Ntabwo nigeze nsinyira Rayon, barangurije kandi nzabishyura-Muhire Kevin

Muhire Kevin usanzwe ukinira Rayon Sports aratangaza ko atigeze yongera amasezerano n’iyo kipe, ko ahubwo bamugurije amafaranga yiteguye kwishyura vuba.

Nyuma y’iminsi atagaragara mu myitozo y’ikipe ya Rayon Sports, aho bivugwa ko yitegura kwerekeza mu gihugu cya Maroc, Muhire Kevin ari kwikorera imyitozo isanzwe i Gikondo, mu gihe agitegereje ibyangombwa ngo ajye muri Maroc.

Mu kiganiro yagiranye na Radio Salus, yayitangarije ko impamvu adakorana imyitozo na Rayon Sports ari uko nta masezerano bafitanye ari yo mpamvu nta gikorwa na kimwe cyayo yemerewe kwitabira.

Yagize ati "Centre ya Gikondo ni yo kipe imfiteho uburenganzira kugeza ubu, amasezerano na Rayon Sports yararangiye, byavugaga ko niba amasezerano ya mbere arangiye igomba gusubira muri centre bagakorana andi masezerano, mu gihe batarasubirayo bivuga ko nta gikorwa cya Rayon Sports ngomba kwitabira"

Muhire Kevin usanzwe ukina hagati mu ikipe ya Rayon Sports
Muhire Kevin usanzwe ukina hagati mu ikipe ya Rayon Sports

Muhire Kevin avuga ko yagurijwe, gusa ngo ntazabambura azabishyura neza

"Ni nk’aho bangurije, abayobozi ba Rayon barampagaye ngira ngo ni kwa kundi umuyobozi asangira n’umukinnyi we, narahageze bahita bantungura ngo mbasinyire amasezerano, naho ubundi ni nk’amafaranga bangurije angana na Milioni 4.5 Frws"

"Nabifashe nk’amafaranga bangurije kandi nteganya no kuyabasubiza vuba, gahunda zanjye nizicamo nta kuntu nagenda ntayabasubije, mu kwa mbere ni bwo isoko ryo kugura abakinnyi rifungura, nzagenda narayabahaye" Muhire Kevin aganira na Kigali Today

Ibiganiro n’ikipe ya Maroc ngo byararangiye, ubu yiteguye kugenda

"Ibiganiro byagenze neza, vuba nibishoboka ndagenda, byose byararangiye, igisigaye ni Viza kandi nayo iri hafi gusohoka, Rayon Sports hari ibyo itubahirije mu masezerano yanjye, yari yagiranye amasezerano na Centre yanjye mu myaka ibiri ishize aza kurangira"

Muhire Kevin (ubanza ibumoso) mu irushanwa Agaciro ryateguraga Shampiyona yari muri Rayon Sports
Muhire Kevin (ubanza ibumoso) mu irushanwa Agaciro ryateguraga Shampiyona yari muri Rayon Sports

Muhire Kevin waje mu ikipe ya Rayon Sports avuye mu Isonga FC aho yayisnyiye imyaka ibiri, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwo buvuga ko yari yarongereye amasezerano y’indi myaka ibiri, ubu bikaba bivugwa ko azerekeza mu ikipe ya Maroc aho yazamara amezi atatu mu igeragezwa, yakwitwara neza akayisinyira mu kwezi kwa mbere

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 16 )

Kevin ngeran
geza urebe ahazaza hawe wanjye,wishaka gushyira icyavu mwizina ryawe
isubireho tuuu

Samuel Ndagijimana yanditse ku itariki ya: 15-10-2017  →  Musubize

wa mwana we watuje ugakina umupira ko ibyo ari umurengwe ntamuntu utwihenuraho ngo bimugwe amahoro umenyeko na Savio byamucanze nkanswe wowe?

Jerome yanditse ku itariki ya: 14-10-2017  →  Musubize

nakore ibimurimo kuko gukora ibyo adakunze nibimuha amahirwe

Thierry yanditse ku itariki ya: 13-10-2017  →  Musubize

niyigendere gushaka ikipe nyakipe ubwo sigusa yatangiye guhura namazimano atajya ava muri reyo sprt

thierry manzi yanditse ku itariki ya: 12-10-2017  →  Musubize

Muhire kevin, nabonaga arumwana ufite ejo hazaza,ariko uko bigaragara, ndabona ashaka kwica kariyeri yumupira we, atuze akine umupira aracyarimuto, nabone ko arumukinlyi wijyitangaza.

Abdara yanditse ku itariki ya: 12-10-2017  →  Musubize

Umugabo Bwengebuke ngo yaneye aho atema!Mister Kevin unanichekesha!

Alias yanditse ku itariki ya: 11-10-2017  →  Musubize

Contra ara

Mousad yanditse ku itariki ya: 11-10-2017  →  Musubize

Contra aryifite imyaka 2 ngobaramurije?

Mousad yanditse ku itariki ya: 11-10-2017  →  Musubize

Uyumuhungu aribeshya Mandi muzabibona,ntawuhana uwahanutse

Mousad yanditse ku itariki ya: 11-10-2017  →  Musubize

"Burya koko utaratahirwa ubukwe agirango ntibazi kubyina",kdi ngo utazi ubwenge ashima ubwe,KEVIN ikipe akina na yo arayizi ?Niba mbeshya azabaze Ferwafa,ngo harya baragushutse urasinya,ese uri mineur?Ubundi ngo barakugurije ,ese uzabishyura ku nyungu ya kangahe ku ijana,ese nutsindwa igeragezwa uzerekera he?Nuritsinda se bwo release letter uzayihabwa na nde?Njye mbona ukwiye abakugira inama hato utazamera nka Sina Jerome.

Shumbusho yanditse ku itariki ya: 11-10-2017  →  Musubize

vana iterabwoba aho wamurezi we, gasenyi se irihejuru yamategeko, niba nta contract afite FERWAFA izamuha lettre

bubu yanditse ku itariki ya: 11-10-2017  →  Musubize

ubwo hari abari kumushuka nawe mumwihorere azicuza, gusa jye mbona ameze nkutuzuye mumutwe, kandi abantu bameze nkawe bariho. nategereze urumutegereje, niba hari aho yasinye arengeje 18ans bizamugaruka vuba cg kera.

zeno yanditse ku itariki ya: 11-10-2017  →  Musubize

Ubwo nyine Iri niryo herezo rya Muhire Kevin muri Ruhago. Mbabajwe n’impano wari ufite ipfuye ubusa.

Didi yanditse ku itariki ya: 11-10-2017  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka