Nyuma y’iminsi atagaragara mu myitozo y’ikipe ya Rayon Sports, aho bivugwa ko yitegura kwerekeza mu gihugu cya Maroc, Muhire Kevin ari kwikorera imyitozo isanzwe i Gikondo, mu gihe agitegereje ibyangombwa ngo ajye muri Maroc.
Mu kiganiro yagiranye na Radio Salus, yayitangarije ko impamvu adakorana imyitozo na Rayon Sports ari uko nta masezerano bafitanye ari yo mpamvu nta gikorwa na kimwe cyayo yemerewe kwitabira.
Yagize ati "Centre ya Gikondo ni yo kipe imfiteho uburenganzira kugeza ubu, amasezerano na Rayon Sports yararangiye, byavugaga ko niba amasezerano ya mbere arangiye igomba gusubira muri centre bagakorana andi masezerano, mu gihe batarasubirayo bivuga ko nta gikorwa cya Rayon Sports ngomba kwitabira"
Muhire Kevin avuga ko yagurijwe, gusa ngo ntazabambura azabishyura neza
"Ni nk’aho bangurije, abayobozi ba Rayon barampagaye ngira ngo ni kwa kundi umuyobozi asangira n’umukinnyi we, narahageze bahita bantungura ngo mbasinyire amasezerano, naho ubundi ni nk’amafaranga bangurije angana na Milioni 4.5 Frws"
"Nabifashe nk’amafaranga bangurije kandi nteganya no kuyabasubiza vuba, gahunda zanjye nizicamo nta kuntu nagenda ntayabasubije, mu kwa mbere ni bwo isoko ryo kugura abakinnyi rifungura, nzagenda narayabahaye" Muhire Kevin aganira na Kigali Today
Ibiganiro n’ikipe ya Maroc ngo byararangiye, ubu yiteguye kugenda
"Ibiganiro byagenze neza, vuba nibishoboka ndagenda, byose byararangiye, igisigaye ni Viza kandi nayo iri hafi gusohoka, Rayon Sports hari ibyo itubahirije mu masezerano yanjye, yari yagiranye amasezerano na Centre yanjye mu myaka ibiri ishize aza kurangira"
Muhire Kevin waje mu ikipe ya Rayon Sports avuye mu Isonga FC aho yayisnyiye imyaka ibiri, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwo buvuga ko yari yarongereye amasezerano y’indi myaka ibiri, ubu bikaba bivugwa ko azerekeza mu ikipe ya Maroc aho yazamara amezi atatu mu igeragezwa, yakwitwara neza akayisinyira mu kwezi kwa mbere
Ibitekerezo ( 16 )
Ohereza igitekerezo
|
Ariko uyu musore( ni umusore, ntabwo ari umwana kuko imyaka 20 afite ni iyabantu bakuru bo kwifatira icyemezo, ntabwo ari iyo gusinya uhagarikiwe) ngewe nibaza ko afite akabazo mumutwe: (1) Muribuka mbere yo kujya muri rayon sport ava mu isonga ajya hariya akarahira akavuga ngo APR FC ntakipe irimo ngo ntacyabaho cyatuma ayisinyira. (2) Yasinyiye rayon sport avuga ko yakuze adakeneye abamufasha gusinya, yewe yakoze imyitozo yarayikiniye none birangiye ahinduye ururimi, yewe uretse ko ibye bitarasobanuka ngo license ye itangwa na Ferwafa yaba yaranabonetse. So, nyamara uyu mutype yasuzumwa pe
Ariko uyu mwana ngo ni Kevin ashatse yakwitonda aracyari muto atica ahazazahe mumupira;none se barakugurije iriya ni bank?ahubwo niba hari indi equipe ikwifuza wanyura munzira nziza impande zombi zikumvikana ntiwihakane abo mufitanye amasezerano.
Contra arayifite?barangurije?