Amakuru mashya ya Rayon Sports nyuma y’ imyitozo ya mbere

Ikipe ya Rayon Sports yatangaje amwe mu makuru mashya avugwa mu ikipe yabo nyuma y’imyitozo ya mbere

Ni imyitozo yatangiye ku i Saa mbili za mu gitondo ku kibuga cya Mumena, imyitozo yari yitabiriwe n’abafana bari biganjemo abamotari n’abandi , aho ku ruhande rw’Ubuyobozi hari Perezida wa Rayon Sports Gacinya Chance Denis.

Abakinnyi ba Rayon Sports mu myitozo yabo ya mbere
Abakinnyi ba Rayon Sports mu myitozo yabo ya mbere

Mu myitozo ya none niho bemereje Umutoza mushya wungirije Nshimiyimana Maurice bita Maso, uyu mutoza agomba kuzajya afatanya na Masudi Juma na Romami Marcel.

Abakinnyi abashya bagaragaye mu myitozo

Niyonkuru Shassir wavuye mu ikipe ya Vital'o
Niyonkuru Shassir wavuye mu ikipe ya Vital’o

-Niyonkuru Shassir: Uyu musore w’imyaka 23, yatowe nk’umukinnyi witwaye neza muri Shampiyona y’u Burundi mu mwaka w’imikino ushize, yagaragaye yambaye umwambaro w’ikipe y’igihugu cy’u Burundi, yadutangarije ko yasinye imyaka 2, kandi ko yishimiye kuba aje gukinira Rayon.

 Nova Bayama: Yari amaze iminsi akinira Mukura nk’intizanyo ya APR FC yafashe, Umuyobozi wa Rayon Sports yatangaje ko uyu musore yasinye umwaka umwe mu ikipe ya Rayon Sports ndetse n’umukinnyi yemeje ko bamaze kumvikana.

Senyange Yvan wakiniraga Gicumbi Fc
Senyange Yvan wakiniraga Gicumbi Fc

 SENYANGE Yvan : umukinnyi wavuye muri Gicumbi, na we yamaze gusinya imyaka ibiri, ubusanzwe akina inyuma ku ruhande rw’ibumoso, uruhande rwakinagahao Emmanuel Imanishimwe ubu uri kugaragara mu ikipe ya APR Fc.

Usibye aba bakinnyi, iyi kipe kandi yazamuye bamwe mu bakinnyi bakiri bato bitorezaga mu ikipe ntoya y’iyi kipe ari bo Cyimana Willy Hamza, Idrissa Nsengiyumva, Hassan Hakizimana na Eric Muhanuka.

Abakinnyi 9 bashya bagaragaye mu myitozo ya Rayon Sports
Abakinnyi 9 bashya bagaragaye mu myitozo ya Rayon Sports

Ku ruhande rw’abakinnyi batagaragaye mu myitozo.

Ismaila Diarra: Bivugwa ko akiri mu gihugu cya Mali ariko ngo nta mpamvu yatanze .

Kwizera Pierrot: aracyari mu gihugu cy’Uburundi, ndetse n’impamvu ye irazwi kuko yayimenyesheje ubuyobozi bw’ikipe, aho ingendo zihuza u Burundi n’u Rwanda zitahise zimworohera.

-Ndayishimiye Eric Bakame: Uyu impamvu ye ubuyobozi ntabwo buyizi, Umutoza yavuze ko azakomeza kuba Kapiteni kuko ngo yitwaye neza.

Rwatubyaye Abdoul: bivugwa ko yerecyeje ku mugabane w’I Burayi: Gacinya ariko yadutangarije ko bakimutegereje mu myitozo .

Kwizera Pierrot yagizwe Visi-Kapiteni

Masudi Juma yatangaje ko bashyizeho Komite izajya ikemura ibibazo by’abakinnyi ku buryo batazongera kugonwa na byo, kandi ngo barifuza gukora neza kurusha uko umwaka ushize bakoze, aha yahise anatangaza ko Kwizera Pierrot ari we uzungiriza Kapiteni Bakame, agasimbura Tubane James werekeje muri AS Kigali.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 44 )

Ndukunda Ekipe Mutubwire Kuri Savio Cyuti Amakuruye

Emmy yanditse ku itariki ya: 20-08-2016  →  Musubize

RWATUBYAYE NUMUKINNYI WA GIKINDIRO UKURIKIJE AMASEZERANO NDETSE N’IMANISHIMWE NAWE N’UAE GIKUNDIRO UKURIKIJE AMASEZERANO UKO ATEYE SO IBINDI BYAVUKA CYERETSE DEGORI V NZAMWITA ARIWE IBYIHISHE INYUMA ARIKO ABO BASORE NAWNABO NTIBYABAHIRA KUKO MBONA BAFATIRWA IMYANZURO NABANDI BOSE BABIFITIYE UBURENGANZIRA BATARI NZAMWITA V. DEGORI MURAKOZE DUSHYIGIKIRE IKIPE YACU TWESE YA GIKUNDIRO ABO BASHAKA KWICA UMUPIRA WAMAGURURU cyane mu ikipe yacu mubareke IGIHE KIZABAGERERAHO.

Mupenzi Jean d’Amour yanditse ku itariki ya: 19-08-2016  →  Musubize

Natwe tubarinyuma gusa ntabwo twamenye nimpa Imanishimwe Emmanuel uburyo akinira apr ese ferwafa yaragikemuye? Change mwarabahariye mutubwire.sawa the turahari.

zacharie yanditse ku itariki ya: 18-08-2016  →  Musubize

Abafana ba mukura vs murasetsa ngo namwe babahe amakuru yayo sha ndinde wayasoma se ubwo ikurikiranwa nabantu babiri gusa pu ntayo dukeneye too.

Rudomoro yanditse ku itariki ya: 18-08-2016  →  Musubize

bavandi natwe muzadushakire amakuru kuri mukura murakoze

UWIZEYIMANA jean claude yanditse ku itariki ya: 17-08-2016  →  Musubize

Nibyiza koko kub,imyitozo yatangiye arikose nizihe ngamba kukavuyo kari muri equipe kumva ngo umukinnyi ntiyabonetse mumyitozo kandi byari ngombwa? ikindi nimutubwiz,ukuri kukibazo cya rwatubyaye ese numukinnyi wa rayon cyangwa nuwa APR? nimudukure murujijo murakoze.

gilbert yanditse ku itariki ya: 17-08-2016  →  Musubize

reyon komerezaho turikumwe ibyiza birimbere

vicky yanditse ku itariki ya: 17-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka