FERWAFA yahagaritse by’agateganyo ibibuga bitatu birimo icya Sunrise

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryahagaritse by’agateganyo ibibuga bitatau byagombaga kuzakinirwaho Shampiyona y’icyiciro cya mbere kuko bitujuje ibyangombwa bisabwa.

Ikibuga cya Sunrise cyahagaritswe kubera ko iyo imvura iguye cyuzuramo amazi
Ikibuga cya Sunrise cyahagaritswe kubera ko iyo imvura iguye cyuzuramo amazi

Ibyo bivuze ko ikibuga cya Sunirise FC cy’i Nyagate, icya Nyagisenyi gikinirwaho n’Amagaju FC y’i Nyamagabe n’icya Gicumbi FC kiri mu Karere ka Gicumbi, bitemerewe gukinirwaho imikino ya shampiyona; nkuko FERWAFA yabitangaje tariki ya 12 Ukwakira 2016.

Umuvugizi wa FERWAFA, Mussa Hakizimana yabwiye Kigali Today ko impamvu bahagaritse ibi bibuga ari uko babisuzumye bagasanga bitujuje ibyangombwa ku buryo amakipe yabikiniraho.

Agira ati “Byahagaritswe kubera ko akanama kabishinzwe kasanze ibyo bibuga by’ayo makipe bitujuje ibyangombwa bisabwa kandi twanabimenyesheje ayo makipe.”

Akomeza avuga ko igihe ayo makipe azaba amaze gutunganya ibyo bibuga, azemerwa kuhakirira imikino. Ariko nabwo ngo akanama kabishinzwe kabanje kureba koko niba ibyo bibuga byujuje ibyangombwa.

Ikibuga cy'Amagaju cyahagaritswe ngo nacyo gitunganywe kuko imvura igwa amazi akareka imikino imwe n'imwe igasubikwa
Ikibuga cy’Amagaju cyahagaritswe ngo nacyo gitunganywe kuko imvura igwa amazi akareka imikino imwe n’imwe igasubikwa

FERWAFA ihagaritse ibi bibuga cyuma y’iminsi itatu habaye umukino wahuje Sunrise na Bugesera FC, ukabera ku kibuga cya Sunrise cyari cyuzuye amazi n’isayo. Umukino warangiye amakipe aguye miswi, 00-00.

Ibi bibuga kandi bihagaritswe habura iminsi ibiri gusa kugira ngo shampiyona itangire kuko izatangira ku wa 14 Ukwakira 2016.

Ubuyobozi bwa Sunrise buvuga ko butishimiye icyo cyemezo kuko ngo ibisabwa batangiye kubikora kandi ngo nta ngengo y’imari bateguye yo kwakirira imikino i Kigali; nkuko perezida wa Sunrise Ndungutse Jean Bosco abisobanura.

Agira ati “Twatunguwe no kumva ngo tuzakirira imikino yacu i Kigali kuko ibyo twasabwe twarabitangiye kandi biri kugenda neza sinzi impamvu badutegetse kuzakirira imikino i Kigali nta ngengo y’imari yabyo twateganyije.

Buriya uyu munsi turicara twige ku cyemezo bafashe turebe niba bishoboka gukinira i Kigali cyangwa bidashoboka turebe icyakorwa.

Bagomba kandi kumenya ko Sunrise ni iy’abaturage ubwo rero kuyibavana iruhande ni ugusa n’abayisenya ndibaza nta muturage uzaza kuyifanira no kuyifashiriza i Kigali.”

Ikibuga cya Gicumbi nta bwatsi burimo mu kibuga hose bituma kitizerwa mu gihe cy'imvura
Ikibuga cya Gicumbi nta bwatsi burimo mu kibuga hose bituma kitizerwa mu gihe cy’imvura

Mu gihe ibi bibuga bifunzwe, ikipe y’Amagaju izajya yakirira imikino yayo ku ri Stade Huye, Sunrise na Gicumbi zakirire imikino yayo i Kigali.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka