Sunrise na Bugesera zaguye miswi mu kibuga cyuzuye isayo

Sunrise FC, ikipe y’akarere ka Nyagatare yanganyije na Bugesera FC 0-0, nyuma yo gukinira mu kibuga cyuzuye ibidendezi by’amazi n’isayo.

Mu izamu hari huzuye amazi hifashishwa umwana ayakuramo
Mu izamu hari huzuye amazi hifashishwa umwana ayakuramo

Uwo mukino wabaye ku cyumweru tariki ya 09 Ukwakira 2016, watangiye ukererewe kubera imvura nyinshi yaguye mu mujyi wa Nyagatare.

Amakipe yombi yatangiye ubona abakinnyi bigengesera kubera gutinya kugwa kuko ikibuga cyari cyuzuye amazi n’isayo.

Ikibuga cyari cyuzuye isayo y'ibyondo
Ikibuga cyari cyuzuye isayo y’ibyondo

Uwo mukino wakiniwe hagati mu kibuga ariko mu gice cya kabiri ikipe ya Bugesera irusha Sunrise bigaragara ariko ntiyabasha kuboneza mu izamu.

Mashami Vincent umutoza w’ikipe ya Bugesera FC avuga ko ashima uburyo abakinnyi be bitwaye akurikije uko ikibuga cyari kimeze.

Agira ati “Abakinnyi banjye babashije kwitwara neza urebye uburyo ikibuga kimeze, imvura ntawusezerana nayo. Twitwaye neza muri rusange kandi ndabona Shampiona izaba nziza.”

Komiseri w'umukino yirebera uburyo ikibuga cyuzuye ikizima
Komiseri w’umukino yirebera uburyo ikibuga cyuzuye ikizima

Abafana b’ikipe ya Sunrise FC bo bashinja komite y’ikipe kwangiza ikibuga, Kuko ngo mbere ikibuga cyari kimeze neza ahubwo bacyangije bacishamo imashini ikiringaniza nk’uko Mushabe George abivuga.

Agira ati “Iyi komite jyewe sinzi ibyo barimo rwose, ikibuga baracyangije, nibashake nibura imashini itsindagira hanyuma bakore n’imiyoboro y’amazi areke kujya mu kibuga.”

Umukino wakiniwe hagati mu kibuga
Umukino wakiniwe hagati mu kibuga

Habyarimana Rashid we avuga ko ubundi kitagakiniweho bitewe n’uko giteye kandi ari mu bihe by’imvura nyinshi. Asaba ubuyobozi kubegera hagashakwa uburyo ikibuga cyakorwa neza kikareka kuba intabire.

Agira ati “Babuze kugikora kera imvura itaragwa bagikoze ubu, wagira ngo ni intabire bagiye gushyiramo ibishyimbo. Ntabwo dukennye kuburyo twabura ubushobozi bukora iki kibuga. Abayobozi batwegere niyo buri wese yatanga 1000RWf.”

Abantu bari baje gufana amakipe yabo nubwo ikibuga cyari kimeze nk'intabire
Abantu bari baje gufana amakipe yabo nubwo ikibuga cyari kimeze nk’intabire

Ndungutse Jean Bosco, umuyobozi wa Sunrise F.C yizeza ko ikibuga kigiye gutunganywa amazi atazongera kujyamo.

Agira ati “Twavuganye n’akarere, kandi ubuyobozi bwako burahangayitse, ejo bazazana imashini yo kugitsindagira hari imicanga dushaka gusukamo ahantu hatatu hareka amazi tukahatsindagira ikibuga kimere neza.”

Kukizitira nabyo biri muri gahunda ariko ngo birasaba ko uturere twafashaga ikipe ikiri iy’intara twakwishyura vuba amafaranga twemeye yo kuyiherekeza. Buri karere kemeye gutanga miliyoni 5RWf.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka