Rayon Sport ishobora guhana Rwatubyaye na Imanishimwe bataye akazi.

Ubuyobozi bwa Rayon Sport Fc buratangaza ko bushobora kuzafatira ibihano abakinyi barimo Rwatubyaye Abdoul na Imanishimwe Emmanuel aho bubashinja ko bataye akazi.

Ubuyobozi bwa Rayon buvuga ko aba bakinnyi bombi ari abakinnyi babo kuko ngo Rwatubyaye Abdoul bamuguze ubwo yari arangije amasezerano muri APR mu gihe Imanishimwe Emmanuel we bavuga ko bagiye muri APR akibafitiye amasezerano bityo bakaba babafata nk’abakozi babo aho ngo bashobora kuzabahana, nk’uko Umunyamabanga wa Rayon Sport Gakwaya Olivier aganira na Kigali today yabitangaje

Yagize ati” Rwatubyaye Abdoul ntituzi aho ari kandi adufitiye amasezerano kuko twamuguze avuye muri APR ubwo yari arangije amasezerano bari bafitanye, naho Imanishimwe we yagiye muri APR atatubwiye kandi nawe yaradusinyiye yongera amasezerano twari dufitanye ubwo abo bose rero tuzicara umwe ku wundi turebe ibihano bafatirwa”

Ikipe ya Rayon Sports yari yasinyishije Rwatubyaye amasezerano y'imyaka 2 tariki 28/07/2016
Ikipe ya Rayon Sports yari yasinyishije Rwatubyaye amasezerano y’imyaka 2 tariki 28/07/2016

Ibi ubuyobozi bwa Rayon burabivuga mu gihe nyamara APR nayo ivuga ko Rwatubyaye Abdoul yasinyiye Rayon itabizi kandi ngo yaragombaga kubimenyeshwa bitewe n’uko yarerewe muri iyi kipe ya APR Fc, mu gihe Imanishimwe we APR ivuga ko yamuguze nta masezerano afitiye ahandi, ariko Ubuyobozi bwa Rayon bwo ngo buzabatanga ku rutonde ruzajya muri Ferwafa rw’abakinnyi bazayikinira mu mwaka w’imikino wa 2016-2017.

Tariki ya 14/07/2016 abinyujije kuri Twitter, Gakwaya Olivier yatangaje ko Emmanuel Imanishimwe yongereye amasezerano
Tariki ya 14/07/2016 abinyujije kuri Twitter, Gakwaya Olivier yatangaje ko Emmanuel Imanishimwe yongereye amasezerano

Ubuyobozi bwa Ferwafa bwo kuri iki kibazo buvuga ko nta mpungenge giteye cyane kuko ngo komisiyo nkemurampaka igomba kuzafata umwanya ikicara ikareba icyo amategeko avuga ku buryo uretse Rayon cyangwa APR zirwanira aba bakinnyi, n’indi kipe ifite ikibazo kimeze gutyo kizakemurwa mbere y’uko shampiyona itangira.

Perezida wa Ferwafa Nzamwita De Gaulle ati”Ubu sinabyinjiramo ibya Rayon na APR kuri abo bakinnyi ariko komisiyo ibishinzwe ntiyicaye ubusa kandi mbere y’uko shampiyona itangira n’indi kipe ifite ikibazo kizakemurwa”

Biteganyijwe ko Shampiyona y’umwaka wa 2016-2017 izatangira tariki ya 14 Ukwakira 2016 Rayon irwanira aba bakinnyi na APR ikazatangira ihura na Police mu gihe APR yo izatangira ikina n’ikipe y’Amagaju i Kigali.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 14 )

Nange mfana gikundiro. Mperereye nyagatare.

Denyse yanditse ku itariki ya: 19-02-2017  →  Musubize

IKIRANGO CYABO N’IBINYOBWA URABONA BATAGARAGAZA SKOL! UBUTAHA UZASANGAHO AKAYUKI, SURUDUWIRI N’IGIKWANGARI KUKO NDABONA ARIZO LOG ZABO.

DAVID yanditse ku itariki ya: 25-09-2016  →  Musubize

OYA Eto AHUBWO WAGIRANGO BARI MURI RESTO BITA NYICAVUBA.

DAVID yanditse ku itariki ya: 25-09-2016  →  Musubize

wowe wiyita kay, ubundi uzi icyobita "amasezerano" cyangwa niba warize bakwigishije ko amasezerano ari ikirango, ariko ubundi mwazasabye APR yanyu ikabaha amahugurwa mugasobanukirwa ibyo muvuga.

medy yanditse ku itariki ya: 24-09-2016  →  Musubize

NZAMWITA = APR FC

alias yanditse ku itariki ya: 24-09-2016  →  Musubize

Erega nimureke guterana amagambo ! Uvuze APR FC aba avuze NZAMWITA, ari nayo mpamvu atinda gukemura ikibazo nawe ubwe cyaramurenze ! Arareba guhemukira équipe ye APR bikamucanga! Ndababwira ukuri ko iki kibazo kiba cyararangiye kera! Ariko kukera ari RAYON SPORT yahemukiwe yanga kurangiza ikibazo! Ahaaa.......Nzaba ndeba imikirize.

alias yanditse ku itariki ya: 24-09-2016  →  Musubize

mumenye APR ari yande Naho Rayon mwibuke affaires Bogota’Sina Jerome’Manishimwe EmmanuelErga na Ferwafa ifite iyikoresha mbese Ntabeo yamagaee yamagawe aturutseMuri APR urunva ko Ferwafa ibizi .ahubwo tegereza na Savio baramushaka

tets muka yanditse ku itariki ya: 23-09-2016  →  Musubize

mumenye APR ari yande Naho Rayon mwibuke affaires Bogota’Sina Jerome’Manishimwe EmmanuelErga na Ferwafa ifite iyikoresha mbese Ntabeo yamagaee yamagawe aturutseMuri APR urunva ko Ferwafa ibizi .ahubwo tegereza na Savio baramushaka

tets muka yanditse ku itariki ya: 23-09-2016  →  Musubize

Kalisa please iyubahe reka gutukanira ku rubuga

patty yanditse ku itariki ya: 23-09-2016  →  Musubize

Icyo nangira abafana ba ntakigenda. Urinda wavuga ayo yose ko basinyiye rayon ku mugaragaro niba ufite ubwenge buzima urumva kuba baratorokanye amasezerano yabandi badafite amakosa? Wenda nicyo gihe bihaye kugira ngo batangire guhagurukira iki kibazo

Louise yanditse ku itariki ya: 23-09-2016  →  Musubize

@ uwiyise eto

Jya wandika ibyo uzi kuko biragaraga ko utazi ikirangantego icyo ari cyo n’icyo cyimaze!

Kalisa yanditse ku itariki ya: 23-09-2016  →  Musubize

Yego APR FC iba yabivangavanze nk’uko isanzwe ariko Rayon Sports nayo ntikavange amadosiye! None se ikibazo cya Imanishimwe n’icya Rwatubyaye bihuriye he? Rwatubyaye yasinye amasezerano, afata cash arangije "aburirwa irengero" (uretse ko hari abazi aho bamwohereje!) Nk’uyu kumufatira ibihano birumvikana mu kurindira ko "atanga agateg"! Naho Imanishimwe ntiwamufatira ibihano mu gihe ari gukina ahandi ahubwo Rayon Sports nikomeze yishyuze FERWAFA cyangwa itegereze iyo komisiyo ya Nzamwita igihe izateranira ibahe igisubizo. Gakwaya rwose ntukavange amadosiye please!

Kalisa yanditse ku itariki ya: 23-09-2016  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka