Ni imyitozo yatangiye ku i Saa mbili za mu gitondo ku kibuga cya Mumena, imyitozo yari yitabiriwe n’abafana bari biganjemo abamotari n’abandi , aho ku ruhande rw’Ubuyobozi hari Perezida wa Rayon Sports Gacinya Chance Denis.
Mu myitozo ya none niho bemereje Umutoza mushya wungirije Nshimiyimana Maurice bita Maso, uyu mutoza agomba kuzajya afatanya na Masudi Juma na Romami Marcel.
Abakinnyi abashya bagaragaye mu myitozo
-Niyonkuru Shassir: Uyu musore w’imyaka 23, yatowe nk’umukinnyi witwaye neza muri Shampiyona y’u Burundi mu mwaka w’imikino ushize, yagaragaye yambaye umwambaro w’ikipe y’igihugu cy’u Burundi, yadutangarije ko yasinye imyaka 2, kandi ko yishimiye kuba aje gukinira Rayon.
– Nova Bayama: Yari amaze iminsi akinira Mukura nk’intizanyo ya APR FC yafashe, Umuyobozi wa Rayon Sports yatangaje ko uyu musore yasinye umwaka umwe mu ikipe ya Rayon Sports ndetse n’umukinnyi yemeje ko bamaze kumvikana.
– SENYANGE Yvan : umukinnyi wavuye muri Gicumbi, na we yamaze gusinya imyaka ibiri, ubusanzwe akina inyuma ku ruhande rw’ibumoso, uruhande rwakinagahao Emmanuel Imanishimwe ubu uri kugaragara mu ikipe ya APR Fc.
Usibye aba bakinnyi, iyi kipe kandi yazamuye bamwe mu bakinnyi bakiri bato bitorezaga mu ikipe ntoya y’iyi kipe ari bo Cyimana Willy Hamza, Idrissa Nsengiyumva, Hassan Hakizimana na Eric Muhanuka.
Ku ruhande rw’abakinnyi batagaragaye mu myitozo.
Ismaila Diarra: Bivugwa ko akiri mu gihugu cya Mali ariko ngo nta mpamvu yatanze .
Kwizera Pierrot: aracyari mu gihugu cy’Uburundi, ndetse n’impamvu ye irazwi kuko yayimenyesheje ubuyobozi bw’ikipe, aho ingendo zihuza u Burundi n’u Rwanda zitahise zimworohera.
-Ndayishimiye Eric Bakame: Uyu impamvu ye ubuyobozi ntabwo buyizi, Umutoza yavuze ko azakomeza kuba Kapiteni kuko ngo yitwaye neza.
Rwatubyaye Abdoul: bivugwa ko yerecyeje ku mugabane w’I Burayi: Gacinya ariko yadutangarije ko bakimutegereje mu myitozo .
Kwizera Pierrot yagizwe Visi-Kapiteni
Masudi Juma yatangaje ko bashyizeho Komite izajya ikemura ibibazo by’abakinnyi ku buryo batazongera kugonwa na byo, kandi ngo barifuza gukora neza kurusha uko umwaka ushize bakoze, aha yahise anatangaza ko Kwizera Pierrot ari we uzungiriza Kapiteni Bakame, agasimbura Tubane James werekeje muri AS Kigali.
Ibitekerezo ( 44 )
Ohereza igitekerezo
|
ikipe yacu gikundiro ikipe twahawe nimana ikipe ishimisha abafana ndabizi nabafana BA Apr barayemera visa nyine barajijisha bagatanga ibyamirenge kugirango batsinde gisa twe abareyo ntitwahangana name kuko tuzi ibabga iminsi niyo yonyine ishyira ibintu byose kumirongo gusa mumfashe the abareyo dukomeze dishyigikire ikipe yacu
ikipe yacu gikundiro ikipe twahawe nimana ikipe ishimisha abafana ndabizi nabafana BA Apr barayemera visa nyine barajijisha bagatanga ibyamirenge kugirango batsinde gisa twe abareyo ntitwahangana name kuko tuzi ibabga iminsi niyo yonyine ishyira ibintu byose kumirongo gusa mumfashe the abareyo dukomeze dishyigikire ikipe yacu
Ikipe yacu turakwemera tuzakurwa inyima pe reyooooooo buravo oo
mwaramutseho ni emmanuel ndumufana wa A P R FC ndayikunda cyane naho ubundi igikombe nicyacu naho ibyo abafana bareyo bivugisha ngo igikombenicyabo baribeshya icyobazi nukuzamuma v8 sawa nurakoze
agahinda katwishe twatsinzwe basaza
gufana reyo suguhomba dushaka gutwara ibijombe byose
Turabakunda Cyane Najye Ndumufana Wa Rayon Sport Icyijyikombe Nicyacu Ukobyagenda Kose Aho A P R Dutinze Guhura Tuyitsinde Mfite Ikizere Peee!
Rayon komereza aho igikombe ni icyacu
ARIKO RWATUBYAYE YARABUZE BURUNDU? AMARANGA YACU ARAYAHERANYE
Urugendo Rwiza Kuri Rayon Sport Irusizi.
ese koshakakuba umufana wa rayon nakoriki ? musubize kukondayikunda cyane nahubundi nikomerezaho igure abakinnyi murakoze
Mumeze neza none amakuru yo muri GASENYI NI AYAHE?