Abakozi 195 bo mu ngabo z’u Rwanda (RDF), ku wa Kane tariki 9 Gicurasi 2024, basoje amasomo yo gutwara ibinyabiziga no gucunga umutekano wo mu muhanda.
Ubuyobozi bw’ishuri rya Saint-Bourget TSS buratangaza ko abanyeshuri 16 bakoze impanuka tariki 05 Gicurasi 2024, bakajyanwa mu bitaro bya Kabgayi barimo boroherwa usibye umunyeshuri umwe wavunitse imbavu ebyiri.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yakiriye mugenzi we wa Sénégal, Gen Mbaye Cissé n’itsinda ayoboye, nyuma bagirana ibiganiro na Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda, Juvenal Marizamunda.
Mu Kagari ka Kamisave mu Murenge wa Remera, Akarere ka Musanze, umuryango w’abantu batatu barimo umugore n’abana be babiri, baridukiwe n’inkangu yatewe n’imvura yaraye igwa mu ijoro rishyira tariki 04 Gicurasi 2024, inzu barimo irabagwira, umubyeyi arapfa, abana be bararokoka.
Abana babiri b’abakobwa bo mu Murenge wa Ndaro mu Karere ka Ngororero bagwiriwe n’inzu bari baryamyemo bahasiga ubuzima, nyuma y’uko inkangu ikubise iyo nzu igasenyuka, tariki 03 Gicurasi 2024. Abapfuye umwe yari afite imyaka 18, undi afite imyaka 9.
Mu muhanda Nyabihu-Ngororero mu Murenge wa Mukamira, Akarere ka Nyabihu, imodoka itwara abagenzi izwi nka Twegerane, yagwiriwe n’igiti, abagenzi n’umushoferi barokorwa n’uko bari bamaze gusohoka muri iyo modoka.
Imbangukiragutabara (Ambulance) yo ku bitaro bya Remera-Rukoma, yari itwaye umurwayi iva ku kigo nderabuzima cya Kabuga, imujyanye kuri ibyo bitaro, yatwawe n’amazi y’umugezi uri hagati y’Imirenge ya Runda na Ngamba.
Abantu babiri bakekwaho kwica Ndamyimana Elyse wari Noteri w’Umurenge wa Remera mu Karere ka Gasabo, barashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Gicurasi 2024, bivugwa ko bagerageje gutoroka inzego z’umutekano mu gihe bari bagiye kwerekana abo bakoranaga.
Mu ijoro ryo ku itariki ya 27 Mata 2024, abagizi ba nabi bishe banize umukecuru w’imyaka 64 y’amavuko warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, witwa Kantarama Immaculée, wari utuye mu Mudugudu wa Kumunini, Akagari ka Gakoni, Umurenge wa Kiramuruzi, Akarere ka Gatsibo.
Ubuyobozi bw’ubwato ‘Mantis Kivu Queen uBuranga’ bukaba na Hoteli igenda mu kiyaga cya Kivu, bwasobanuye ibyerekeranye n’impanuka y’ubwo bwato bwagonze ibuye rinini riri mu Kivu, ababutwaye bakaba batari babashije kuribona.
Mu masaha ya saa saba z’ijoro tariki 26 Mata 2024 imodoka yo mu bwoko bwa HOWO yavaga mu Karere ka Huye yerekeza i Muhanga yageze mu Karere ka Nyanza ahitwa i Mugandamure mu Mudugudu wa Karukoranya, mu Kagari ka Kavumu, mu Murenge wa Busasamana ikora impanuka abantu batatu bahasiga ubuzima, undi umwe arakomereka.
Ibiraro ni bimwe mu bikorwa remezo byifashishwa na benshi, mu rwego rwo kuzamura iterambere ry’abaturage, n’iterambere ry’Igihugu muri rusange.
Abakinnyi ba filime bazwi ku mazina ya Dr Nsabi ( Nsabimana Eric) na Bijiyobija (Imanizabayo Prosper) baraye mu bitaro bya Nemba mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 21 Mata 2024, nyuma yo gukora impanuka.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) General Mubarakh Muganga n’itsinda ayoboye, basuye ingabo za Jordan (Jordanian Armed Forces- JAF) ku cyicaro gikuru cyazo.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko kubera imvura nyinshi yateye umugezi wa Nyabarongo kuzura, umuhanda Muhanga-Ngororero wabaye ufunzwe by’agateganyo.
Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yatangaje ko gutakaza ubuzima uri mu Gisirikare ari ubutwari. Ibi yabitangaje tariki 15 Mata 2024 mu ijambo rye nyuma yo kwinjiza mu Ngabo z’u Rwanda ba Ofisiye 624 abaha ipeti rya Sous-Lieutenant.
Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yinjije mu Ngabo z’u Rwanda aba ofisiye 624 bari bamaze igihe mu masomo ya gisirikare, abaha ipeti rya Sous-Lieutenant.
Abantu batatu batawe muri yombi nyuma y’uko ibendera ry’ikigo cy’amashuri cya GS Cyuve, ryari rimaze iminsi ryaraburiwe irengero, ritahuwe mu bwiherero bw’urugo rw’uwitwa Nyirangendahimana Elisabeth wakoraga isuku kuri icyo kigo.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze Kayitare Joseph, Mutajiri Kikara Innocent na Mazimpaka Bernard, bakaba bakurikiranyweho ibyaha birimo gutunga no gukoresha inyamaswa zo mu gasozi bifashishaga mu cyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.
Umuhanda Ngororero - Muhanga ntabwo uri nyabagendwa, aho wamaze gufungwa n’ibiza by’amazi y’imvura yaguye mu ijoro rishyira uyu wa Mbere tariki ya 01 Mata 2024.
Mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyamirambo, Akagari ka Gasharu, Umudugudu wa Rwintare, mu ijoro ryo ku itariki 23 Werurwe 2024 umujura yafatiwe mu cyuho arimo acukura inzu y’umucuruzi.
Harindintwari François wo mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Mamba, Akagari ka Kabumbwe, Umudugudu wa Nyarugenge, biravugwa ko yageregeje kwiyahura akoresheje Gerenade ntiyapfa ahubwo iramukomeretsa bikomeye ku maguru no ku maboko.
Kuri iki Cyumweru tariki 24 Werurwe 2024 mu muhanda Rwamagana-Kigali umanuka mu Kabuga ka Musha, habereye impanuka y’imodoka nini ‘trailer tank’ ya mazutu yagonganye n’ivatiri, iyo modoka nini ya rukururana ifunga umuhanda ku buryo nta modoka n’imwe yashoboraga gutambuka.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Werurwe 2024, umusore yashikuje telefone umuntu wigenderaga n’amaguru, ahita yinjira muri ruhurura aburirwa irengero.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze Niyigena Patrick, umukozi ushinzwe guhanga udushya mu bucuruzi no guteza imbere impano muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi.
Mu bice bitandukanye hakunze kumvikana inkongi z’umuriro zatewe n’impamvu zitandukanye, ari na ko abari hafi bihutira gushaka uko bazimya bagakiza ibitarangirika. Bikunze kugaragara ko hari abaturage batazi uburyo bwo kwirinda no gutabaza inzego zibishinzwe, igihe habaye inkongi y’umuriro.
Mugabarigira Eric wari Umukuru w’Umudugudu wa Jari mu Kagari ka Nyarutembe mu Murenge wa Rugera Akarere ka Nyabihu, mu masaha y’igitondo cyo ku wa Kabiri tariki 19 Werurwe 2024, byamenyekanye ko yishwe n’abatahise bamenyekana, icyakora abantu batatu bakaba bahise batabwa muri yombi, hakomeza gukorwa iperereza.
Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Rubavu bwasanze abaturage mu nsengero kugira ngo bibutswe gahunda ya Gerayo Amahoro ifasha abantu kwirinda impanuka zo mu muhanda.
Imodoka ebyiri zagoganye harimo iyo mu bwoko bwa Toyota Carina yavaga i Kigali yerekeza i Musanze, n’indi yo mu bwoko bwa Toyota Land-Cruiser V8 yavaga i Musanze yerekeza i Kigali.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, yatangaje ko nta mutwe cyangwa agatsiko k’abantu bitwa Abuzukuru ba Shitani baba mu Rwanda ndetse nta n’ababarizwa mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba.