Impanuka z’imodoka zabereye mu Karere ka Nyagatare na Musanze zahitanye ubuzima bw’abantu babiri, abandi babiri bicwa n’urugomo bakorewe mu ijoro ryo ku itariki ya 1 Mutarama 2024.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashimiye Ingabo z’u Rwanda(RDF) n’abandi bagize Inzego z’Umutekano, imyitwarire myiza n’ubwitange mu kurinda Igihugu, yizeza ababuze ababo ko Leta izakomeza kubaba hafi.
Impanuka ebyiri zabereye mu Karere ka Kamonyi mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatandatu ndetse na mu gitondo cyo kuri uyu wa 30 Ukuboza 2023, zaguyemo abantu batandatu, abandi barakomereka.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, avuga ko ku munsi wa Noheli habaye impanuka imwe y’imodoka yahitanye ubuzima bw’umwana. Iyi mpanuka yabereye mu Murenge wa Gahengeri, Akagari ka Runyinya, Umudugudu wa Kiyovu, ahagana saa kumi z’igicamunsi, ku modoka yo mu bwoko bwa Hyundai, yaturukaga (...)
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko ku munsi Mukuru wa Noheli wizihizwa n’abatari bacye, habaye impanuka ebyiri zakomerekeyemo abantu.
Polisi y’u Rwanda (Rwanda National Police) yungutse abapolisi bato 2,072 bemerewe kwinjira muri urwo rwego kugira ngo bafatanye na bagenzi babo gukorera u Rwanda n’Abanyarwanda.
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwatangaje ko bwungutse abasirikare bashya bo mu mutwe udasanzwe w’Ingabo z’u Rwanda (Special Operation Forces, SoF) nyuma yo gusoza amasomo y’amezi 10 yaberaga mu Kigo cy’Imyitozo ya gisirikare i Nasho mu Karere ka Kirehe.
Abantu bane bapfiriye mu kigega cy’amazi cy’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza, ubwo bari bagiye kugikorera isuku.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Gen Mubarakh Muganga, amuha ipeti rya General.
Ubuyobozi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DGM) bwasabye urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri iki gihugu gufunga imipaka mu gihe kiba kiri mu matora.
Abantu 18 bafunzwe bakekwaho gucuruza inzoga z’ibiyobwenge harimo Zebra Waragi ndetse kanyanga, bakaba barafashwe mu minsi ibiri gusa.
Ingeri z’abantu batandukanye bakiriye neza icyemezo cyatangajwe cyo kongera amasaha yemerera ibikorwa by’imyidagaduro n’utubari gukomeza gukora mu masaha y’ijoro, kuva tariki 15 Ukuboza 2023 kugera tariki 7 Mutarama 2024.
Ingabo z’u Rwanda (RDF) zateguye igikorwa cyo kwakira ku meza abajyanama bihariye mu bya gisirikare muri za Ambasade z’ibihugu mu Rwanda (Defence Attachés), mu rwego rwo kubifuriza iminsi mikuru myiza isoza umwaka.
Mu muhanda w’igitaka uva mu isantere ya Batima werekeza ku kiyaga cya Rweru mu Karere ka Bugesera, habereye impanuka yahitanye abantu babiri, undi umwe arakomereka bikomeye. Ababibonye bavuga ko abo bantu batatu bagendaga n’amaguru bagonzwe n’imodoka ya padiri wabaturutse inyuma, akaba ngo yihutaga agiye gusoma misa.
Abatuye mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko bajyaga bumva iby’icuruzwa ry’abantu ntibabisobanukirwe, ariko ko aho babisobanuriwe basanze bagomba kugira uruhare mu kurirwanya.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murama mu Karere ka Ngoma, Mapendo Gilbert, afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rusororo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, akekwaho gutwara ikinyabiziga yasinze akagonga abantu 10 biganjemo abanyeshuri, umwe ahita yitaba Imana.
Abagore 19 baba mu buyobozi butandukanye hirya no hino ku isi, bahuriye mu Kigo cy’Igihugu cy’Amahoro (Rwanda Peace Academy/RPA), mu mahugurwa agamije kubongerera ubumenyi bwo kuba abayobozi mu butumwa bw’amahoro.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze Umuyobozi wa Koperative NDMC (Nyagatare Dairy Marketing Cooperative), Hodari Hillary, n’Umubaruramari w’iyi Koperative, Muhoza Happy, bakekwaho kunyereza umutungo wa Koperative ungana na Miliyoni 160 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko rwamaze guta muri yombi Nkurunziza Ismael w’imyaka 37 umaze iminsi ashakishwa akekwaho gucukura umwobo mu rugo rwe ndetse agashaka kuwutamo umumotari mu Murenge wa Bushenge mu Karere ka Nyamasheke.
Abagabo batanu batuye mu Murenge wa Cyanzarwe, mu Karere ka Rubavu batawe muri yombi n’inzego z’umutekano nyuma yo kwica umukecuru bamuteye amabuye bamushinja kuroga.
Nkurunziza Ismael utuye mu Murenge wa Bushenge mu Karere ka Nyamasheke arashakishwa nyuma yo gukekwaho gushaka guta umumotari mu cyobo yacukuye mu nzu.
Abantu 12 batawe muri yombi nyuma y’uko ibendera ry’Igihugu ryari ku biro by’Akagari ka Munyana mu Murenge wa Mugunga mu Karere ka Gakenke riburiwe irengero.
Umunyeshuri w’umukobwa w’imyaka 19 y’amavuko, ari mu maboko y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) guhera tariki 01 Ukuboza 2023, aho arimo akorwaho iperereza nyuma y’uko hari umurambo w’umwana wabonetse aho bajugunya imyanda muri Kaminuza y’u Rwanda (UR), Ishami rya Huye. Uwo murambo wabonywe n’abakora isuku mu macumbi (...)
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwataye muri yombi abantu bane bo mu Itorero rya ADEPR bakurikiranyweho guhimba inyandiko bagamije kweguza Umuyobozi Mukuru w’iri torero.
Imodoka ya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Busogo (CAVM), yakoze impanuka ihitana batatu, barimo babiri bari muri iyo modoka n’umuturage yagonze ari ku igare.
Uwitwa Jean Bosco Misigaro w’i Nyeranzi mu Murenge wa Gishubi mu Karere ka Gisagara, kuri ubu ari gushakishwa n’inzego z’ubuyobozi ngo ahanwe, nyuma yo gukubita umugore we akamugira intere, akanatwika inzu babagamo.
Umukobwa w’imyaka 20 ari mu maboko ya Polisi Sitasiyo ya Rutare mu Karere ka Gicumbi, aho akekwaho gutwika umusore w’imyaka 30 bahoze bakundana, akoresheje lisansi, nyuma y’uko asanze yarongoye undi mugore w’imyaka 25 y’amavuko.
Imodoka yo mu bwoko bwa Mitsubishi Fuso, yavaga i Musanze yerekeza kuri Mukungwa, yagwiriye inzu isenyuka igice kimwe, iyo modoka na yo irangirika.
Abarwanyi ba M23 bakomeje gusatira umujyi wa Sake nyuma yo gufata agace ka Karenga kari ku birometero 8 uvuye mu mujyi wa Sake uri mu Burengerazuba bw’umujyi wa Goma ufatwa nk’umujyi mukuru y’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ibikoresho bibarirwa mu gaciro k’asaga Miliyoni 65 n’ibihumbi 300 y’u Rwanda ni byo bimaze kumenyekana ko byangijwe n’inkongi y’umuriro yibasiye inzu y’igorofa ry’ubucuruzi iri muri Gare ya Musanze.