanga wa Rayon Sport Gakwaya Olivier aganira na Kigali today yabitangaje

Yagize ati” Rwatubyaye Abdoul ntituzi aho ari kandi adufitiye amasezerano kuko twamuguze avuye muri APR ubwo yari arangije amasezerano bari bafitanye, naho Imanishimwe we yagiye muri APR atatubwiye kandi nawe yaradusinyiye yongera amasezerano twari dufitanye ubwo abo bose rero tuzicara umwe ku wundi turebe ibihano bafatirwa”

Ikipe ya Rayon Sports yari yasinyishije Rwatubyaye amasezerano y'imyaka 2 tariki 28/07/2016
Ikipe ya Rayon Sports yari yasinyishije Rwatubyaye amasezerano y’imyaka 2 tariki 28/07/2016

Ibi ubuyobozi bwa Rayon burabivuga mu gihe nyamara APR nayo ivuga ko Rwatubyaye Abdoul yasinyiye Rayon itabizi kandi ngo yaragombaga kubimenyeshwa bitewe n’uko yarerewe muri iyi kipe ya APR Fc, mu gihe Imanishimwe we APR ivuga ko yamuguze nta masezerano afitiye ahandi, ariko Ubuyobozi bwa Rayon bwo ngo buzabatanga ku rutonde ruzajya muri Ferwafa rw’abakinnyi bazayikinira mu mwaka w’imikino wa 2016-2017.

Tariki ya 14/07/2016 abinyujije kuri Twitter, Gakwaya Olivier yatangaje ko Emmanuel Imanishimwe yongereye amasezerano
Tariki ya 14/07/2016 abinyujije kuri Twitter, Gakwaya Olivier yatangaje ko Emmanuel Imanishimwe yongereye amasezerano

Ubuyobozi bwa Ferwafa bwo kuri iki kibazo buvuga ko nta mpungenge giteye cyane kuko ngo komisiyo nkemurampaka igomba kuzafata umwanya ikicara ikareba icyo amategeko avuga ku buryo uretse Rayon cyangwa APR zirwanira aba bakinnyi, n’indi kipe ifite ikibazo kimeze gutyo kizakemurwa mbere y’uko shampiyona itangira.

Perezida wa Ferwafa Nzamwita De Gaulle ati”Ubu sinabyinjiramo ibya Rayon na APR kuri abo bakinnyi ariko komisiyo ibishinzwe ntiyicaye ubusa kandi mbere y’uko shampiyona itangira n’indi kipe ifite ikibazo kizakemurwa”

Biteganyijwe ko Shampiyona y’umwaka wa 2016-2017 izatangira tariki ya 14 Ukwakira 2016 Rayon irwanira aba bakinnyi na APR ikazatangira ihura na Police mu gihe APR yo izatangira ikina n’ikipe y’Amagaju i Kigali.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 14 )

Wowe wiyise eto uri ikigoryi kirenze wari uziko hariya bifotozaga??? No amasezerano agagarira kuri cheques wagiye gu toucha muri bank
Kandi bariyabose bayarayiho
Ariko muzajya muva kuragira muze gutanga openion mitazi no kwandika
Domage ndi nkawe nakwimanika

kay yanditse ku itariki ya: 23-09-2016  →  Musubize

hahaha?? baratangaje equipe itagira ikiranga ntego inyuma yayo si wamenya gute ari amasezerano barigusinya? wagira ngo barigukora etude bafite ikizami rwanyonga. Ubwo ubu nibwo bibutse manishimwe cg nuko basebejwe na mukeba. Bizabatwara umwanya wubusa bananirwe kwitegura neza.

eto yanditse ku itariki ya: 22-09-2016  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka